Ese urankunda? Agace ka 20

-None se uzi yuko ntazi ibihe byawe?

-Mama maze igihe mu bintu bitanyoroheye rwose sinigeze mbyitaho ngo nanabyibuke

-Nibyo nkubwira nyine ngo ntukinyikoza. Ngaho mbwira rero ukuri

-Mama sinzi aho nahera gusa uyu munsi ku kazi niriwe nabi. Umugore wa boss yaje

-Ngo nde?

-Nyine umugore we buriya aba hanze akorera umuryango mpuzamahanga. Sinzi rero uwamuhaye amakuru aza atarwiyambitse ansanga ku kazi. Ariko twavuganye macye musaba ko niba ashaka ko tuvugana azampamagara. Boss kuva icyo gihe ndamuhamagara ntiyitabe. Kamana na we kubera kunshakira amakuru byamuviriyemo kwirukanwa ku kazi.

-Yooo. Amakosa yawe dore akoze ku wundi mwana. Ubwo urumva bigenda bite?

-Nyine we afite avoka uzamuburanira bakamuha ibyo amategeko amwemerera.

-Ariko hari ikibazo utanshubije

 

Nagiye kumusubiza mbona boss arampamagaye nuko mpita mwitaba

 

-Allo

-Niko ngo usigaye utukanira ku kazi?

-Ntukana na nde se kandi boss?

-Ibyawe byose nabimenye. Ushaka wahindura imyitwarire cyangwa ukirukanwa ku kazi. Nguhaye gasopo ya mbere na nyuma. Ibyawe ntukabivange n’ibindi kandi akazi ni akazi

-Murakoze nzabyubahiriza

-Ese usigaye warigize ibiki ubwo

-Nyamara ntacyo. Ahubwo nabashakaga sinzi niba mwaboneka

-Unshaka ryari se

-Muri iyi wikendi byambera byiza

-Uzaza mu rugo ariko ndanakumbuye

-Ndumva byaba byiza ari ahandi duhuriye. Mu rugo nzahaza undi munsi

-OK. Ubwo uzambwira aho ushaka ko duhurira.

-Yego. Murakoze

-Sawa rero uramuke.

 

Namaze kuvugana na we mpita njya mu cyumba ndakinga

Nahise numva ijuru ringwiriye neza neza. Nawe se, reba nshobora kuba ntwite. None uwo ntwitiye ndabona umubano wacu uri kugera ku iherezo. Nacumuye iki koko Mana gituma ibi bimbaho? Akazi aho kumbera umugisha kagiye kumbera umuvumo koko?

Nahamagaye Kamana tuvugana ho gato, nuko ndaryama.

 

Nakomeje kujya ku kazi uko bisanzwe, gusa sinongeye kujyana imodoka ku kazi. Narategaga, nkuko namenyereye. Imodoka sinumvaga ko nayisubiza boss ahubwo nangaga gukomeza guteza umwuka mubi ku kazi no kwikururira abanzi n’ibibazo.

 

Mbere y’uko njya guhura na boss, nabanje kugura agapima ko ntwite nuko ndakitwaza. Nashakaga kwipima ndi kumwe na we, ubundi tugafatanya gushaka igisubizo.

 

Aho twari guhurira nahageze mbere ye, nuko nicara ahantu hitaruye abandi, ntegereza ko angera ho

 

Mu by’ukuri Gasamagera naramukundaga. Wenda wanyita agashwi ko naryamanye na we, ariko mu mezi atandatu namaze ntarabikora ntako ntagize. Ndabizi ko ari icyaha ariko se umwere ni nde? Udasambana arabeshya, aragambana, agira amagambo, n’ibindi bibi. Simbivugiye kurengera amakosa yanjye, ahubwo kuba naracitse intege nkagwa mu ikosa ntawe ukwiye kuntera amabuye. Sinabikoze ngo ngire icyo mpabwa. Kandi inshuro zose byabayeho sinabaga napanze kubikora ahubwo urukundo n’amarangamutima byandushaga ingufu nkisanga nabikoze.

 

Ubwo yahageraga, yaranshuhuje nuko aricara.

 

-Bite se ko mbona utishimye?

-Ntabwo nakishima kuko nta mahoro mfite

-Amahoro se kandi wayabujijwe n’iki?

-Reka ndeke guca ku ruhande. Tumenyana wambwiye ko wanyikundiye kandi unsaba ko niba nshaka akazi ngomba kwemera tugakundana. Narabyanze ariko ukora uko ushoboye kose akazi ndakabona. Nkagezeho uko wagiye unyitwaraho byatumye ngukunda ndetse urukundo ndarukwemerera. Nakubajije birenze rimwe niba nta mugore ufite cyangwa utamwigeze ntiwifuza kumbwira ukuri. Umunsi turyamana bwa mbere ninjiye mu cyumba nsanganirwa n’ifoto yawe warongoye. Sinifuje kubikubazaho ngo wenda ntagukomeretsa, ariko uko iminsi yagiye ishira nagiye menya ukuri buhoro buhoro. Kugeza ubwo mu minsi ishize umugore wawe antukiye ku kazi, nanababajwe n’uko maneko zanyu zitigeze zimpa amakuru nanjye hakiri kare.

None nshaka umbwire ukuri. Urankunda cyangwa ni ukwishimisha gusa?

-Umva rero ikibazo cyawe ubu kugisubiza biragoye. Ndagukunda pee. Ariko nubwo ntabikubwiye ku gihe ubu reka mbikubwire. Umugore ndamufite ariko ntaba mu Rwanda. Nanjye sinzi uwamuhaye amakuru kuko ubu yaje antunguye nanjye ubu tubanye nabi ndetse ari mu nzira zo kwaka gatanya. Numvaga nshaka ko uzajya unyitaho igihe cyose adahari, kandi ngushimiye ko wabikoze. Nta kindi narenzaho

-Ese kuki utabimbwiye nkibikubaza ukaba ubimbwiye ubu kuko namenye ukuri? Urumva utarampemukiye koko? Ukuntu nagukunze nkakwegurira umutima wanjye. Ukuntu mama yakumbuzaga nkica amatwi. None ndebera ibyo unkoreye

-Ariko se ikibazo ufite ni ikihe?

-Ihangane gato ndaje nkubwire ibindi

 

Nahise ngana mu bwiherero nuko nsohoka nzanye inkari mu gacupa nari nitwaje. Mpageze naricaye nuko nkora mu gakapu nitwaje maze nkuramo agakoresho ko gupima

 

Narapimye nuko nyuma y’iminota itarenze ibiri ibisubizo biba birabonetse.

 

 

-Ngirango urabibona ko wanteye inda

-Ngo iki? Sha ntukankinishe. Ibyo byo byibagirwe rwose nta nda naguteye. Ituru imwe na yo imeze nk’inyibano koko?

-Uravuze ngo iyi nda si iyawe koko cheri?

-Cheri uzabyite abayiguteye. Nagatangaye ukuntu nagusabye ugahita wemera naho washakaga kuzanyegekaho inda? Sha ubage wifashe rwose iyo nda si iya njye. Ndetse kuva uyu munota ntukongere kunyita cheri sinkiri cheri wawe. Ndi boss wawe kandi witwara nabi mu kazi nkwirukana. Ntuzibeshye ngo witwaze ko utwite utangire usibe cyangwa ukererwe

-Ni uko unshubije koko?

-Ni uko ngushubije ndetse ejo unzanire imodoka vuba.

 

Yabivuze ahaguruka agenda, nsigara numva noneho isi inyiyubitseho neza neza.

 

Numvaga nkeneye umuntu umpumuriza mpita mpamagara Kamana wangoreweho, na we mu minota micye yari angezeho.

 

Namutekerereje ibimbayeho ako kanya byose, ndira mbabaye nuko amfata mu biganza ati:

-Umva muvandimwe, si wowe wa mbere ibi bibayeho si nawe wa nyuma. Ubu utangiye urundi rugamba rugusaba kuba umugabo, intwari, n’umunyamurava. Urasabwa kubibwira nyoko kandi ukamusaba imbabazi. Isi iyo ikwanze, umubyeyi utari gito ni we wenyine wahungiraho. Nanjye ndahari nzakuba hafi uko nshoboye kose.

-Urakoze cyane. Ni ukuri uri imfura ku buryo mbura uko ngufata. None se wowe bigeze he urubanza?

-Urubanza rwarabaye ariko ntibararukata

-Byagenze bite se

-Gasamagera ni umugome mubi. Ibyo yashinjwaga byose yarabyemeye ndetse yemera no kwishyura ibyo asabwa byose

-Ataburanye?

-Reka da

-None se yavuze ko yaguhoye iki mu rukiko

-Yavuze ko ari impamvu ze bwite kandi icyo batakimuhora ari uburenganzira bwe, ariko ko ibyo amategeko ateganya azabitanga

-Ndumva wa mugabo atoroshye. Ubwo se wamucaga angahe

-Yose hamwe namuciye miliyoni 11, ubwo avoka azafatamo imwe nsigarane icumi.

-Ko ari menshi we

-None se ko ukurikije contrat ariyo agomba kumpa

-Uzahita uvanamo umushinga ufatika

-Ubu ndi kuwigaho byo

-None se wahise ushaka inkumi ugashaka umugore basi

-Ntabwo ndabitekerezaho byo. Bizagira igihe cyabyo.

 

Twakomeje kuganira nuko turatandukana. Ngeze mu rugo sinatinye mama nahise mubwira ko ntwite kandi Gasamagera yanyihakanye.

Yarampumurije ambwira ko mbonye irindi somo ubwo, byibuze ubutaha nzamenya ubwenge.

 

Nakomeje akazi kanjye nk’uko bisanzwe, imodoka y’abandi ndayitanga n’umutima ukunze.

 

Umugoroba umwe ubwo nari mvuye ku kazi nkiva mu modoka nasanze Gasamagera aparitse mu muhanda ujya iwacu kuko uwo munsi ntiyari yaje ku kazi.

 

Yarampamagaye nuko ndamwegera

 

-Nshaka ko tuganira Faina

-Ko nta kindi kiduhuza atari akazi se kuki utansanze ku kazi

-Nshaka tuvugane kuri iyo nda utwite

-Yihorere nzabyimenyera. Uwayinteye yarayemeye

-Wirakara nk’abatindi. Ndemera iyo nda gusa sinshaka ko uzayibyara

-None?

-Nshaka kuguha amafaranga ukazajya hanze ukayikuramo ukagaruka byararangiye.

-Nuko uhite unyirukana ku kazi

-Oya nzaguha konji y’ukwezi

-None nzaba mbayeho gute

 

Yahise ansinyira sheki arampereza. Yari ansinyiye miliyoni yose.

Narayifashe ndayibika, bucyeye mbere yo kujya ku kazi nabanje kujya kuyabikuza nyashyira kuri konti yanjye. Ngewe nkuramo inda? Baramubeshye. Aya azarera uyu mwana kandi azampa n’ayandi arabeshyera ubusa.

 

Igitondo kimwe, nari nibereye mu rugo na mama, nuko Kamana arampamagara ambaza niba mama ahari. Mubwiye ko ahari yahise ambwira ko hari ijambo ashaka kuza kumubwira, ansaba ko nanjye naza kuba mpari kandi.

 

Ku mugoroba yaraje, turamwakira bisanzwe gusa noneho yari atuje birenze mbere uko asanzwe. Afata ijambo ati

 

-Mubyeyi rero, uyu mukobwa wawe namukunze nkimubona. Nzi neza urugamba amazemo iminsi kandi urukundo namugiriye ntaho rwagiye ndacyarufite. Sinishe umuco ariko nari nje kubasaba niba mwanyemerera akareka kuba mushiki wanjye ahubwo akemera kumbera umugore. Ibindi ndabivuga nyuma y’igisubizo

 

Mama yahise andeba atuje ati

 

-Faina, ijambo ni iryawe. Urabyemera cyangwa urabihakana?

 

Ngaho re. Iri hurizo rindi se noneho ryo…


 
Biracyaza…

Comments

  1. Yoooooooo, Kamana disi, nahite amwemerera, gasamagera nashaka akazi akamukureho, ni umugome mubi

    ReplyDelete
  2. Urukundo rurihangana disi byose abizi abireba ariko rwose ndabikunze abasore baracyabaho

    ReplyDelete
  3. Ibara riragwira!Kamana yavuze umukobwa yarongora Koko!Faina we nta kuntu atabyemera Kandi azi ko afite cash!

    ReplyDelete

Post a Comment