Ese urankunda? Agace ka 19

KAMANA NA MUZEHE


 

Ikiganiro cyabo cyarakomeje aho bari bicaye bari kwica inyota

 

-Niko muze ngo umugore wa boss arakomeye? None se aba hehe

-Sha wa mwana we ayo makuru yose ushaka ubundi uyashakira iki

-Ndashaka kubimenya rwose kandi wiyanyima

-Banza umbwire impamvu kandi numpisha nanjye singuha amakuru yuzuye

-Nta yindi mpamvu pee. Ni ukubimenya gusa

-Wowe fata ko umugore we ahari, akorera hanze y’igihugu niyo mpamvu mutamuzi. Ubona se buri mwaka boss adafata konji y’ukwezi adahari? Aba yagiye kureba umuryango we

-None se kuki bo batajya baza

-None se baje wabibwirwa n’iki sha? Ese igisiga watumije bagiye kugikura Zayire mwa?

-Hahahaaa muzehe rwose nawe. Ihangane barakizana kimeze neza

 

Ubwo batandukanaga Kamana yaje kumbwira ibyo baganiriye byose. Nahise menya ko boss nta rundi rukundo amfitiye, nanjye niyemeza kumwerurira nkamubaza mu by’ukuri niba afite gahunda nyayo cyangwa ari ukuntesha umutwe.

 

Nabwiye mama amakuru yose maze gufata, ambwira ko igihe kigeze ngo nibarize nyiri ubwite noneho mbone gufata umwanzuro.

 

Igitondo kimwe ubwo niteguraga kujya ku kazi, nabonye SMS ivuye kwa Kamana

 
Niba bishoboka nuva ku kazi uze kundeba mfite amakuru nshaka kuguha. Sindi buboneke ku kazi jyewe

 

Narayisomye ndamuhamagara nuko mubwira ko ndi bujyeyo nta kibazo.

 

Naragiye ngera ku kazi njya mu biro ntangira gukora akazi kanjye uko bisanzwe. Umuyobozi ntiyari ahari, nuko muhamagaye inshuro eshatu zose ankupa ndamwihorera.

 

Nka saa tanu zigeze nagiye kubona mbona umugore usa n’uwo nabonye mu ifoto yinjiye mu biro byanjye nuko aransuhuza.

 

-Muraho muko

-Muraho neza mubyeyi

-Mubyeyi se mubyeyi iki? Ese wa nshinzi we wakoze akazi kakuzanye ukamvira ku mugabo?

-Ngo iki? Umugabo wawe se ni nde kandi namutwaye iki?

-Uwububa abonwa n’uhagaze sha. Ubwo rero uzi ngo ibyawe byose ntibingeraho? Nako ba uretse. Mpereza imfunguzo z’iriya modoka wihaye nako waryamiye.

-Umva mada, ntutume nkubahuka ndagusabye. Niba ufitanye ibibazo n’umugabo wawe si jye uza gutura umujinya. Aha ni ku kazi niba ushaka ko tuvugana uzansange iwacu cyangwa se uvuge duhure tuganire. Mfite amategeko andengera ubizanye nakugezayo

-Muzajya mwitwaza amategeko rerooooo mukore ibyo mushaka. Ubundi se ko utanandusha ubwiza, nta kibuno wifitiye, ubwo yaguciye iki?

-Ngaho ndeka nkore akazi, akira nimero yanjye uzampamagare tuvugane nanjye ndagukeneye rwose.

 

Amaze gusohoka nariruhukije gusa nanone ubwoba bwari bwose. Niruhukije kuko igisubizo nkibonye bitangoye ariko nanone nkibaza uko boss azansobanurira ibyo kunkunda.

 

Akazi karangiye nagiye kureba Kamana nk’uko nari nabimusezeranyije, ngezeyo nsanga yaheze mu buriri ansaba kumusanga mu cyumba.

 

Ninjiye nta bwoba mfite nta n’urwicyekwe, nicara iruhande rwe nuko areguka aricara

 

-Amakuru se yo ku kazi?

-Sha ni ibisanzwe gusa ibyanjye si byiza

-Wabaye iki se?

-Umugore wa boss yari ankuyemo iyo kotsa

-Mwahuriye hehe se kandi

-Wahora n’iki ko yansanze ku kazi akanyuka inabi. Gusa nanjye nihagazeho mubwira ko nankenera azanshaka. Yari agiye no kunyaka imfunguzo z’imodoka yewe.

-Sha nanjye rero ubu boss yampagaritse ku kazi

-Ngo? Aguhora iki se kandi

-Sha amakuru yose muzehe yampaye yaragiye amubwira ko nayamusabye, nuko boss ahita anyandikira ibaruwa impagarika ku kazi nta nteguza.

-Sha ndumva naragutaye mu bibazo pee. Ubu se koko amaherezo

-Namaze gutanga ikirego kuko amasezerano y’akazi mfite arandengera. Nta kazi nishe, ikigo nticyahombye, nubwo yikorera ariko mfite amategeko andengera. Ubwo nyine nzaburana na we

-Wizeye kuzatsinda se?

-Ndabyizeye rwose. Ubwo nyine nari nanze kubikubwira kuri phone, ngibyo ibyanjye rero.

-Ubu se uzakura hehe ayo kwishyura umwunganizi?

-Twumvikanye ko nzamuhemba nyuma bamaze kumpa ayanjye

-Nutsindwa se?

-Byo ntibirimo yewe.

-ndabona amaherezo ndi bugukurikire nanjye ariko pee

-Oya wowe ntacyo agutwara uri cherie we humura. Umugore se nubundi ko azasubirayo, bizashira ibyo

-None se urashaka kumbwira ko nkomeza gukundana na boss?

-None se wari wamenya niba umugore bakibana cyangwa baratandukanye? Ashobora no kuba yaje yisaza kuriya ariko batakibana da. Ahubwo se ko nshimye jye narezwe na muzehe wowe warezwe nako amakuru yawe yatanzwena nde

-Buriya byose ni muzehe tu. Wasanga ari maneko kuri bose rwose.

-Nta kundi mwana. Nta bitanu se ngo ujye kungurira agacupa ahubwo

-Sha tugende nkugurire rwose nguhe pole

 

 

Twaragiye twicara ahantu nuko turasangira tunaganira. Gusa nkabona Kamana ibitekerezo bye byabaye byinshi, mbese ukabona ntabwo ahari. Namuganirije byo kumuhugahuza amasaha aricuma nanjye ndataha.

 

Ngeze mu rugo ninjiye mu cyumba mpindura imyenda njya koga. Mvuye muri douche nasanze mama yicaye muri salon nuko aramvugisha

 

-Ese bite Fai? Ko utakinyikoza

-Yego ko mama. Gute se koko

-Uzi ko bwije utamvugishije uyu munsi

-Mama navuye ku kazi njya gusura Kamana ni we twatindanye. Ntabwo yari yaje ku kazi

-Ese ubundi ubwo ibyawe ni amahoro?

-yego ni amahoro. Kubera iki se mama?

-Ndi kwibaza impamvu utaraza gufata pads kandi amatariki yawe yararenze

-Ngo?

 

 

None se yaba atwite? Birabe ibyuya


 
Biracyaza…

Comments

  1. Adatwita se ntiyirirwa agitangira aho.Apuu!uwiyishe ntaririrwa!

    ReplyDelete
  2. Ko usigaye ukora uduce dutoya se kandi!?

    ReplyDelete
  3. Ariko nyine buriya uriya mukobwa aratwite kuko yakoreye aho!!!!

    ReplyDelete
  4. Aha aratwite rwose ndaba ndebacibya faina rwose ubuse kamana kweli azize iki

    ReplyDelete
  5. Ahaaaaaaa inkuru itangiye kuryoha ,Kamana azize ubusa rwose ,ese faina yaba atwite byagenda gute ? Gusa amakuru agiye kujya ahabona kuko umugore wa boss yaje kandi ikigaragara yamenye byose

    ReplyDelete
  6. Nabivuze wa mubyeyi udacyaha umwana agiye kubihomberamo rwose,Kamana nawe yinjiye mubitamureba,Boss nawe niba akibana ni umugore yitwaje ubushomeri bwa faina aramufatisha,Faina nawe yabaye umwana
    muduhe utundi tw'ubunani rwose

    ReplyDelete

Post a Comment