Ese urankunda? Agace ka 12

Yari yanyandikiye ati

 
Nishimiye umuryango wawe. Muri abanyarugwiro kandi muri imfura. Icyo washakaga kumbwira nacyibwiye, kandi sinshaka kubangamira umubano wawe n’umuyobozi wacu. Jyewe icyo nshaka kuri wowe ni ubushuti burimo ubuvandimwe, urugwiro nk’urwo nabasanganye. Nzakubera musaza wawe kandi ngusezeranyije kukubera imfura nk’uko namwe mwabinyeretse. Ubufasha bwose uzankeneraho ntuzatinye kubunsaba, nzakwima icyo ntafite. Urote Imana ni aha mu gitondo ku kazi

 

Iyi SMS yatumye numva nikundiye Kamana, binyereka ko uko namutekerezaga atari ko ari. Nkubitiyeho ukuntu yitwaye mu rugo, uko mama yamukunze, nahise numva mbonye umuvandimwe haba ku kazi no mu buzima busanzwe. Naryamanye umutuzo n’ibyishimo, nsinzira neza bucya mfite ingufu zo kujya ku kazi.

 

Ubwo nageraga ku cyapa, ninjiye muri bus nuko numva umuntu ampamagaye mu izina ndebye inyuma nsanga ni Kamana. Yaranyimukiye agenda ahagaze jyewe ndicara. Nubwo ari umwe mu bayobozi banjye ariko yakomeje kuntungura no kungaragariza kwicisha bugufi.

 

Akazi gakomeje bisanzwe, nuko umunsi wo kwitaba boss wanjye uragera.

 

Nahisemo kwambara noneho ipantalo, dore ko inshuro zose twahuye nabaga nambaye ikanzu.

 

Twahuriye ahantu hari ubusitani bunini heza cyane hari na piscine. Nuko turicara atumiza icyo kunywa n’ibyo kurya dutangira kuganira.

 

-Nonese akazi urabona uri kukamenyera?

-Yego ndi kugenda menyera kandi ibyo ntabashije gusobanukirwa mbaza Kamana akamfasha

-Ese Kamana wari usanzwe umuzi utaraza ku kazi

-Oya twamenyaniye hariya. Gusa mufata nk’umuvandimwe kandi urabona ko byibuze ari we turi mu kigero kimwe ni we mbasha kwisanzuraho neza

-uzi ko buriya Kamana niganye na papa we

-Koko se? Noneho nawe ufite abana bakuru?

-Ibyo se ubikuye hehe

-None se niba wariganye na papa we, ubwo urumva utakabaye nawe ufite abana bakuru

-Ibyo byihorere wa mukobwa we ribara uwariraye

-Ese boss kuki umpisha ntunyerurire koko? Ubu ushaka ko dukundana ariko ukaba umpisha

-SI ukuguhisha ahubwo ni uko hari ibyo ubura uko uvuga. None se icyifuzo cyanjye bite ko utaransubiza koko?

-Rero nagitekerejeho kandi igisubizo ndagifite kiri bukubere cyiza

-Mbwira nguteze yombi.

-Mu by’ukuri nkuko nabikubwiye nta musore mfite dukundana. Rero kuba nakundana nawe nta mbogamizi zirimo, kugeza ubu umutima wanjye ntawuwicayemo. Umwanya wawe urahari kandi ntawe muwurwanira.

 

Yahise ahaguruka ampfukama imbere, amfata mu biganza andeba mu maso nuko arambwira

 

-Ngushimiye agaciro n’umwanya umpaye mu mutima wawe. Ngusezeranyije kuzagukunda nkagukundwakaza, nkwemereye kukubera inshuti nyayo, kandi ntacyo uzamburana.

 

Amagambo ye yagendaga yinjira mu mutima wanjye nk’umuriro, nareba umuyobozi wanjye ampfukamye imbere ambwira amagambo meza, nkumva ijuru n’isi ni ibyanjye byose. Nuko ndamuhagurutsa nanjye ndahaguruka turahoberana nshiduka turi gusomana kandi twamaze akanya katari gato tumeze gutyo.

 

Twarongeye turicara dukomeza gusangira no kuganira ariko nkumva mfite ibyo nshaka kumusaba nubwo naburaga aho mbihera.

Nyuma naje kubohoka ndamubaza

 

-None se boss, nako cheri, uzankundira ku kazi hajye haba ku kazi, iby’urukundo ntitubivange n’akazi?

-Ahubwo ubu ni bwo ngiye kugukanira cyane kurenza mbere. Gucyererwa no gusiba ntuzibeshye na gato ngo ubikore. Umenye ko ubu kutahaba kwanjye bizajya bisiga ntafite ikibazo na gito, kuko nzaba nzi ko uhari. Rero uzaba umucungamutungo unanyungirize mu bindi byose igihe cyose ntahari

-Ndabikunze cyane. Nanjye kandi nkwemereye kuzakora akazi neza n’umutima ukunze.

 

Twaraganiriye biratinda, nuko bigeze ku mugoroba

 

-None se ngusabe ikintu?

-Yego ndakumva

-Nyemerera tujyane nkwereke aho mba

-Waretse tukazabifatira umwanya wabyo se?

-iby’ejo bibara ab’ejo. Nyemerera tugende uhamenye gusa ubutaha nunsura ntuzayoboze

 

Naremeye turagenda. Gusa ubwo twageragayo nabaye n’ubonekewe

 

Cyari igipangu cyiza, harimo piscine, ubusitani bwiza cyane. Ninjiye mu nzu mbona ni agatangaza. Nahise nibaza icyo yabuze ngo ashake umugore kuko rwose uko byabonekaga nta cyo abuze. Nicaye muri salon ambwira kuzenguruka inzu yose nkayireba, nanjye mbikora ntazuyaje.

 

Nageze no mu cyumba cy’abashyitsi gishashe neza cyane, nuko ngiye kwinjira no mu kindi cyumba, gishobora kuba ari icye aryamamo ahita ampamagara

 

-Aho ngaho ubu ntiwemerewe kwinjiramo. Ubutaha ariko uzinjiramo nta kibazo. Ni icyumba cyanjye ndaramo, urumva ko kuhinjira hari icyo bizaba bivuze.

 

Naracecetse nuko ndagaruka nicaraho akanya gato.

 

-None se cheri uzi gutwara imodoka?

-Yego ndabizi ariko nta permis ndabona maze gukora kabiri kose ntsindwa.

-Ubutaha rero nshaka ko uzambwira ko wayibonye permis. Ugomba kujya untwara rimwe na rimwe. Si byo?

-Yego ni byo nshuti nziza

 

Yaramperekeje angeza nubundi aho asanzwe ansiga nuko aransezera arataha nanjye nihutira kujya mu rugo.

 

Ngezeyo natekerereje mama urugendo rwanjye uko rwagenze rwose, nuko na we

 

-Ariko se mwana wa, ubundi uwo muyobozi wanyu angana ate?

-Arakuze peee. Uzi ko yiganye na papa wa Kamana

-Kamana wa wundi waje hano?

-Yego mama

-Nta foto ye ufite ngo unyereke

-Reka nkwereke izo twifotoje uyu munsi

 

Namweretse ifoto akimubona mbona yikoreye amaboko ati:

 

 

Ati iki se? Ntiwasanga agiye kumumubuza?


 
Biracyaza…

Comments

  1. Cyore ! Karabaye

    ReplyDelete
  2. Komera inkuru iraryoshye

    ReplyDelete
  3. Imana ibigemo ntihabe hari imiziro mama we amuziho.

    ReplyDelete
  4. Ibi niki c kdi? Habayiki

    ReplyDelete

Post a Comment