Umwaka wa 2019 uri kugana ku musozo tukinjira mu mwaka wa 2020. iyo ushubije amaso inyuma usanga hari byinshi wanyuzemo, byiza na bibi. Hari intego wagezeho ariko hari n’izo utabashije kugeraho. Hari ibyo wungutse ariko hari n’ibyo wahombye.
Iyo umwaka utangiye ni byiza gutangirana ingamba nshya, imihigo na gahunda zo kwiteza imbere kugirango utazagusiga uko wagusanze.
Ni muri urwo rwego nifuje kukugezaho izi nama zinyuranye, zishobora kuzagufasha kwesa imihigo muri 2020.
Iyo umwaka utangiye ni byiza gutangirana ingamba nshya, imihigo na gahunda zo kwiteza imbere kugirango utazagusiga uko wagusanze.
Ni muri urwo rwego nifuje kukugezaho izi nama zinyuranye, zishobora kuzagufasha kwesa imihigo muri 2020.
- Fata igihe cyo kwimenya. Ushobora kuba uzi ko wiyizi nyamara wibeshya. Iyo wiyizi niho umenya intego zawe, uwo uri we, aho uri, aho ugana, abo mugendana, inzozi zawe n’uko uzaikabya
- Zirikana ko buhoro buhoro ari rwo rugendo. Wikumva ko uzatera intambwe imwe ukagera aho ugiye. Ni byiza gukorana umuvuduko yego, ariko niba ubona ugenda, niyo byaba buhoro uzakomeze urugendo kuruta kwicara hamwe.
- Wiheranwa n’ahahise kandi inzozi zawe z’ahazaza ze kukubuza kubaho uyu munsi. Ahubwo ahahise hatume uyu munsi ubasha gutegura ahazaza. Wigire ku makosa, intsinzi wagize mu hahise, bigufashe gutegura ahazaza ariko uhereye uyu munsi
- Rekera aho gucyeka. Niba ikintu utakizi neza, witanga amakuru kuri cyo atuzuye. Byakuzanira abanzi aho kukongerera inshuti. Vuga ibyo uzi neza, wahagazeho kandi wasubiramo babikubajije
- Ihangane kandi ntucogore. Ubuzima ntabwo buzahora ari umurongo ugororotse urimo ibyo ushaka gusa. Ahubwo harimo imisozi n’ibikombe, amahwa n’ubunyereri. Gushikama no gukomera mu rugendo nibyo bizatuma urusoza amahoro
- Ntiwakunguka utabanje gushora. Mu yandi magambo kugira ngo ugire icyo ubona usabwa nawe kugira icyo utanga. Niba ushaka ko umurima wera, uzawufumbira. Niba ushaka kugira inshuti banza ukunde nawe uzakundwa. Niba ushaka amahoro banza uyatange. Ibuka ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa
- Amahirwe ntabwo azakwituraho uryamye cyangwa wicaye. Niba wizera ko amahirwe abaho, haguruka ujye gushaka aho ayawe ari, ntabwo yo ateze kuzakwizanira. Kura amaboko mu mufuka, uzasarura ibyo wabibye
- Ba wowe mwiza igihe cyose. Ni byo buri wese agira impande ebyiri, urwiza n’urubi. Uruhande rwawe rwiza ruhe ingufu igihe cyose, bizatuma urubi rusyigingira ndetse bakwite mahoro, mugwaneza, imfura. Ntawe umenya aho bwira ageze, bera bose mwiza, inyungu zabyo uzazisanga imbere
- Wigerageza gushimisha buri wese. Ntawe uneza rubanda kandi nkore nshimwe yabuze ishimwe abura n’ibihembo. Ba wowe, ukore ibiguhesha amahoro ariko wirinde kugira uwo uhutaza n’uwo ubangamira.
- Ihutire kumva utinde kuvuga. Iyo uvuga ntubasha kumva neza ibyo ubwiwe nyamara iyo uteze amatwi ugashyira umutima ubasha gushungura ukavanamo ibikugirira akamaro. Tega amatwi ukubwira wese, burya n’umusazi agera aho akagwa ku ijambo
- Wikumva ko uri kamara. Nta kazi kabaho kagenewe wowe gusa ngo wumve ko ntawundi wagashobora. Niyo yaba ari wowe wabivumbuye, ibuka ko ushobora no kwigisha umudiho intore ikawugucaho. Ubaha buri wese mu rwego rwe, we kwigira akari aha kajya he, inyungu zabyo uzazibona. Kora bucece, ibikorwa bizivugira. Ibuka ko aho kwishima washimwa n’undi kandi kwibona bibanziriza kugwa
- Ibuka ko buri gihe utazajya ubona ibyo ushaka. Ariko uko uzakomeza kugerageza uzagera aho ugere ku ntego yawe. Wicogora komeza ugerageze
- Niba urakaye cyangwa ubabaye wifata umwanzuro. Nyuma ya bwa burakari ushobora kwicuza. Kandi niba wanezerewe cyane witanga amasezerano, ushobora kugaba inka utagira n’imbeba. Amasezerano, imyanzuro, bifate mu gihe utuje, uri wowe nyawe, udafite ibiri kugukoresha
- Wikita ku byo rubanda bakuvugaho. Bashobora kukuvuga nabi, kuguharabika, kukubeshyera. Ntibizatume ureka kuba wowe nyawe ahubwo bizatume uharanira gukosora ibikuvugwaho bibi, niba ntabyo wishinja uzikomereze urugendo wibuke ko urusaku rw’igikeri tutabuza inka gushoka
- Gerageza gufata ibyago ubihinduremo amahirwe. Igihombo ugize kibyaze isomo rizakuzanira inyungu ahazaza.
- Kora igikwiye wikora icyoroshye. Wikumva ko ibikoroheye ari byo bizakuzamura. Ahubwo igikwiye niyo cyaba gikomeye ni cyo kizakubera umusingi w’iterambere
- Imihigo ikomeza kuba inzozi iyo utayishyize mu bikorwa. Niba ushaka gutangira urugendo, biragusaba guhaguruka ugatera intambwe. Kubirekera mu bitekerezo ntabwo bizaguterura ngo bigutereke aho ushaka kujya
- Fata abandi uko ushaka ko nabo bagufata. Iri riri mu mabwiriza meza aboneka mu bitabo bitagatifu aho twigishwa ko uko dushaka ko abandi batugirira ariko natwe tubagirira. Niba ushaka imbabazi nawe babarira.
- Gerageza kwiga akantu gashya buri munsi. Wikumva ko aho ugeze utakiga. Kwiga ntibisaba kwicara mu ishuri, isi ubwayo, ahatuzengurutse twahigira byinshi. Niba utazi guteka ipilawu wabyiga. Niba utazi uko wakerekana aho uherereye ukoresheje whatsapp wabyiga, ni byinshi wakiga kandi bikakugirira akamaro bikazanatuma udahora utakaza amafaranga buri gihe kuri buri kantu. Kubaza bitera kumenya, wikumva ko nubaza cyangwa nusobanuza baguseka kuko niyo babikora ariko bakagusobanurira wowe uzaba wungutse.
- Kora igifite agaciro. Wikora ikikuzanira inyungu gusa ahubwo abantu burya ni bwo butunzi bwa mbere. Kora ikibafitiye akamaro niyo utakinjiza n’igiceri, amaherezo umusaruro uzaboneka niyo utasarura wowe, abagukomokaho bazabisarura.
- Jya wigirira icyizere. Buri gihe jya wibwira uti ndashoboye. Bizatuma udacika intege mu byo ukora byose kandi bizafasha abandi nawe kukwizera.
Comments
Post a Comment