Ni ayahe mazi wakoresha ufungura umuti?

Imiti myinshi ihabwa abana usanga iza ari ifu ariko ukabwirwa ko ugomba kuvangamo amazi ku rugero ruba rwaragenwe mbere yo kuwumuha. Nyamara ushobora gusanga tutazi amazi nyayo uba ugomba gukoresha ufungura uwo muti.

 

Dusubiye ku kibazo twabajije hejuru, buri wese birumvikana yahita asubiza ati

NI AMAZI MEZA.

Aha rero niho hahita havuka ikibazo ngo amazi meza aba ameze ate?

 

Ubusanzwe amazi meza ashobora kuba amazi atetse, amazi atunganyirizwa mu ruganda, amazi ashyirwamo imiti iyasukura (nka sur eau).

Aya yose tuvuze haruguru ni amazi meza yo kunywa ariko si ko yose ari amazi meza yo gufungura umuti.

 

Kuki?


Amazi atunganyirizwa mu nganda aba yashyizwemo ibinyabutabire bituma abikika igihe kirekire, ndetse ashobora no kongerwamo cyangwa gukurwamo imwe mu myunyungugu ni nayo mpamvu yitwa mineral water. Ibi byose bishobora gutuma umuti utagumana umwimerere wawo kubera kwivanga n’ibindi binyabutabire.

 

Amazi yashyizwemo sur eau nayo birumvikana ko aba yagiyemo hypochlorite de sodium ikinyabutabire kiboneka muri uyu muti wa sur eau. Ibi bituma ataba amazi yo gufungura umuti, kuko icyo kinyabutabire gishobora guhungabanya ubuziranenge bw’umuti

 

Amazi dusigaranye ni amazi atetse. Aya ni yo mazi wemerewe gukoresha ufungura umuti w’umwana kuko kuyateka byica mikorobi kandi nta kindi kiba cyiyongereyemo cyakangiza ubuziranenge bw’umuti.

 

Ukibuka guha umwana umuti uko muganga yabigutegetse kandi ukubahiriza ihame rivuga ngo

20504008-shake-bottle-of-yogurt-before-use

CUGUSA MBERE YO KUWUMUHA

Comments

  1. Turabashimira cyane kunama muduha amazi dukoresha mu gufungura imiti agomba kuba ashyushye? Akaziyazi? Cg akonje? Akonje aha mbaza ntabwo arayo muri frigo nafite ubushyuhe busanze.murakoze

    ReplyDelete
  2. BIRAMAHIRE Francois Jassu27 December 2019 at 17:40

    Ni afite ubushyuhe busanzwe (room temperature)

    ReplyDelete

Post a Comment