Ese urankunda? Agace ka 16

Nabanje kwibaza niba ninjira cyangwa mbyihorera ariko ndiyumanganya ndinjira. Nageze mu cyumba negekaho urugi ngo atansangamo, nuko ndicara nitegereza neza ngo nshire amatsiko. Cyari icyumba cyiza rwose, giteguye neza kandi gishimishije kukiryamamo.

Mu mutima nakomeje kwibaza niba namubaza ubusobanuro ku byo mbonye, ariko numva atari cyo gihe kandi atari na ngombwa. Yamwiye ko ankunda, kandi arabinyereka. Ikimenyimenyi ubu mfite urufunguzo rw’imodoka. Nubwo atayimpaye burundu ariko nyifiteho uburenganzira.

 

Narasohotse mwenyura, nuko

 

-Cheri ufite icyumba cyiza cyane

-Urakoze gushima. Ubonye wakemera kukiraramo se?

-Igihe nikigera nkaba mbyemerewe

-Ubyemererwa na nde se?

-None se nzifata nze ndyamemo koko? Uburenganzira bwa mbere ni wowe uzabutanga, ubwa kabiri butangwe na njye, ubwa gatatu ababyeyi, ubwa kane leta ubwa gatanu itorero. Ibyo byose bitarabaho niyo naharyama naba ntabyemerewe ryaba ari ikosa turi gukora nk’iryo tumaze gukora

-Ubu se hari ikosa twakoze?

-Sindi kwicuza ariko rwose ikosa ryakozwe ndetse rihambaye. Ubu se koko, nako ntacyo reka ntahe ahubwo ubu mama ari kwibaza aho ndi

-Uramubwira se ko imodoka uyikuye hehe?

-mama arakuzi kandi ndumva kumubwira ko wampaye impano nta kibazo abibonamo

-Sawa noneho ubwo ni ah’ejo ku kazi. Nizere ko utazongera gukererwa.

-Yego cheri

 

Yahise yinjira mu cyumba anzanira ibyangombwa by’imodoka. Namuhaye akabizu ku itama ninjira mu modoka ndayatsa ndagenda.

 

Nageze mu rugo mama atarataha, mparika imodoka ninjira mu cyumba. Natangiye kwibaza byinshi ku buzima bwanjye.

 

Umusore duheruka gukundana twatandukanye kuko nabonaga ashyize imbere imibonano, kumusura byabaga bivuze kuryamana. None ndebera na hano ntangiye kubikora noneho nkanabikorera muri salon koko? Yego tumaranye igihe burya amezi atandatu si macye, ariko se ibyo nabonye mu cyumba cye ko byanteye ubwoba koko? Ubundi arankunda cyangwa ashaka kujya turyamana gusa yazampaga akanjugunya?

Nibajije niba nagisha inama mama, numva yanseka cyangwa akanyita umwasama. Nibaza niba mbibwira Kamana dore ko yabaye nka musaza wanjye ariko na we numva ntakwiye kumwizera ku buryo namubwira ibyanjye byose.

 

Ikiniga cyaramfashe ntangira kurira ku buryo namaze akanya kanini ndi kurira. Ubanza rwose nitaye mu mutego ntabizi.

 

Hashize akanya narihanaguye njya muri douche ndoga, mpamagara Solange kuri terefoni tuba twiganirira bisanzwe. Iyo mfite ikiniga nkagira umuntu dutera urwenya bigenda binshiramo buhoro buhoro.

 

Ubwo mama yatahaga, birumvikana yahise abona imodoka iparitse arinjira ansanga mu cyumba

 

-Wiriwe mwana wa

-Wiriwe mama

-Iriya modoka se mbonye ni iya nde?

-Ni cheri wayintije

-Imodoka se barayitiza? Utangiye kujya mu maraha nta n’umwaka urakora? Uzajya ukura he ayo kugura essence ubwo?

-Humura mama. Byose azajya abyishyura. Erega umugabo wanjye ni umukire

-Ngo umugabo? Ariko ab’ubu mwabaye mute? Umuntu ntaranafata irembo none utangiye kumwita umugabo wawe? Sha sinkuvumye ariko ubwawe nibutaha dore aho ndi. Uriya mugabo rwose sinzi ariko ndamucyemanga

-Ngo iki mama? Utantera ubwoba rwose bwiyongera ku bwo mfite

-Ufite ubwoba mwana wa?

-mama mfite ubwoba, mfite agahinda ndumva byanyobeye rwose

-Mbwira ikibazo ufite mwana wa nguteze yombi

-Mama ndatinya ko uri bundakarire kuko nakoze amakosa ahambaye

-Nta kosa ritababarirwa. Imana idusaba kubabarira abadukoshereje tutitaye ku buremere bw’ikosa bakoze. Kandi kuva mu buto bwawe ntacyo wampishe ngaho mbwira

-Mama uyu munsi nagiye ku kazi ndakererwa kubera kubura imodoka. Ngeze ku kazi boss ambwira nabi, ariko anambaza aho ngeze nshaka permis mubwira ko namubeshyaga nyifite. Nuko tuvuye ku kazi ambwira ko tujyana iwe, nibwo yampaga iriya modoka ambwira ko buri cyumweru azajya ashyiramo essence, ngo njye nyigendamo bindinde kongera gukererwa akazi.

-None se ibyo harimo irihe kosa ubwo?

-Nyine amaze kumpa imfunguzo z’imodoka nafashwe n’ibyishimo byinshi, musoma ku itama, we ahita ansoma bya bindi bikomeye, ndatwarwa kugeza ubwo turyamanye.

 

Nabivuganye ikiniga ariko mbona mama ntibimukanze ntibinamurakaje. Arambwira

 

-None se ni iki kiguteye ubwoba mwana wa? Ndabizi usanzwe utari isugi, nakurakariye umunsi ubikora bwa mbere, ubu sinakurakarira kuko wabikoze n’uwo mukundana. Yego ni ikosa wakoze ariko nizere ko byibuze wirinze kuba yagutera inda cyangwa indwara?

-Mama  rwose twakoresheje agakingirizo. Rero twabikoreye muri salon. Kuva twamenyana nari ntarinjira mu cyumba cye, tumaze kubikora yambwiye ngo ubu noneho nemerewe kuba nakinjira mu cyumba

-Nuko bigenda bite ko ntangiye kugira ubwoba na njye

-Ninjiye mu cyumba cye nuko nsangamo….

-Usangamo iki?

 

 

Yasanzemo iki ko akomeje kubigira ubwiru?


 
Biracyaza….

Comments

  1. yasanzemo ahari iphoto arikumwe numugore cyangwase yasanzemo impeta buriya yazaga kumutereta ayambaye

    ReplyDelete
  2. Ahaaaaaza uwigize agatebo ayora ivu

    ReplyDelete

Post a Comment