Uburyo bwo kuboneza urubyaro budakoresha imisemburo

Ubusanzwe uburyo bwo kuboneza urubyaro burimo ibice bibiri by’ingenzi hakaba uburyo bukoresha imisemburo (ibinini, inshinge, …) hakaba n’ubudakoresha imisemburo.

Uburyo bukoresha imisemburo usanga ari bwo bwitabirwa cyane, kandi ni mu gihe kuko burizewe ku gipimo cyo hejuru kurenza ubudakoresha imisemburo. Nyamara burya ngo nta mwiza wabuze inenge, niyo mpamvu nubwo bwizewe bushobora gutera ibindi bibazo binyuranye ubukoresha, nko kunanuka, kubyibuha bidasanzwe, kuva ntukame, kubura imihango, kutagira ububobere, kubura ubushake bw’imibonano, umugongo udakira, n’ibindi

Niyo mpamvu rero uyu munsi twahisemo kuvuga ku buryo budakoresha imisemburo, kugirango niba ubukoresha imisemburo bukunaniye cyangwa udashaka kubukoresha uhitemo ubukunogeye.

Ubu buryo budakoresha imisemburo, twabwita uburyo bwa bariyeri, kuko bubuza intangangabo guhura n’intangangore.


  1. Agakingirizo




Agakingirizo habaho ak’abagabo, n’ak’abagore. Nubwo ak’abagabo byoroshye kukambara, nyamara ak’abagore ko biragora ho gacye, ubanza ariyo mpamvu kadakunze gukoreshwa cyane.

Iyo agakingirizo gakoreshejwe ku buryo bwiza karinda gusama ku gipimo cya 98%, aha kakaba kizewe no kurenza bumwe mu buryo bukoresha imisemburo. Icyakora kubera rimwe na rimwe gakoreshwa nabi, icyizere rusange ni 82%.

Niyo mpamvu akenshi bisaba kugakoresha ukanakoresha ubundi buryo ukabifatanya.

Agakingirizo k’abagore ko kizewe ku gipimo cya 79% kandi ko hari n’igihe usanga wumva kameze nk’akenda kuvamo, mbese kakabangamira imigendekere myiza y’imibonano

Icyiza cyo gukoresha agakingirizo kandi ni uko ko kadasaba umuganga ngo akakwambike, ni wowe ubyikorera, kandi ntigahenda kuko habaho n’ubutangirwa Ubuntu. Kandi uretse kurinda inda, kanakurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, na virusi itera SIDA.

Icyitonderwa: Bamwe bagira ubwivumbure ku bikoze agakingirizo ku buryo gashobora gutera uduheri ku gitsina no kwishimagura. Karamutse kagutera ibibazo wakoresha ubundi buryo.


  1. Agapira ko mu mura (IUD)




Aka gapira gafite ishusho ya T kakaba gasesekwa mu gitsina kakagera mu mura aho ukuboko kwako kumwe kuba kwerekeye mu murerantanga umwe n’akandi kareba ku wundi murerantanga. Aka gapira gakozwe mu muringa, akamaro kako ni ako kwica intangangabo, bityo ntizibashe kuzamuka ngo zihure n’intangangore.

Gashobora gukoreshwa mu gihe kigera ku myaka 12, gusa igihe cyose washakira wagakuzamo.

Karizewe ku gipimo cya 99%.

Icyitonderwa: aka gapira gashobora gutera ibindi bibazo birmo imihango myinshi, ndetse no kurwara ubwandu bw’umuyoboro w’inkari ku buryo bworoshye. Gashobora kandi gutirimuka, niyo mpamvu buri gihe nyuma yo kuva mu mihango, ari byiza kureba niba katatirimutse.

 


  1. Kwifungisha burundu




 

Ubu buryo bukoreshwa ahanini ku muntu wumva atifuza kongera kubyara cyangwa mu gihe abaganga basanze kubyara bishobora kumuviramo ibibazo birimo no kuba yahasiga ubuzima. Nubwo akenshi bumenyerewe ku bagore, no ku bagabo burakoreshwa. Mu kubikora bakata ibihuza imirerantanga na nyababyeyi ku bagore naho ku bagabo bakata imiyoboro iva mu dusabo tw’intanga ikajya muri prostate ari ho hakorerwa ururenda rwivanga na za ntanga bikabyara amasohoro.

 

Ubu buryo bwizewe ku gipimo cya 99.5%. wakibaza impamvu Atari 100% kandi baba bakase, nyamara bashobora gukata (cyane ku bagabo) hari intanga zasohotse, bityo zikaba zakora, niyo mpamvu usabwa gukoresha agakingirizo mu gihe byibuze cy’iminsi 15 nyuma yo kwifungisha.

 

Icyitonderwa: ubu buryo ni burundu. Niyo mpamvu mbere yo kubukoresha usabwa kubanza kubitekerezaho bihagije. 

  1. Kubara


 

Ubu buryo bwo kubara bukoreshwa mu kumenya imihindagurikire y’imisemburo mu mubiri wawe cyane cyane mu gihe cy’uburumbuke. Aha umenya uko ubushyuhe bw’umubiri wawe buhindagurika, uko ururenda ruhinduka. Ndetse hari n’uburyo buzwi nk’urunigi, bukaba na bwo bwifashishwa. Kandi unashobora kubara ugendeye ku kumenya uko ukwezi kwawe kureshya bikagufasha kumenya iminsi yawe y'uburumbuke

gusa ubu buryo ntibwizewe ku gipimo cyiza kuko buri mwaka abagore 25% (umwe muri 4) bakoresha ubu buryo, barasama.

 

Icyitonderwa: Iyo ukoresha ubu buryo bwo kubara usabwa kwifata mu gihe cy’uburumbuke cyangwa ugakoresha ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro nk’agakingirizo.

 

5. Spermicide


Ubu ni uburyo bukoresha imiti yica intanga ntizirenge aho zashyizwe. Burimo amavuta asigwa mu gitsina cyangwa ibinini bishyirwa mu gitsina mbere byibuze y’iminota 10 utarakora imibonano, bikamara amasaha 4.

Ubu buryo iyo bukoreshejwe neza buba bwizewe ku gipimo cya 71%, iki kikaba ari igipimo cyo hasi. Gusa ntibivuze ko utabukoresha. Ariko ni byiza kubukoresha uvanga n’ubundi buryo nk’urwugara cyangwa agakingirizo.

Icyitonderwa: Ubu buryo ntibwizewe ku bagore babyibushye cyane , ni ukuvuga bafite ibiro biri hejuru ya 75.

Ikindi ni uko nyuma yo gukora imibonano, uhisemo kongera bigusaba kongera gukoresha undi muti.

Kuri bamwe bishobora gutera uburyaryate.

  1. Kwiyakana


Ubu ni uburyo bukorwa aho umugabo akura igitsina cye mu cy’umugore mbere yo gusohora.

Ubu buryo nubwo abagabo benshi bibagora kubukoresha (kuko mu gihe cyo kurangiza nibwo uburyohe bwiyongera), ariko burizewe ku gipimo cya 96%. Nyamara kuko bushobora gukoreshwa nabi bituma icyizere kigabanyuka kikaba 73%.

Icyitonderwa: Bisaba ko umugabo adacikwa kuko iyo acitswe icyo gihe hakoreshwa uburyo bw’imisemburo buzwi nka pillule du lendemain

Dusoza


Hari n’ubundi buryo harimo urwugara rushyirwa mu gitsina mbere y’imibonano ukarurekeramo amasaha 24  ndetse hari n’akandi kugara gato na ko gakoreshwa gashyirwa ku nkondo y’umura. Icyakora ubu buryo bisaba kutabukoresha bwonyine, kandi mu gihugu cyacu ntibukunze kuhaboneka cyane.

Comments

Post a Comment