Ese urankunda? Agace ka 11

-Nyine nashakaga ko tuzaganira kandi ndumva uzaba ugomba no gukora imirimo yo mu rugo. Niyo mpamvu nkubajije niba nazaguherekeza nkagufasha kuyikora ikarangira kare tukanaganira

-None se urumva utarindira ukazanganiriza ikindi gihe nabonye akanya? Turi gushaka umukozi ubwo naboneka nzajya mba mfite akanya

-Nabyumvise ntushaka ko nzaza iwanyu

-Oya wibyumva nabi rwose. Ibaze ariko ukaza kumfasha guteka?

-Bitwaye iki se jyewe simbikora aho mba

-Ubana na nde se

-Nibera muri geto mba jyenyine kandi akazi kose ndakikorera

-Yewe ndumva naba nkugoye nyamara

-Umpaye aya mahirwe nyamara ntiwazabyicuza

-Ayahe mahirwe muvandi?

-Jyewe nyemerera umpe amasaha y’ejo, ibindi ubindekere

-Nta kibazo ndakwemereye nituva ku kazi ubwo tuzajyana

-Waouu. Ntiwumva se ahubwo. Urakoze rero ugire ibitotsi byiza

-Nawe urote ibyiza gusa

 

 

KAMANA



Yivugisha


 

Uyu mukobwa atambereye umugore naba ndi igihone peee. Gusa nkurikije uko ari kubaza amakuru ya boss ashobora kuba amwemera cyangwa bafitanye umubano wihariye ntabizi. Ubu se niba boss amutereta koko sinzaba ndi kwikururira kwirukanwa nzira guhanganira na boss umugore?

Ariko se ko nanjye numva nkuze koko nkeneye umugore? Yego sindakura cyane bikabije ariko nicyo gihe ngo nshake uwo tuzabana ahazaza hanjye.

Apfa kuba anyemereye gusa kuzajya iwabo. Nzirinda kumwinjiza mu rukundo cyane, mbanze menye neza ibye na boss ubundi ibyanjye nzabyimenyera.

Reka ndyame ejo ni akazi kandi nzatangira urugendo niyemeje

 

 

Bwaracyeye bose bajya ku kazi nk’uko bisanzwe.

Kamana mu bwenge bwinshi ntiyigeze yikoza Faina ngo amucokoze nka mbere ahubwo yamwandikiraga kuri chat nka nyuma y’isaha amubwira amagambo asanzwe, amutera courage ku kazi, ubundi amucokoza na twa video tw’urwenya, mbese byo kumwisanzuraho gusa.

 

Faina na we yakomeje akazi ke bisanzwe, gusa boss uwo munsi ntiyageze ku kazi. Nuko bigeze ku manywa bavuye kurya abona boss aramuhamagaye

 

-Bite Faina

-Ni byiza boss

-Ku kazi se bite

-Ndabona bimeze neza nta kibazo

-Kamana yaba ahari se?

-Yewe tuvuye ku meza ahari sinzi niba agihari kuko jye ndi mu biro

-Kandi bambwiye ko adahari?

-Reka njye kureba mu biro bye ko ahari

-Yego genda urebe uhite umbwira

 

Naragiye ngera mu biro bya Kamana nsanga ari mu kazi ashishikaye rwose. Mpita mpamagara boss

 

-Boss bakubeshye rwose

-Ngaho mumpe tuvugane

 

Nahise muhereza terefoni avugana na boss, nuko barangije kuvugana nisubirira mu biro byanjye

 

Nkigerayo mbona boss arongeye arampamagaye

-Faina witonde rero

-Habaye iki se boss

-Abakozi b’aho niko bameze bakunda kuregana no guhimbahimba. Ngirango urabizi ko nakubajije ibyo gutera ivi kandi byavuzwe ntahari

-Mu bantu benshi ntibyabura ariko nawe nka boss ntiwagendera ku byo ubwiwe ngo wumve ko ari ukuri

-Niyo mpamvu nanjye mbanje kukubaza. None se utashye urajya hehe

-Ndajya mu rugo kuko nta mukozi dufite njye mu gikoni

-Ko nashakaga ko tuganira se ubwo biragenda gute

-Nawe urabyumva ko bitakunda. Mu masaha atari ay’akazi keretse mu gihe tuzaba dufite umukozi mu rugo

-Ubwo rero kuwa 6 tuzabonane niba nitakubangamiye

-Nta kibazo uzambwira aho duhurira

-Hari ikibazo se uje iwanjye

-Kirimo ndetse kinini.

-Noneho jyewe nzaze iwanyu

-Oya boss nabyo ndumva haba ari kare.

-Ubwo nzashaka aho duhurira nta kibazo. Akazi keza

-Murakoze

 

Nakomeje akazi kanjye nuko bigeze isaha zo gutaha nibuka ko ntabwiye mama ko ndi butahane na Kamana kandi yashoboraga kuza akamusanga akiri mu rugo.

Nahise mwoherereza SMS imumenyesha ko hari umuntu dukorana turi bunyurane mu rugo.

 

Twaragiye dufata bus, tugeze ku cyapa turazamuka tugana mu rugo. Wabonaga Kamana abyishimiye rwose kandi ni umusore mwiza uzi kuganira kandi ni urugero rwanjye pee.

Tugeze mu rugo namuhaye karibu, ninjira mu cyumba guhindura imyenda, nawe asigara yicaye muri salon. Ubwo nasohokaga mu cyumba namubajije icyo muzimanira, we ahita ambaza ahubwo akazi ngiye gukora uko kameze

 

-Si uguteka se gusa hari ikindi

-Nturi bwoze ibyombo se

-Oya kubera ku manywa ntawe uba ari hano mba nabyogeje mu gitondo

-Ugiye guteka iki se

-Ndumva ngiye guteka umuceri na makaroni

-Waba utetse nabi

-Gute se kandi?

-Umuceri na makaroni byombi ni ibinyampeke. Urumva ko ni nk’aho waba uriye ikintu kimwe. Makaroni buriya zikorwa mu ngano

-Urankosoye Kamana we. Iyo mama aba hano aba ansetse azi ko ari jye muhanga mu kujyanisha imirire

-Nta wumenya byose erega kandi kwiga ni uguhozaho. Buriya ahubwo umuceri wajyana n’igitoki, ibirayi se, cyangwa ibindi binyabijumba, cyangwa ukawuteka wonyine. Ni kimwe na makaroni. Wayivanga mu gitoki, ibirayi se, gutyo gutyo

-Reka noneho ndebe ko hari ibirayi nteke ibirayi na makaroni

-Ngaho zana ibirayi ngufashe guhata. Ariko niba uteka ku mbabura ube uyifatishije da

-Oya ni gaz. Niyo igira vuba

 

Nazanye ibirayi Kamana atangira guhata. Nabonaga yisanzuye rwose, uko yahataga ibirayi nanjye narimo ntunganya imboga, ari na ko tuganira ibya mva he na njya he.

 

Gusa natunguwe nuko mama yatashye hakiri kare akihagera yasanze Kamana ari gukaranga imboga, nuko aramusuhuza

-Uraho mwana wa

-Muraho mama. Mwihangane nigize umusangwa

-ahubwo se kuki Faina koko akoresha umuntu akazi ko mu rugo. Niko Fai ubwo burere wabukuye hehe?

-Mama rwose windenganya ni we washatse kumfasha. Gusa ndabona abizi

-None se musanzwe muziranye?

-Oya twahuye ejo ku kazi.

 

 

Mama yahise ajya mu cyumba akenyera igitenge aragaruka ahita yakira Kamana ibyo yakoraga

 

-Mwana wa rwose hano ntidukoresha abashyitsi

-Oya mama nta kibazo rwose. Nashakaga kumufasha ngo arangize vuba nta kindi

-Ngaho nimujye kuba muganira ndabyikorera ibisigaye

 

Twagiye muri salon nuko turicara

 

-Uzi ko ejo wabivugaga nkumva ari urwenya

-Oya jyewe sininuba akazi. None se uretse ubunenganenzi guteka bitwaye iki?

-Noneho rero mbwira icyo kunywa nkuzanira

-Mpa amazi arahagije.

-Amazi gusa koko? Basi reka nzane ka soda

-Sha soda sinjya nyinywa pee. Keretse nko mu birori iyo nta mazi bateguye. Naho rwose wapi

-Upfa iki na yo se?

-Nta na kimwe ni ukutayikunda gusa.

-Ese washakaga ko tuganira ibiki hagati aho?

-Banza unzanire amazi ndakubwira

 

Naragiye muzanira amazi mu kirahure nuko ndicara mutega amatwi.

 

-Rero maze igihe mu bwigunge utakumva. Niba warabibonye neza ku kazi nta numwe turi mu kigero kimwe. Hari abasaza abandi ni abagore. Ni wowe rungano rwanjye. Abandi bo mu rungano ni abakora mu mbaho, sinabona uko nganira na bo dore ko buriya bagira akazi kenshi kandi kubera nitwa ngo ndabanyobora baba bantinywa ntawe unyisanzuraho. Narakubonye numva ndashubijwe, buriya na muzehe ibyo yavugaga ni uko yabonaga ko nabera mbonye urungano. Nagusabaga kumbera inshuti

-Inshuti mu ruhe rwego?

-Inshuti bisanzwe. Tuganira, dusurana, tujya inama, mbese umbere nka mushiki wanjye, mubyara wanjye, umujyanama wanjye, umunyamabanga,

-Ko bigoye koko ibintu unsaba. Kuko…

-kuko iki?

-Erega buriya boss…

Nagiye gukomeza kuvuga mama aba araje

 

-None se mwana wa, ntabwo nabamenye rero

-Nitwa Kamana Francois ni jye nshinzwe abakozi aho umukobwa wanyu akora.

-Ese uri umuyobozi we

-Oya simuyobora ahubwo ibireba akazi ni jye mbibabwira, na bo ikibazo bagize mu kazi bakakinyuzaho nkakigeza ku muyobozi mukuru

-Nawe urakomeye ashaka yakwitwaraho neza da

 

Twahise duseka nuko umubyeyi arakomeza

-Gusa nagukunze. Wararezwe pee. Ni ubwa mbere mbonye umusore wicisha bugufi. Uwo mutima uzawuhorane rwose. Reka rero nzane ibyo kurya ugende uriye dore bwije

 

 

Mama yararuye arazana turarya ariko we ahita ajya kurira mu cyumba. Tumaze kurya twaganiriyeho gato, arasezera ndamuherekeza mugeza ku muhanda afata moto aragenda.

 

Ngarutse mu rugo, nasanze mama antegereje muri salon

 

-Mwana wa, Imana yagusize igikundiro nuko utabimenye

-Gute se mama?

-Reba ukuntu abayobozi bawe bose bagukunze bakikubona

-Ese ubundi kuki waririye mu cyumba?

-Ahaaa. Nta wamenya mwana wa. Reka ntangire nitware neza wasanga ari umukwe daaa.

-Cyooo. Nta mukwe nawe. Ni inshuti isanzwe. Ahubwo boss ngo kuwa 6 aranshaka. Ubu sinzi icyo nzamusubiza

-Amahitamo ni ayawe rwose aho ho ntungishe inama. Uramuke reka nigire kuryama

 

Ngeze mu cyumba nasanze Kamana yanyandikiye. SMS yanyandikiye nayisomye nyisubiramo inshuro nyinshi ndyama mfashe terefoni mu ntoki kubera SMS nziza nari nsomye.

 

Iyo SMS ni iyihe se kandi?


 
Biracyaza…

Comments

Post a Comment