Amarira antemba mu maso, ikiniga cyinshi, umutima uremerewe, agahinda n’ubwoba, narihanganye nuko ndamumbwira
-Nageze mu cyumba nsangamo ifoto ye y’ubukwe imanitse ku musego.
Mama yahise anyiyegereza, ankorakora mu mutwe, nanjye ndirekura ndariraaaaaaa, arandeka ndirira mu gituza cye nuko ndangije kurira ambwira kujya koga mu maso.
Maze gukaraba mu maso naraje nsanga aracyari mu cyumba cyanjye, yanzaniye amazi arampereza ndagotomera, nuko ansaba gutuza akanganiriza.
-Mwana wanjye rero, ugeze aho urugamba rukomeye. Aha ni ho ugiye kumenyera niba koko agukunda cyangwa ashaka kukwishimishirizaho. Kuba utahise umubaza iby’iyo foto wabaye intwari rwose kuko mwashoboraga gushwana cyangwa se akaba yanakubwira ibitari ukuri. Kuba wamuvuye iruhande abona nta kibazo ufite, na we ndabizi neza ubu ari kubyibazaho.
Ni byo nakubwiraga nti ntiyaba agejeje iriya myaka yose nta mugore arashaka kandi ntacyo abuze. Igisigaye kumenya ni iki rero. Ese uwo mugore we aracyariho? Abaye atakiriho, ntabwo byaba inzitizi mu rukundo rwanyu, gusa simbihamya kuko aramutse yarapfuye yaba yarabikubwiye ukibimubazaho. Abaye akiriho, hari ibintu bibiri bishoboka noneho. Kuba uwo mugore baratandukanye, aha na ho haba hari impamvu ebyiri. Imwe ni ukuba amakosa yari ku mugore indi ni ukuba amakosa yari ku mugabo. Aha na ho bibaye byaraturutse ku mugore watuza ukazirinda kugwa muri ayo makosa ariko bibaye byaraturutse ku mugabo cyaba ari ikibazo gikomeye. Ikindi gishoboka ni uko yaba akibana n’umugore we ahubwo akaba afite ahantu handi aba.
Aha nahise muca mu ijambo
-None se mama ko ubwo Solange aheruka hano yambwiye ko mu myaka irenga itanu amaze azi uyu mugabo nta mugore yigeze abona atanigeze yumva amakuru ye?
-Ubu se aramutse aba hanze y’igihugu ni nde wamumenya? Cyangwa yaramuhaye gasopo ati ntuzigere na rimwe usunutsa ubuzuru hano muri Kigali.
-None se ubu nzabimenya gute? Ko binyobeye?
-Ndumva wazabimubaza ariko ukabimubaza witonze. Ntuzabimubaze uri iwe. Ahubwo wowe uzashake umunsi, umubwire ko ushaka ko muganira. Uzahava umenye ukuri nyako unamenye gahunda agufiteho. Gusa hagati aho nakugira inama yo kutazongera kuryamana na we.
-Numvaga ahubwo nazatuma Kamana akazabaza papa we, buriya ndumva ari we ufite amakuru meza ntiyanambeshya we
-Ariko uzi ko ari byo. Ariko na we uzabanze umenye neza niba nta makuru abifiteho.
-Yego mama.
-Ngaho jya koga uze turye dore amasaha arakuze
-Mama ndumva ntashaka kurya rwose pee.
-Oya ngwino wihangane urye niyo twaba ducye. Nako nibutse umuti wambwiye ndaje nywugukorere.
Yahise ateka amata amvangiramo ubuki arampa nuko ndanywa ndaryama.
Nakangutse numva nabaye mushya muri jye, niyemeza guhangana n’ibindi imbere.
Nariteguye njya mu kazi, nuko ngezeyo abandi bakozi batangira kundyaniranira inzara, nuko mpamagara Kamana mu biro
-Salama se mwana
-Ni sawa. Ese we bite ko abantu bari kumbona bakongorerana?
-Ni iriya modoka bari kwibazaho.
-None se barayizi?
-Batayimenya se si yo boss yazagamo mbere ataragura iriya yindi
-Ndasebye neza neza
-Ahubwo batangiye kugutinya ngo ubanza uri mabuja mu ibanga bakaba batabizi
-Noneho niba ari urwo rwego babifashemo nta kibazo. None se weekend ko nshaka kukwishyura
-Hari ideni umfitiye se?
-Rirahari kandi nzarikwishyurira iwawe
-Eeeeeeeeeeeh. Sha ayo mahirwe koko urumva nayitesha? Ni karibu rwose
-Nzaze kuwa 6 cyangwa ku cyumweru?
-Uzaze ku cyumweru kuko kuwa gatandatu hari match rwose sinayisiba
-Noneho undutisha match?
-Siko mvuze mabuja. Ahubwo nyine nako uzaze umunsi ushaka
-Nawe utangiye kunyita mabuja koko? Wabirekeye abandi
-Yego sinongera
-Ubwo nzaza kuwa gatandatu saa cyenda. Uzanyobora neza ningera kuri ULK ubwo.
-Nta kibazo rwose ni karibu
-Kandi ntuzigore sinshaka ko uzanyakira
-Ibyo se kandi ubizanye ute? Wagera iwanjye ari ubwa mbere koko ukagenda ntakuzimaniye
-Ntacyo igire mu kazi kawe ubwo ni ah’uwo munsi
Kuwa gatandatu hageze nariteguye njya kwa Kamana.
Ngezeyo natunguwe no gusanga atari ghetto nk’uko yabivugaga. Yabaga mu nzu ifite ibyumba bitatu na salon, kandi iri yonyine.
-Aha hantu uhaba wenyine se koko?
-Yego mpaba jyenyine. Nayubatse nteganya gushaka umugore nyuma mbona si byo byihutirwa
-Nta kadogo ugira se?
-Oya ntawe. Ko ntaha kare se nkitekera. Keretse weekend nibwo nshaka uwo kunkorera isuku akamfurira nkamuha igihumbi.
-Sha ngiye gusenga cyane uzabone umugore
-Urakoze. None se bite?
-Sha mpa amazi ubundi ngutekerereze
Yanzaniye amazi nuko maze kuyanywa ndamubaza
-Ese papa wawe na boss basanzwe ari inshuti cyangwa ni uko biganye gusa?
-Urebye nta bushuti buhambaye bafitanye, gusa biganye secondaire kandi kaminuza papa yayize hanze, ni naho navukiye ubu maze imyaka itarenga 10 mu gihugu
-Noneho papa wawe ntaba mu gihugu?
-Oya aba mu Budage. Ino mpaba jyenyine
-Ndumva nkamye ikimasa
-Gute se?
-sha hari amakuru nashakaga none ndumva ntakiyabonye.
-Mbwira nguteze yombi
-Nshaka kumenya niba cheri wanjye afite umugore cyangwa atamufite. Kuko nagiye iwe ninjiye mu cyumba mbonamo ifoto yakoze ubukwe. Sindamubaza nashakaga kubanza kumenya amakuru ku ruhande nkazayahuza n’ayo azanyihera
-Uko byamera kose papa nta kuntu yaba atabizi. Ahubwo nahoze ndi guchata na we reka nze mpite mbimubaza
-Sha waba umbyaye sinzi icyo nazakwitura peee
-Ntabwo wakibura burya
-Igiki ubwo se
-Ugirango se uretse kuba mushiki wanjye umunsi umwe ntibyanshimisha?
-Uravuze ngo nkaryamana nawe nk’ishimwe?
-Yego
-Sha Kama, sinzi ko nabitinyuka. Nkunda kubaha uwo dukundana simuvange n’abandi. Sinkubeshye nkikubona naragukunze ariko kuko nari mfite uwo nahaye umutima nabyikuyemo. Ngufata nka musaza wanjye tuvukana niyo mpamvu ubona nkwisanzuraho.
-Nta kibazo mama. Ngaho ba ureba film mbe nchata na muzehe mukuremo amakuru.
-Ese papa uzagaruka mu gihugu ryari
-Sha sinzi ariko nshobora kuzaza mu mwaka utaha.
-Uzahita ujya gusura kwa Gasamagera noneho?
-Sinzi ko nzajyayo ho
-Kubera iki se kandi yarampaye akazi?
-Sinasura umugabo utabana n’umugore
-Gute se? None se umugore we ntibabana cyangwa ntawe yigeze?

KAMANA KURI CHAT NA SE

Aho amakuru ntagiye kumenyekana?
Biracyaza….
AHOOOO ARAMUFITE PWEEEEEE NUKO ATABA HAFI
ReplyDeleteBirakomeye pe!
ReplyDeleteIbaze nukuri
ReplyDeleteAhwiiiiii film iraryoshyeeeee
ReplyDeleteYebaba weeeee, arayabonye amakuru kbs
ReplyDeleteAramufite nuko batabana
ReplyDeleteubu ubwo bigeze aho biryoshye inkuru igiye kurangira