Nuko ukaba wibereye mu mibonano waryohewe, mu kanya gato ukumva umugore yumye, kwinjiza biri kuba imbogamizi. Nyamara ubushake ufite urumva butakwemerera kuba wabihagarikira aho, nuko umwe muri mwe akifashisha amacandwe akahabobeza mugakomeza igikorwa.
Niba utarabikora, urabizi ko bikorwa. Ese byaba hari icyo bitwaye? Niba se gihari umuntu yabikosora gute?
Iyi nkuru ni byo igiye kuvugaho
Nubwo wenda wakumva ko n’ubusanzwe zaba ziri buze ariko burya hari mikorobi ziba mu kanwa ntizihatere indwara ariko ku buryo zigeze mu gitsina zahita zihatera uburwayi. Urugero ni mu gihe ufite igisebe ku munwa cyatewe na herpes simplex, kuba wakoresha amacandwe mu gukora imibonano byatuma no mu gitsina hahita harwara. Kandi ushobora no kuba udafite ako gasebe ariko iyo virusi ukaba uyifite. Imitezi, mburugu, HPV na trichomonas na zo ziri mu ndwara wakanduzwa no gushyira amacandwe mu gitsina
Nkuko hejuru twari tubivuze, mu kanwa haba bagiteri zinyuranye zishinzwe gutuma hahora habobereye hakanaba izishinzwe gushwanyaguza ibyo turiye, aho zikorana n’amacandwe. Mu gitsina na ho haba bagiteri zishinzwe gutuma hahora ububobere, zikanaharinda izindi zahatera uburwayi. Nubwo zose ari bagiteri ariko si zimwe ndetse n’akamaro kazo si kamwe. Iyo rero izo mu kanwa zinjiye mu gitsina zituma haba ikibazo ku zihasanzwe zigahungabana bikaba byatera uburwayi butewe n’imiyege cyangwa izindi mikorobi.
Niba warigeze ubobeza iminwa ukoresheje amacandwe ibi urabizi. Nyuma yuko ya macandwe yumutse noneho iminwa yuma kurenza mbere. No mu gitsina ni uko. Amacandwe uko akoze ntabwo bihuye n’ububobere bwo mu gitsina. Ntabwo anyerera kandi yuma vuba ndetse ashobora no gutera uburyaryate. Nubwo utakandura ziriya ndwara, ariko gukoresha amacandwe mu gitsina bishobora gutera gukomereka igihe amaze kuma, ndetse bishobora no gutera kunuka mu gitsina kubera za bagiteri ziba zidahuye zishobora kuhapfira.
Kuma mu gitsina ubwabyo ni ikibazo kidahoraho iyo atari uburwayi usanganywe (tuzabigarukaho), rero niba ari ibibabayeho bitunguranye mushobora kuba muhagaritse gukora imibonano, mukarindira nk’isaha mukongera mugatangira hari igihe bicyemuka.
Niba mutakihanganira iyo saha, mushobora gukoresha amavuta yabugenewe aboneka muri za farumasi zinyuranye akaba yaragenewe kongera ububobere mu gitsina.
Aya mavuta icyiza cyayo, uko akoze bayakoze bigana neza neza ububobere karemano bwo mu gitsina, akaba kandi nta n’icyo atwara nk’uburyaryate cyangwa kuba yabangamira abakoresha agakingirizo.
Gusa mu guhitamo uzarebe akozwe bahereye ku mazi cyangwa silicone, niyo meza kurenza ayandi (water-based cyangwa silicone-based)
[caption id="attachment_2054" align="alignnone" width="974"]
KLY Jelly, urugero rw'amavuta akorwa bashingiye ku mazi.[/caption]

Ese gukoresha amacandwe mu gitsina byaba ari bibi?
Bishobora gukongeza indwara zandurira mu mibonano
Nubwo wenda wakumva ko n’ubusanzwe zaba ziri buze ariko burya hari mikorobi ziba mu kanwa ntizihatere indwara ariko ku buryo zigeze mu gitsina zahita zihatera uburwayi. Urugero ni mu gihe ufite igisebe ku munwa cyatewe na herpes simplex, kuba wakoresha amacandwe mu gukora imibonano byatuma no mu gitsina hahita harwara. Kandi ushobora no kuba udafite ako gasebe ariko iyo virusi ukaba uyifite. Imitezi, mburugu, HPV na trichomonas na zo ziri mu ndwara wakanduzwa no gushyira amacandwe mu gitsina
Byagutera ubwandu mu gitsina
Nkuko hejuru twari tubivuze, mu kanwa haba bagiteri zinyuranye zishinzwe gutuma hahora habobereye hakanaba izishinzwe gushwanyaguza ibyo turiye, aho zikorana n’amacandwe. Mu gitsina na ho haba bagiteri zishinzwe gutuma hahora ububobere, zikanaharinda izindi zahatera uburwayi. Nubwo zose ari bagiteri ariko si zimwe ndetse n’akamaro kazo si kamwe. Iyo rero izo mu kanwa zinjiye mu gitsina zituma haba ikibazo ku zihasanzwe zigahungabana bikaba byatera uburwayi butewe n’imiyege cyangwa izindi mikorobi.
Amacandwe aho kubobeza arumisha
Niba warigeze ubobeza iminwa ukoresheje amacandwe ibi urabizi. Nyuma yuko ya macandwe yumutse noneho iminwa yuma kurenza mbere. No mu gitsina ni uko. Amacandwe uko akoze ntabwo bihuye n’ububobere bwo mu gitsina. Ntabwo anyerera kandi yuma vuba ndetse ashobora no gutera uburyaryate. Nubwo utakandura ziriya ndwara, ariko gukoresha amacandwe mu gitsina bishobora gutera gukomereka igihe amaze kuma, ndetse bishobora no gutera kunuka mu gitsina kubera za bagiteri ziba zidahuye zishobora kuhapfira.
Nakoresha iki?
Kuma mu gitsina ubwabyo ni ikibazo kidahoraho iyo atari uburwayi usanganywe (tuzabigarukaho), rero niba ari ibibabayeho bitunguranye mushobora kuba muhagaritse gukora imibonano, mukarindira nk’isaha mukongera mugatangira hari igihe bicyemuka.
Niba mutakihanganira iyo saha, mushobora gukoresha amavuta yabugenewe aboneka muri za farumasi zinyuranye akaba yaragenewe kongera ububobere mu gitsina.
Aya mavuta icyiza cyayo, uko akoze bayakoze bigana neza neza ububobere karemano bwo mu gitsina, akaba kandi nta n’icyo atwara nk’uburyaryate cyangwa kuba yabangamira abakoresha agakingirizo.
Gusa mu guhitamo uzarebe akozwe bahereye ku mazi cyangwa silicone, niyo meza kurenza ayandi (water-based cyangwa silicone-based)
[caption id="attachment_2054" align="alignnone" width="974"]
KLY Jelly, urugero rw'amavuta akorwa bashingiye ku mazi.[/caption]
[…] Ongera usome hano Ese nakoresha amacandwe mu kubobeza mu gitsina? […]
ReplyDelete