Ese urankunda? Agace ka 15

Mama yahise anyongorera ati

-Nyamara uyu musore ushaka wamufata neza

 

Nahise nseka mureba nabi nti

-Ariko wabaye ute mama?

 

Yahise adusiga arigendera nuko dukomeza kuganira na Kamana.

 

-None se cheri wawe bimeze bite mwana?

-Sha urebye bimeze neza pee. Nanageze iwe maze

-Ndumva bishyushye. Ubwo se yaviriyemo aho?

-Wapi yananze ko njya mu cyumba cye. Ariko yarambwiye ubutaha nzacyinjiramo

-Noneho uzagenda witeguye

-Genda nawe wimbaza ubusa

-Ariko ushaka wabitwara buhoro mwana. Ukabanza ukamumenya neza bihagije

-Sha niko mbishaka nanjye. Gusa nkurikije ingufu afite sinzi

-Ingufu gute se

-Aba ashaka ko tubonana buri gihe, sinzi rero uko nzabyitwaramo

-Buriya ni urukundo rukiri rushya ni ko rumera.

-Wowe se ko udakundana ibyo ubizi ute

-Ni nde se wakubwiye ko ntakundana? Nabuze uwo dukundana naho gukunda ndabizi. Ariko nyine umenye ubwenge sha

-Ariko afite inzu nziza gusa. Iwe urahazi se?

-Yego ndahazi. Hari igihe asura papa agataha yasinze nkaba ari jye mutwara nkamugeza iwe, imodoka nkongera nkayitahana nkahanyura mu gitondo tugiye ku kazi

-Ndumva munakundana nyamara

-Sha urebye amfata nk’umwana we rwose pee. No ku kazi nta gitsure gikabije anshyiraho

-Ni byiza noneho

 

Twakomeje kuganira ariko nkabona mama yiheje cyane, nuko ndamuhamagara

 

-Ese mama ko utaza kuganiriza umushyitsi wawe bite

-Naguhaye rugari ngo ushire urukumbuzi mwana wa. Jyewe kumubona gusa birahagije.

-Noneho wambeshyaga ntiwari umukumbuye

-Oya nari nikumburiye umwana wanjye rwose. Ahubwo se wowe uzamusura ryari

-Reka sinjya nsura abasore baba bonyine

-Si musaza wawe se? Ndumva nta kibazo

-Ubwo numpa uruhushya nzajyayo nta kibazo

 

Ibyo byose twabiganiraga yumva, aravuga

 

-Ni karibu rwose. Kandi naza azanzanire ibyo ateka ntazagenda adatekeye musaza we.

-Ngutekera se warandongoye?

 

Mama yahise anca mu ijambo

-Ushaka azabanze akurongore ubone guteka noneho? Ubwo se waba ufte imbaraga?

 

Avuze atyo twarasetse cyane twese nuko mama ahita asohoka arigendera maze Kamana arakomeza

 

-shahu wowe na nyoko muranshimisha. Wagira muri ababyara neza neza

-Bituma twibanira amahoro jye na mama

-Uwanyizanira muri uyu muryango rwose ubanza nabaho nishimye

 

Twaraganiriye bugorobye arasezera arataha, ndamuherekeza nuko ndagaruka.

 

 

Ubuzima bwakomeje kugenda neza ku mpande zombi. Urukundo rwanjye na CEO na rwo rwakomeje gukura, byibuze buri byumweru bibiri twarasohokanaga, rimwe mu kwezi nkamusura. Icyakora we yari ataraza mu rugo, yambwiraga ko azahaza igihe nyacyo nikigera.

 

Mu biganiro byacu sinigeze mubaza ku cyamuteye gutinda gushaka ariko mu mutima numvaga bindimo. Gusa naburaga aho mpera mbimubaza kuko numvaga ari ubuzima bwe bwite, bitandeba.

 

Kamana we byibuze kabiri mu cyumweru yazaga iwacu, akisanzura. Nakomeje kugenda mwiyumvamo nk’umuvandimwe, mama we yakundaga kumwita umukwe muto, nkabiseka ariko bikanantera ubwoba.

Ku kazi wasangaga ari we dukunze kuganira, nari nzi ko umuyobozi azabigiraho ikibazo ariko ntiyigeze akigira. Ahubwo rimwe na rimwe yadutumiraga twembi gusangira, ubundi akabwira Kamana kuntembereza, akamubwira ngo we arisaziye ntiyabivamo

 

Numvaga nkunzwe kandi mfite umuvandimwe Kamana, akazi na ko nagakoraga neza.

 

Nyuma y’amezi agera muri atandatu, ubwo nari ngiye ku kazi nagize ikibazo cya bus, nuko ngera ku kazi nkererewe cyane kandi boss nta mfunguzo yari yatahanye ni jye nagombaga kumufungurira ibiro.

 

Ngeze ku kazi maze gufungura yahise ampamagara mu biro bye arakaye cyane

 

-Niko izi saha ni ryari?

-Ni saa tatu boss. Mumbabarire natindijwe na bus

-Igihe cyose watangiriye akazi ubu ni bwo bus igitindije koko?

-Ni ukuri nta yindi mpamvu pee

-Cyangwa sha witwaje ko dukundana utangiye kwitwara uko wishakiye ku kazi?

-Mumbabarire boss si yo mpamvu rwose kandi ntibizongera kubaho. Nzajya nzinduka cyane.

-Ese ubundi ibyo twavuganye bya permis bigeze hehe?

-Harya sinakubwiye ko cya gihe nakubeshye? Permis ndayifite nyimaranye imyaka ibiri

-Koko se ntubeshya?

-Ni ukuri ndayifite categorie A na B

-Sawa ngaho jya mu kazi ariko ntuzasubire gucyererwa

 

Nahindukiye nsohoka ahita ampamagara

-Uyu munsi nuva ku kazi urakora iki?

-Numvaga ndi bujye muri siporo nimugoroba.

-Uze kuza tunyurane iwanjye ubone kugenda noneho

-Ubwo se ntibyatuma ntinda kandi coach wanjye atabikunda?

-Usibye se bwo yagutwara iki? Hari icyo we aba ahomba ntiwishyuye ukwezi? Jya mu kazi ubwo gahunda ni iyo.

 

Naragiye nkora akazi. Mu kiruhuko abandi bakozi baje kumbaza niba boss atandakariye mbabwira ko namusabye imbabazi, bati ubanza hari ikindi aguca iyo aba undi yari kumwereka irembo.

 

Ku mugoroba twaratashye tugerana iwe. Yinjiye mu nzu nuko ajya mu cyumba nsigara muri salon. Hashize akanya gato yarasohotse, ansanga muri salon nuko ambwira guhumiriza.

 

Narabikoze, numva anshyize agapfunyika gato mu ntoki, ansaba noneho kubumbura amaso. Naragapfunduye nuko nsangamo urufunguzo rw’imodoka.

 

-Boss? Uru rufunguzo se

-Jya unyita boss ku kazi ariko. Sinshaka ko uzongera gukererwa akazi. Hariya hari imodoka ntakunze kugendamo, ndayigutije ujye uyigendamo uje ku kazi. Ntuzagire ikibazo cya essence buri cyumweru uzajya ujya kuri ya station twegeranye unywe wuzuzue izajya ikumaza icyumweru. Nzajya nishyura

 

Nahise musimbukira ndamuhobera cyaneeee, nawe abyungukiramo aba atangiye kunsoma, buhoro buhoro ndatwarwa. Sinamenye igihe agakanzu nari nambaye yagakuriyemo, nashidutse ari hafi gukora imibonano. Narashigutse nikanze ndamubaza

-Cheri urumva ariko kanya koko?

-Yego ndabishaka cyane kandi wimpakanira

-Ubu se ufite agakingirizo? Ko tutaripimisha kandi ntanizeye ibihe ndimo?

-Yego ndagafite humura.

 

Naramuretse akora ibyo ashaka, nanjye kandi nararyohewe kuko nari mbikoranye n’uwo nkunda.

 

Turangije yarambwiye ati

 

-Ubu noneho wajya mu cyumba cyanjye ukahareba urabyemerewe

 

Narahagurutse kuko twari twabikoreye muri salon, ngana mu cyumba cye.

 

Ngikingura umuryango, nabaye nk’ukubiswe n’inkuba kuko ibyo nabonye mu cyumba byarantunguye.

 

 

Ni ibiki se yabonye mu cyumba?


 

 

Biracyaza….

Comments

  1. Amatsiko weeee 😢

    ReplyDelete
  2. Ariko uyu si umukobwa ni akamunani ko atangiye kare se mama mumezi 6 ubwo se mu myaka 2 bizaba bimeze gute!?

    ReplyDelete
  3. ubwo rero yibwirize nukujya akimumenyera burigihe kuko natakimuha bazaserera muzehe

    ReplyDelete
  4. Yeweeeee hhhhhhhh ni hatar aramwiteje azajya ahora amubwira kumusura

    ReplyDelete
  5. Hahahha hahahha iyi nkuru iraryoshye uri kudutindira

    ReplyDelete

Post a Comment