Ese urankunda? Agace ka 13

Nahise mbaza mama

 

-None se mama ko utangaye cyane bite?

-Niko se mwana wa, uyu ni we wambwiye ushaka ko mukundana?

-Yego. Ongeraho ahubwo ko namaze kubimwemerera. Uramuzi se

-Oya simuzi ariko ndabona akubyaye wo gacwa we. Ubu se uzamufata nk’inshuti cyangwa nka so?

-Ariko se mama urabona akuze cyane koko wowe

-Ese ubwo wowe ntiwabinyibwiriye? Niba yariganye na papa wa Kamana, urumva koko adakuze?

-Mama, umva sinkubeshye ndabibona nanjye ko akuze. Ariko ibuka ko nta wundi musore dukundana. Ongeraho ko uyu musore ari umukire. Kandi arankunda nk’uko yabimbwiye. None se ubwo imyaka ivuze iki?

-Sinakubuza gukundana n’uwo ushaka ariko ari jye nguhitiramo nahitamo Kamana we ni urungano byibuze. Erega mwana wanjye ntugakururwe n’ubutunzi. Buraza kandi bukagenda. Uwari umutunzi ashobora guhinduka umutindi, nk’uko umworo ashobora guhinduka umworozi, byose ni igeno rya nyagasani. Gushaka umugabo ukuruta cyane kenshi nta mahirwe abibamo kuko aba ashaka uhumirize akuyobore uko ashaka. Ikindi burya bafuha kubi. Ntaba ashaka ko wisanzura mu rungano, aba yumva ko bagutwaye birangiye

-Winyibutsa umunsi wa mbere njya mu kazi. Yafuhiye Kamana numva biranshekeje

-Si ngaho nawe warabyiboneye. Gusa niba wamaramaje kumukunda koko, ndagusaba ikintu kimwe nako ibintu bibiri

-Mbwira ndakumva

-Icya mbere ngusaba ni ugushaka amakuru ahagije amwerekeye. Umenye niba koko nta mugore afite, ntawe yigeze cyangwa nta mwana yabyaye hanze. Ibi bizatuma umumenya bihagije hato utazamwishyiramo cyane nyuma ugashaka kwigarura amazi yarenze inkombe

-Icyo nanjye ndabizi ko nzagikora kuko gukunda umuntu utazi neza hari igihe uba uri kwicukurira imva utabizi

-Icya kabiri rero urabizi mwana wanjye ab’ubu ubusugi nta gaciro mubuha. Sinkubwiye ngo ntimuzaryamane kuko n’ubundi sinzi niba ukiri isugi. Nta nubwo nkeneye kubimenya. Ariko ibyo muzakora byose uzibuke agakingirizo mwana wanjye. Simvuze ngo uzaba wirinze indwara gusa ahubwo uzaba unirinze inda utateguye. Rwose nta mubyeyi udashimishwa no gushyingira umukobwa we ameze neza adatwite cyangwa atarabyariye mu rugo. Bibaye nabyakira ariko sinkubeshye naba numva unshenguye umutima.

-Mama humura nzabizirikana kandi nzagerageza kubyubahiriza. Ahubwo nibagiwe kukubwira ko nanamubeshye

-Wamubeshye iki se kandi?

-Nyine yambajije niba naba mfite permis mubwira ko ntayo mfite ariko nkaba nzi gutwara imodoka

-Yabikubarizaga iki se ubwo?

-Ngo yashakaga nzajye rimwena rimwe mutwara

-Nonese wamuhishiye iki ko ufite permis

-Nyine nacyekaga ko ashaka kumpa imodoka ngo nitware kuko nabonaga haparitse imodoka eshatu. Nkibaza uko nagusobanurira aho iyo modoka yavuye biranyobera ndamubeshya

-Erega nta wanga icyo ahawe igihe cyose atagihawe nk’ikiguzi ku mubiri we. Buriya umuntu naguha ikaramu kuko abona ari yo mpano yaguha uzayakire na yombi kurenza uzaguha miliyoni mumaze kuryamana. Nubwo wabyita impano ariko burya aba ari ikiguzi aguhaye ku byo wamukoreye

-None se mama ubwo wenda dusohotse na cheri wanjye, twataha tumaze gutandukana akampa nk’ibihumbi icumi ati akira uze kugura airtime umvugishe, nayanga

-Ari jyewe nayanga kuko airtime y’ayo mafaranga ntaho nyizi. Ibaho yego ariko se ubwo koko waba usanzwe umuvugisha aguhaye amafaranga? Erega namwe mukwiye guhumuka mukareba kure. Ugukunda aguha impano atari uko hari icyo umukoreye cyangwa icyo umwijeje. Naho ubikora nyuma yo kugira ibyo umusezeranya cyangwa umuha rwose aba akuguze kandi niko akomeza kugufata. Uzabaze bagenzi bawe iyo umusore amuhaye impano nyuma yo kuryamana niba bikomeza nka mbere. Aguhamagara ari uko afite icyo ari buguhe, bivuze ko kuri we uba uri igicuruzwa, akenera ari uko afite ayo acyishyura

-mama kuki izi nama zose utazimpaye kera koko?

-Ubu ni ho uzikeneye mwana wanjye. Kuko ubu winjiye mu rugamba rutoroshye aho ugomba kwigenzura ukanagenzura uwo mukundana. Ngaho jya kuryama ejo turazinduka tujya mu misa. Uze kumbwirira Kamana ko mukumbuye

-Ese Kamana kuki uri kumukunda cyane mama?

-Sinzi impamvu ariko uriya mwana naramukunze namubonyemo ubupfura n’ubunyangamugayo kandi ntiyitwara nk’ab’ubu rwose

-Noneho mubwire ejo ikigoroba azadusure

-Ntiwumva ijambo ryiza.

-Cyangwa nawe watakayemo mama

-Genda kuryama wa nshinzi we. Umwana mbyaye koko? Kandi uzakora amahano

 

Nahagurutse niruka, nkunda ko mama tujya inam tukananyuzamo urwenya no gusererezanya. Ariko nta mutima mubi iwacu rwose wagirango ni mukuru wanjye

 

Ngeze mu cyumba nabanje kuvugisha Gasamagera nako cheri wanjye akaba na boss wanjye, nuko tumaze kuganira njya kuri whatsapp ngo mvugishe Kamana mubwire ko mama yantumye. Na we wagirango afite akazi akorera online kuko igihe cyose aba ari online

 

-Muraho boss bite bya weekend se

-Wapi mwana nakakaye nabuze n’amazi noneho

-Noneho uraburaye

-Oya navugaga ko weekend irangiye ntabonye agacupa

-Waje se nkaguha ka byeri hano

-Kandi naza jyewe ntunkinishe

-Ubwo se itike wakoresha ntiyavamo izigusindisha ahubwo

-Oya ari wowe untumiye naza ntitaye kuri tike ndi bukoreshe. Wowe se weekend bite

-Sha ni neza nari nasohotse na cheri nyine turideclara ubu birashyushye

-Noneho mbe nshaka ay’ikoti

-Hahahaaa. Simbizi da. Wasanga buzaba muri 2050

-Aho yazaba yarameze imvi na hahandi

-Ubundi se ho ntiziriyo ko nabonye no mu mutwe zirimo. Uziko ariyo mpamvu ahorana uruhara

-Utangiye guserereza cheri wawe se

-Wapi mwana. Sha nubwo anduta ariko ndi kumva ngenda mwiyumvamo nukuri

-Cyangwa sha wakuruwe n’imitungo?

-Oya ni ukuri. Nta nubwo nari nzi ko ari ibye mbimenye vuba maze

-Nonese ko watashye kare

-Simba nshaka ko mama antegereza amasaha menshi nijoro.

-Disi mama wawe ndanamukumbuye

-Na we ngo aragukumbuye. Ahubwo ngo niba nta gahunda ufite ejo uzamusure

-Eeeeeeh. Sinasuzugura umubyeyi. Iyo byeri unyemereye nzasange ikonje. Ninyibura nzakurega kuri boss

-Ni akazi kawe umenye ko afuha kubi nanamenya ko ujya uza iwacu muzibarangura.

-Nahumure singutereta jyewe. Ntereta se mfite iki shahu

-Ubu se uhora online utari gutereta?

-Sha icyakubwira ko nibera mu ma groups nka 15. abo twiganye, abafana, abo tuvuka hamwe… nibyo niberamo bukira ngasinzira. Naho gutereta nabihariye abifite

-Ngaho reka ndyame rero ni ah’ejo.

-Sawa mukobwa mwiza warezwe neza.

 

Twamaze kuvugana ndaryama, nuko bucyeye turoga na mama tujya gusenga. Ubwo twageraga aho dusengera natunguwe no gusanga…

 

Yatunguwe no gusanga iki?


 
Biracyaza…

Comments

Post a Comment