Gaperi ni utubuto tugira amazina anyuranye bitewe n’akarere aho bamwe batwita imihuhu, imiperi, n’andi. Ariko irizwi ahantu henshi ni gaperi. Mu buryo bwa gihanga ni Physalis peruviana. Ni utubuto turyohera, turimo imbuto nyinshi imbere, mbese ni kimwe n’inyanya cyangwa ibinyomoro. Dushobora kuribwa twonyine cyangwa tugashyirwa muri salade y’imbuto.
Akamaro ka gaperi ku buzima
Gusohora imyanda mu mubiri
Aka ni ko kamaro ka mbere kandi k’ingenzi ko kuzirya kuko zikungahaye ku bisohora imyanda n’uburozi mu mubiri bityo kuzirya bikaba bidukingira indwara za karande na za kanseri zinyuranye. Ibirwanya ubumara mu mubiri bizwi nka carotenoid na polyphenol tubisanga ku bwinshi muri utu tubuto, bikaba bizwiho kurinda kanseri.
Kubyimbura
Ku bantu barwara indwara zo kubyimba mu ngingo, goute, uburibwe buhoraho, guhururwa mu mitsi kimwe n’abarwara hemorhoids, kurya gaperi bibagabanyiriza uburibwe no kubyimbirwa. Ndetse no kubyimba kw’imitsi y’amaraso bikaba bigira ingaruka ku mikorere y’umutima, zagufasha kubirwanya dore ko zinagabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso.
Bimwe mu biri muri utu tubuto, bigabanya uburyo umubiri ushwanyaguza ibinyasukari , bisobanuye ko mu mubiri n’amaraso hatemberamo isukari nkeya. Ibi bigatuma igipimo cya insulin kiba cyiza. Akenshi kugira isukari nyinshi mu maraso bikurikirwa no kurwara diyabete bito rero kurya gaperi byagufasha kwirinda no guhangana na diyabete yo mu bwoko bwa 2.
Impyiko n’umwijima
Muri whitanolides ziboneka muri utu tubuto harimo ituma umwijima utangirirka ikanawurinda kugira ibimeze nk’inkovu. Si ibyo gusa kuko zongerera ingufu umubiri mu gusohora imyunyu n’uburozi binyuze mu nkari. Ibi bituma impyiko zikora neza.
Amaso
Kubera harimo carotenoid bituma ziba nziza ku maso yacu aho ziyarinda indwara zimwe na zimwe no kuba yasaza ntarebe neza uko ugenda werekeza mu izabukuru.
Ubudahangarwa
Kuba harimo vitamini C bituma utu tubuto tuba ingenzi mu kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri wacu. Vitamini C niyo ituma umubiri ukora insoro zera ku bwinshi bityo bikongera ubudahangarwa. Kandi iyi vitamini ni ingenzi mu ikorwa rya collagen ikaba igira akamaro mu gusana ahangirirtse mu mubiri.
Icyitonderwa
Gaperi mbisi ni uburozi, bityo ntibyemewe kuzirya zidahiye
Gaperi zidahiye ntiziribwaKandi niba umubiri wawe ugize ubwivumbure nyuma yo kuzirya, wabibwira muganga ukuri hafi akakubwira icyo gukora.
Comments
Post a Comment