Ese urankunda? Agace ka 14

Natunguwe no kubona ku ntebe iri imbere y’iyo twicayeho hicaye CEO. Sinari nzi ko abaherwe na bo bitabira gusenga. Twarasenze nuko dusohotse nsohoka nyuma ye, ndamusuhuza n’urugwiro rwinshi

 

-Uraho cheri

-Yoo bite se mukunzi. Nawe burya usengera hano mbese?

-Yego niho nsengera. Nuko naje nkerereweho gato, nari nicaye inyuma yawe.

-Ndabikunze rwose. Waje wenyine se

-Oya nazanye na mama

-Sha munyereke musuhuze

 

Nahise ndeba aho mama ari n’abandi babyeyi ndamwongorera nti ngwino usuhuze cheri

 

Yaraje aramusuhuza ariko mbona cheri ameze nk’utunguwe. Sinabyitayeho ahubwo twamaze kuganira ho bisanzwe ndamusezera nti reka tujye mu rugo rero, na we aransezera asezera na mama.

 

Tugeze mu rugo nahise muhamagara

-Wageze mu rugo se cheri

-Oya sinahise ntaha nabanje kujya mu kinamba

-Ese ko washuhuje mama nkabona sinzi uko ubaye?

-Byantunguye cyane kubona uriya ari we mama wawe

-Usanzwe umuzi se

-Oya simuzi ahubwo nabonye akiri muto cyane

-Noneho wabonye ari urungano rwawe?

-Oya siko mvuze da. Utangiye kunserereza

-Cheri kubera gukunda gutera urwenya na mama nzajya nshiduka nawe ndi kukubwira ibyo nishakiye. Mbabarira sinari ngambiriye kukubabaza

-Oya simbabaye mama. Gusa nyine natunguwe rwose sinkubeshye pee.

-N’abandi iyo batubonye bagira ngo ni mukuru wanjye turi kumwe. Ariko ntibizakubuze kumwubaha ni mukuru nyine nawe urabyumva

-Humura nzamwubaha rwose

-Urakoze cyane. Bye rero ugire ibihe byiza

 

 

Namaze gukupa mbona mama ampagaze iruhande ndikanga

 

-Mama bite

-Ni byiza. Mushuti wawe uzi ko yaje naho wowe wibereye kuri terefoni

-Navuganaga na cheri mama

-Uzi ko nabonye nanjye ambyaye. Abaye atari umupfakazi yaba yaratandukanye n’umugore kuko rwose uko namubonye n’imitungo afite ntiyaba akiri ingaragu. Ese yakubwiye ko muzabana ryari

-Ariko mama nawe rwose nta byo kubana turavugana. Ni ugukundana ubwo nabona nyine twabana azabimbwira

-Ngwino uganirize undi mwana njye kumuzanira agacupa yinywere dore haramutse izuba.

-Waretse se nkaba ari jye njya kukazana?

-Ni wowe yasuye se?

-Eheeee. Kandi mama. Uri kunshisha.

-Hhhhhh. Sohoka rero ibindi ubireke

 

Narasohotse nsanga Kamana yicaye muri salon, nkimukubita amaso numva sinzi ibinyirukanse mu mubiri.

Yari yambaye ipantalo nziza ya jeans, inkweto ziciye bugufi z’umweru, hejuru yambaye agapira k’amaboko maremare kamwegereyeho buhoro. Rwose yari yambaye neza cyane ubona ari smart. Yarahagurutse arampobera nanjye mugwamo muryama mu gituza, numva ndaruhutse. Yampaye akabizu ku itama, nuko muguma mu gituza ntindamo ku buryo mama yinjiye tugihoberanye gutyo. Narikanze mpita niyaka Kamana, ndicara na we aricara. Mama nawe yari yaduteye imboni nuko

 

-Uzi ko wagirango mumaze umwaka mutabonana. Uwo muhoberano rwose unteye agashiha. Niko Kama, ko jyewe utampobeye gutyo koko?

-Mama, abantu bakuru ndabubaha cyane mba numva ahubwo nagusuhuza mpfukamye. Naho kuguhobera nka mushiki wanjye uyu rwose sinzi…

 

Nanjye nahise nkomerezaho

 

-Ariko mama ushaka kwitwara nk’abakiri bato koko? Wowe ajye aguha umukono gusa maze.

 

Ubwo nabivugaga mwiyegamiza, nawe ampobeza amaboko ubona ntacyo yishisha. Ni mu gihe erega nta musaza wanjye nigeze. Numvaga rwose hari ikinkururira kuri we

 

Mama yapfunduye icyo kunywa yari amuzaniye atereka aho, ati ni karibu mwana wanjye.

 

Yahise ajya mu gikoni amutegurira umureti, ubona rwose ashishikaye cyane kandi amwishimiye.

Twasigaye tuganira

 

-None se weekend bite

-Sha nyine ni ibisanzwe, ubu ubwo nabonye aho ngorobereza ndumva nishimye

-Ese kuki utajya utembera ngo usure na bagenzi bawe basi

-Sha ibyanjye ni inkuru ndende, aho gutembera ngo njye mu bigare nigumira ghetto ngasoma ibitabo cyangwa nkaba nibereye kuri interineti. Nibyo bimpa amahoro. None se iyi minsi nta shampiyona ngo ndareba match, sinkunda akabari buriya nubwo nywa inzoga, nta cherie ngira, najya hehe ubwo?

-Ese koko nta cherie ugira?

-Urumva naba nkubeshya ngo nunguke iki se? Nta we pee

-Ko utamushaka se? Ko utamubura

-Erega sinajya mu rukundo ntaragira aho ngera. Umushahara mpembwa ntunyemerera gushaka umugore kuko mfite ibindi ndi kubanza gucyemura

-Ubwo ni ibihe niba atari ibanga?

-Mfite barumuna banjye ndi kurihira ishuri kandi ni jye iwacu usa n’ufite ubushobozi. Urumva rero nzanye umugore byaba ibindi bibazo

-Umugore se we ntiyaba akora?

-Sha ibyo byihorere. Iyo washatse byinshi birahinduka mwana. Reka nirire akareti ka mama nkwihorere. Mbwira appetit ahubwo

 

Narawumukatiye ararya ashishikaye cyane arangije ahita ahaguruka ajyana isahani arayoza ayisubiza aho tubika ibyombo. Ibyo byose yabikoraga mama amureba, ariko nkabona amwenyura. Nuko mama araza aranyongorera ati:

 

Yamwongoreye ngo iki se?


 
Ni ah’ubutaha…

Comments

  1. ahubwo boss umuhe mama wawe naho wowe ukomezanye na kamana

    ReplyDelete
  2. Wabona yaramubwiye ngo umugabo ni uyu!!!!!

    ReplyDelete
  3. Wagirango wabikopeye neza neza

    ReplyDelete

Post a Comment