Uramukunda na we aragukunda ariko kubera impamvu zinyuranye harimo akazi, amashuri se, izindi mpamvu zinyuranye byabaye ngombwa ko aba akuri kure.
None urumva umukumbuye kandi wabuze amahwemo, urumva urukumbuzi rwakurushije imbaraga nyamara kugera aho ari ntibishoboka. Bamwe bararwara, ukumva warembye kurya no kunywa bikanga, ukumva umeze nk’ufite umushiha. Ese ni byo bita kurwara indege? Byaba byo bitaba byo, gukumbura uwo ukunda utari bumubone bitera guhanganyika.
Hano twakusanyirije hamwe ibyo wagerageza gukora mu gihe uwo ukumbuye kumubona hafi bitari gushoboka.
Dushatse twabyita kumutera umutoma. Wimwandikira amagambo asanzwe yo wamubwira muri kumwe, ahubwo koresha imvugo iryoshye umubwire buryo ki umukumbuye, uko umerewe, nuko wifuza kongera kumubona vuba. Niba wabuze amagambo wakoresha, kwandika NDAGUKUMBUYE byonyine birahagije kumva uruhutse, bikarushaho kuba byiza iyo na we agushubije
Kuri ubu iterambere ryariyongereye ushobora kumuhamagara ukoresheje ijwi gusa nkuko unashaka wakoresha amashusho (video call). muhamagare mu masaha uzi ko afite akanya nta kirogoya, muvugane niyo kaba akanya gato
Niba urukumbuzi rukomeje kukubuza amahwemo shaka abantu musanzwe mukundana mutembere. Mwajya kureba umupira, filimi se, kujya mu kabyiniro niba mubikunda, mbese ube uri kumwe n’abantu wisanzuyeho bigufasha kuba wikuyemo urukumbuzi. Byiza ugende udafite terefoni kugirango itaza kukurangaza ukongera ugahugira mu kuvugana na we bikakongerera urukumbuzi aho kurugabanya
Hari byinshi wakora bisaba gukoresha intekerezo cyane nko kwiga gucuranga, gushushanya se, kwandika umuvugo cyangwa igisigo. Niyo wabikora ari we ubikorera ariko uzaba intekerezo zawe waziganishije kuri icyo gihangano bityo kumutekerezaho cyane bigabanyuke
Niba kumukumbura byabaye nk’ibikurwaje wibyihererana ngo ukomeze ubigire ubwiru ahubwo bibwire umwe mu bo wisanzuyeho. Ntabwo bizakuraho kumukumbura ariko bizatuma urukumbuzi rutakubera umutwaro. Igihe cyose umutima uremerewe, ni byiza kugira umuntu wisanzuyeho uruhukiraho
Amafoto muri kumwe, aye gusa, impano yaguhaye se, n’ibindi ureba ugahita umwibuka ba ubishyize kure yawe. Si uko atari byiza ahubwo ni uko bituma urushaho gukumbura kandi wenda utari bushobore kumubona vuba. Nk’amafoto wayareba ariko ntuyatindeho cyane. Niba waheranwe no kuyareba bikagutwara umwanya byikuremo ushake icyo uhugiraho kindi
Bamwe mu gushaka kwirinda urukumbuzi usanga bakoresha ingufu nyinshi mu gushaka kubyikuramo aho bishobora kubatera kwiyanga, kumva ko batuzuye cyangwa badateye nk’abandi. Oya ahubwo wowe wikiyanga ahubwo ishime, unezerwe, kuba umukumbuye ni uko umukunda kandi urukundo ni rwiza iyo ukunze ugakundwa. Byishimire rero
Siporo iri muri bimwe bizatuma uhuga, umara akanya utamutekerezaho cyane. Uretse ibyo kandi siporo izanagufasha mu buzima bwawe bwa minsi yose. Gutembera n’amaguru, gutwara igare, koga, guterera imisozi ni zimwe muri siporo wakora ugatuza
Aha si ukwiherera ngo ukomeze umutekerezeho ahubwo ni ukwiherera ngo ushyire ubwenge ku gihe. Ushobora gutembera wenyine, gukora meditation cyangwa yoga, kujya mu gashyamba kureba ibyaremwe, kujya guhaha, n’utundi tunyuranye wakora uri wenyine

1. Mwandikire amagambo meza

Muhamagare
Kuri ubu iterambere ryariyongereye ushobora kumuhamagara ukoresheje ijwi gusa nkuko unashaka wakoresha amashusho (video call). muhamagare mu masaha uzi ko afite akanya nta kirogoya, muvugane niyo kaba akanya gato
Temberana n’inshuti
Niba urukumbuzi rukomeje kukubuza amahwemo shaka abantu musanzwe mukundana mutembere. Mwajya kureba umupira, filimi se, kujya mu kabyiniro niba mubikunda, mbese ube uri kumwe n’abantu wisanzuyeho bigufasha kuba wikuyemo urukumbuzi. Byiza ugende udafite terefoni kugirango itaza kukurangaza ukongera ugahugira mu kuvugana na we bikakongerera urukumbuzi aho kurugabanya
4. Shaka icyo uhugiraho
Hari byinshi wakora bisaba gukoresha intekerezo cyane nko kwiga gucuranga, gushushanya se, kwandika umuvugo cyangwa igisigo. Niyo wabikora ari we ubikorera ariko uzaba intekerezo zawe waziganishije kuri icyo gihangano bityo kumutekerezaho cyane bigabanyuke
Biganirize inshuti cyangwa umuvandimwe
Niba kumukumbura byabaye nk’ibikurwaje wibyihererana ngo ukomeze ubigire ubwiru ahubwo bibwire umwe mu bo wisanzuyeho. Ntabwo bizakuraho kumukumbura ariko bizatuma urukumbuzi rutakubera umutwaro. Igihe cyose umutima uremerewe, ni byiza kugira umuntu wisanzuyeho uruhukiraho
Gabanya kureba ku bimukwibutsa
Amafoto muri kumwe, aye gusa, impano yaguhaye se, n’ibindi ureba ugahita umwibuka ba ubishyize kure yawe. Si uko atari byiza ahubwo ni uko bituma urushaho gukumbura kandi wenda utari bushobore kumubona vuba. Nk’amafoto wayareba ariko ntuyatindeho cyane. Niba waheranwe no kuyareba bikagutwara umwanya byikuremo ushake icyo uhugiraho kindi
Wikirwanirira
Bamwe mu gushaka kwirinda urukumbuzi usanga bakoresha ingufu nyinshi mu gushaka kubyikuramo aho bishobora kubatera kwiyanga, kumva ko batuzuye cyangwa badateye nk’abandi. Oya ahubwo wowe wikiyanga ahubwo ishime, unezerwe, kuba umukumbuye ni uko umukunda kandi urukundo ni rwiza iyo ukunze ugakundwa. Byishimire rero
Kora siporo
Siporo iri muri bimwe bizatuma uhuga, umara akanya utamutekerezaho cyane. Uretse ibyo kandi siporo izanagufasha mu buzima bwawe bwa minsi yose. Gutembera n’amaguru, gutwara igare, koga, guterera imisozi ni zimwe muri siporo wakora ugatuza
Iherere
Aha si ukwiherera ngo ukomeze umutekerezeho ahubwo ni ukwiherera ngo ushyire ubwenge ku gihe. Ushobora gutembera wenyine, gukora meditation cyangwa yoga, kujya mu gashyamba kureba ibyaremwe, kujya guhaha, n’utundi tunyuranye wakora uri wenyine
Comments
Post a Comment