Ese urankunda? Agace ka 18

Ikiganiro hagati ya Kamana na se cyarakomeje

 

-Ibyo se shahu kubimenya urumva byakumarira iki?

-Papa kirahari kinini. Erega umuntu wubatse n’ukiri umusore ntabwo burya tubafata kimwe

-Rero shobuja yashatse umugore n’ubukwe bwe narabutashye. Ariko maze igihe kinini numva amakuru yuko bashobora kuba batakibana. Gusa sinigeze nifuza kumenya byinshi birenzeho.

-Nonese ko no ku kazi twese tuzi ko boss ari ingaragu?

-Ubwo ni uko muri bashyashya ku kazi ariko buriya urya musaza ushinzwe ibyo muri atelier we amakuru yose arayafite wazamubaza. Gusa niba atari ibintu ufitemo inyungu wabyihorera

-Kubera iki se papa

-Bishobora kugera kuri shobuja ukaba wabizira buriya ubuzima bwite buba ari bwite.

-Ntacyo urakoze nzabyitwaramo neza kandi ntabwo bizatera ikibazo ndabyizeye.

 

Ayo makuru yose Kamana yarayanyeretse, ndushaho kugwa mu kantu

 

-Ubu se koko ndamenya ukuri ari ukuhe?

-Ariko ukuri kurahari. Uko byamera kose yigeze gushaka umugore. Baba babana cyangwa batabana, na byo uzabimenya. Ndumva wazashaka uko umwicaza mukabiganiraho

-Ahubwo se wazashatse uko uriya musaza umukuramo amakuru koko ko wowe mumenyeranye? Anywa inzoga se?

-Uriya musaza se ahubwo wabona izimuhagije?

-Biroroshye. Iyo fagitire nzayishyura ariko menye ukuri. Ndumva ntashaka kuzibuka ibitereko nasheshe

-Nzagufasha uko nshoboye humura, kandi rwose nzakora nk’uwikorera.

-Urakoze cyane. Ndumva noneho twahindura ikiganiro tukivugira ibindi

-Nta wasi rwose nanjye amagambo si ayo ntira

 

Twaraganiriye biratinda, nta bwoba nari mfite kuko Kamana namwisanzuragaho nka musaza wanjye. Ubwo bugorobye ndasezera ndataha.

 

Ngeze mu rugo natekerereje mama iby’urugendo rwanjye byose, ambwira ko ninitonda nzamenya ukuri kose.

 

Bucyeye mu buryo ntari niteguye, nagiye kubona mbona boss arampamagaye, ndamwitaba

 

-Bite cherie

-Ni byiza mukundwa.

-Uri hehe se ko nagushakaga byihutirwa

-Ndi mu rugo nari ngiye koga

-Ushobora se guhita unsanga kuri sitasiyo ugashyiramo essance nkishyura?

-Sinanabyibukaga. Reka nze vuba

 

 

Naroze mpita njya kuri sitasiyo nuko maze kunywa essance, ambwira ko we yaje na moto, ansaba kumugeza ku ivuriro ryari hafi aho.

 

Tugezeyo twarinjiye nuko ambwira ko ashaka ko twipimisha SIDA

 

Naratunguwe cyane

 

-None se kuki utari wabinteguje?

-Reka ngo iyo umuntu abateguje hari ibyo mubanza kunywa ikaza kutaboneka

-Ibyo se koko urabyemera nawe?

-Ntacyo reka badupime ibindi byihorere

 

Baradupimye twese basanga nta bwandu dufite

 

Dusohotse yambwiye kujya ahantu gufata akantu ko kunywa

 

Twagiye kunywa ambwira ko ari mu rwego rwo kwishimira ko turi bazima twembi.

 

Uko twanywaga niko twaganiraga, disi akanyereka urukundo ngatwarwa nkibagirwa ko nabonye ifoto ye y’ubukwe

 

Ngeze aho muri jye niyumvisha ko uko byamera kose niba anafite umugore nanjye ankunda kandi afite n’ubukire ntazasonza cyangwa ngo ngire icyo mbura. Urukundo nishyizemo ko niyo rwasaza, icyo nzaba mukuyeho kizanteza imbere.

Twaranyoye turishima agera ubwo asaba icyumba dore ko aho twari turi habaga n’amacumbi

 

Twinjiyemo nuko ambwira ko nta mpamvu y’agakingirizo kandi twasanze turi bazima.

 

Naremeye akorera aho, kuko nari niyemeje kumuha urukundo ntitaye ku biri inyuma.

 

Bugorobye navuye aho numva agacupa kamfashe kandi gutwara wanyoye ni bibi. Na we kandi yari yahembutse musaba ko nahamagara Kamana akaza kudutwara arabyemera. Namurangiye aho duherereye afata moto araza, nuko abanza gucyura boss, tugeze iwe akora mu mufuka amuha amafaranga 20000 nanjye ampa 50000, ansoma Kamana areba ndetse ubona nta kibazo afite

 

Kamana na njye yarancyuye, angejeje mu rugo ngiye kumuha andi mafaranga arayanga ahubwo ambwira ko ashaka ko twazaganira inzoga zanshizemo. Yaransezeye nuko ndamuhobera muryama mu gituza. Sinzi impamvu iyo ndi kumwe na Kamana numva nisanzuye cyane rwose. Twamaze iminota nka itatu, nuko ndamusezera n’akabizu

-Kama, sinzi ariko mba numva nkwisanzuyeho. Ntuzagirengo ni ubushinzi

-Humura mba mbibona kandi ndakwishimira. Uramuke ni ah’ejo mu kazi

 

Bwarakeye njya mu kazi uko bisanzwe, ndetse nigira nk’aho nta n’icyabaye hagati yanjye na boss

 

Ku kazi wasangaga atanashaka kunyikoza, amfata nk’abandi bakozi bose. Ariko naba ntashye akampamagara akambwira uko nambaye neza, uko ankunda, ukuntu ankumbuye…

 

Nakomeje gutegereza igihe nzamubwirira akandi ku mutima ariko nkumva nanone kwiye kubanza gushaka amakuru yuzuye.

 

Umugambi naje kuwunoza na Kamana, ya mafaranga yose 50000 ndayamuha mubwira ko agomba gushira amenye amakuru yose.

 

 

 

KWA KAMANA


 

Umugambi wo kumenya amakuru yose yerekeye boss numvaga ari intsinzi kuri jyewe. Ntitaye ku kuba mbizi ko Faina na boss baryamana, ntitaye ku bizambaho byose numvaga ngomba gukora igishoboka cyose nkagaragaza ukuri ubundi bagatandukana tukikundanira. Sinifuzaga kubateranya niyo mpamvu nemeye gushaka amakuru y’ukuri azatuma azinukwa, kandi atazinukwa nkwabyakira uko nyine, ikitari icyawe urarekera.

 

 

Umunsi wo guhura na muzehe warageze, mujyana mu kabari gatuje hamwe uganirira n’umuntu nta kirogoya. Tugezeyo tumaze kwicara

 

-Ese muze hano wari uhazi

-Sha muyobozi rwose aha hantu ayo mumpemba mubona yatuma mpaza?

-Watangiye kera ufite amagugu muze

-Sha uwaguha ikipe mfite mu rugo wasara wowe. Ubona mpora naka ideni sha ukagirango nyamarira mu nzoga?

-Humura uyu munsi ndagura nturi bwishyure. Ahubwo se ko udasaba icupa? Jyewe ndisabira whisky

-Eeeeeh. Iyo nzoga nyiheruka mu bukwe bwa burugumesitiri wacu muri za 80. nanye ndayinywa peee.

-Reka noneho nsabe icupa turisangire. Urarya igisiga se cyangwa ka mushikake

-Zana igisiga sha ngiheruka kera

 

 

Twatanze commande nuko ndindira ko umusaza kabanza kumugeramo nkabona kumukuramo ijambo.

 

Nuko kera kabaye

 

-Ese muze ko nagusanze hariya buriya uhakoze imyaka ingahe?

-Hariya natangiranye na ho icyo gihe twakoraga intebe z’abanyeshuri n’ameza, bigenda byiyongera uko amafaranga yiyongeraga

-None se niba ubizi neza, igishoro boss yagikuye hehe

-Sha wa mwana we urupfu rutanga isambu. Ni amafaranga bamuhaye kubera se yari yishwe n’impanuka. Niyo yahereyeho ashora none dore yabaye umuherwe

-Ngo burya afite na hoteli

-Yonyine se ahubwo sha? Ntuzi ibyuzi by’amafi afite za Muhanga wowe. Amajyepfo yose ni we uyagemurira amafi buriya

-Arakize nuko azapfa akabisiga bikaribwa na rubanda

-Biribwa na rubanda se abana be bagiye hehe

-Burya se agira umugore?

-Aramufite ndetse n’abana bakuru maze

-Kandi ntarababone na rimwe?

-Kutababona se bivuze ko badahari?

-Ni cyo nibaza nanjye nyine.

-Abana arabafite ndetse n’umugore unakomeye cyane kurenza umugabo we

-None se barabana?

 

 
Biracyaza…..

Comments

  1. Kamana rwose ni umuhanga mu gutara amakuru rwose ayo yifuza ari kuyahabwa atagowe na gato burya koko ifaranga ntacyo ritakugezaho gusa nizere ko Faina bizamuha umwanzuro w'ubuzima bwe bw'ejo hazaza

    ReplyDelete
  2. Ubu c hari ukuntu Faina atahakuye inda?

    ReplyDelete
  3. Ndaryohewe zana tu2 dusigaye

    ReplyDelete
  4. Faina anteye umujinya.indaya gusa.abakobwa bacu niba Ari uku babaho birababaje pe!

    ReplyDelete
  5. sha faina arahakura inda s
    disi yagiye atiteguye aratwarwa

    ReplyDelete
  6. Faina nawe nyina namushyireho igitsure ,ataha amubwira amabi yakoze nyina ntanamwase urushyi ,bazarira ayo kwarika ahubwo kamana niyikure nawe atazagwa mubyo atazi

    ReplyDelete
  7. Nibwo buzima biberamo baba basamye

    ReplyDelete
  8. Umwaka mushya faina akunda kamali kd bazakundana nyuma yubuzima bwokwifuza kwa faina

    ReplyDelete

Post a Comment