Ibindi ushobora kuba utari uzi ku mibonano

Ushobora kuba wiyizera mu gukora imibonano, ushobora ariko no kuba utayikunda, cyangwa ukaba ugira isoni zo kubiganiraho. Twese ntiduteye kimwe, ntidukunda bimwe ariko amatsiko ku byerekeye imibonano ahoraho kugeza umuntu ashaje.


Mu rungano ni cyo kiganiro usanga gitwara umwanya munini, kubona abantu barenze 2 baganira amasaha 3 bataraganira ku byerekeye imibonano biragoye keretse ahari bari mu nama cyangwa mu ishuri.


Reka tugume muri uwo murongo tuvuge ibintu ushobora kuba utari uzi bindi byerekeye imibonano

1. Ushobora kudahuza n’umwe ugahuza n’undi


 

Aha turavuga ibyerekeye ingano y’igitsina. Hari igihe uzakora imibonano n’umugabo ukumva ntari kugushimira ahakurya, wayikora n’undi ukaboroga.

Ibi si uko batazi kubikora kimwe gusa ahubwo burya ingano y’igitsina rimwe na rimwe igira akamaro. Hari abagabo bagira ibitsina bito hakabaho n’abagira ibitsna bifite uburebure n’umubyimba bikabije. Habaho kandi abagore bagira ibitsina byegeranye cyane hakanabaho abagira ibyagutse cyane. Rero ni byiza kumenyana mukamenya uko mucyemura ikibazo ntihabeho kubabazanya cyangwa gupfubyanya


  1. Burya abagore barangiza kenshi kurenza abagabo




Niba utajyaga ubimenya burya umugabo utinda kurangiza ashobora kurangiza umugore we arangije inshuro nyinshi. Ikindi kibitera ni uko umugore iyo arangije bwa mbere izindi nshuro zihuta mu gihe umugabo we bigenda birushaho gutinda aho ku nshuro ya gatatu ashobora no kumara isaha atararangiza. Umugore iyo arangije ugakomeza ubushake bukomeza kuza mu gihe umugabo iyo arangije bisaba akanya ngo yongere kugira ubushake.


  1. Kwigirira icyizere bikongerera igikundiro




Buriya mu gukora imibonano ntabwo uko wambaye cyangwa uko ugaragara bigira akamaro cyane kurenza kuba wowe wifitiye icyizere. Buriya iyo ugaragarije uwo muri kumwe ko wifitiye icyizere mu byo ukora cyangwa ugiye gukora bituma arushaho kugukunda. Wikangwa nuko inda yamaze gucubuka, wikangwa nuko ibikoma byatumye ugira umubyibuho ukabije, icyizere wifitiye kizatuma aryoherwa kandi arusheho kukugirira amarangamutima no kugukunda.


  1. Gukora imibonano kenshi bikongerera ubudahangarwa




Mu gihe cyo gukora imibonano umubiri wacu urekura immunoglobulin A. Ikaba izwiho kurwanya indwara zinyuranye cyane cyane iziterwa na mikorobi, ibicurane, inkorora..

Gukora imibonano kenshi rero bituma ikorwa ku bwinshi, ndetse bigira akamaro kurenza gufata imiti ishinzwe kuvura grippe


  1. Burya n’abagore barananirwa iyo barangije




Niba mugabo wajyaga urangiza ugahondobera ukumva uguye agacuho si wowe gusa bibaho. Umugore wawe na we burya iyo arangije yumva ananiwe ndetse gusinzira na we ntibimugwa nabi. Niyo mpamvu ari byiza kuba mwabikora mufite n’akanya ko kuruhuka no gusinzira bihagije aho nyuma mwumva murushijeho kuba umwe.

 
Biracyaza….

 

Comments