Niba ujya ugira uburwayi bwo kwituma impatwe, wasanga warigeze ubwirwa ngo jya urya ifunguro rikungahaye kuri fibre. Ese uretse ibi waba uzi akandi kamaro ka fibre, ndetse n’amafunguro tuyisangamo?
Iyi nkuru nibyo igiye kuvugaho
Ubusanzwe fibre ziri mu byiciro bibiri. Hari iziyenga iyo zihuye n’amazi hakaba n’izitayenga.
Iziyenga, iyo zigeze mu mubiri zivanga n’amazi nuko bigakora urusukume rushinzwe kugabanya cholesterol mbi ndetse rukanagabanya isukari mu maraso.
Izitayenga zo zifasha mu igogorwa aho zifasha abarwaye impatwe.
Kuko buri bwoko utabubonera rimwe mu kintu kimwe, usabwa kuvanga amafunguro byose bibonekamo.
Fibre zituma ibyo wituma byoroha, gusa zinatuma wituma neza kandi ntiwitume kenshi ahubwo ukituma gacye ariko ntihagire ibisigara. Ibi birinda kurwara impatwe kandi nanone birinda impiswi kuko fibre zituma amara akamura amazi akeneye gusa, ntakamure menshi ngo bibe impatwe ntanakamure macye ngo bibe impiswi
Zimwe mu ndwara ziterwa no kubura fibre harimo Indwara ya karizo (hemorrhoids) iyi ikaba Indwara ifata aho amara Manini asohokera (ku mwoyo n’ahawegereye), ndetse ubushakashatsi bwerekana ko ifunguro rikize kuri fibre ririnda kanseri y’amara
Fibre ziyenga zizwiho kandi kuba zifasha mu kugabanya cholesterol mbi mu mubiri ndetse zinafasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso no kurinda kubyimbirwa.
Ku barwaye diyabete, kurya ibikungahaye kuri fibre bibafasha mu kuringaniza igipimo cy’isukari mu mubiri ndetse ku batararwara birabarinda kuba bayirwara kuko fibre zitinza iyinjizwa ry’isukari mu maraso.
Amafunguro akungahaye kuri fibre azwiho gutera igihagisha bityo akaba meza ku bantu bashaka kugabanya ibiro kuko abarinda kurya byinshi kandi bakumva bahaze nuko umubiri ukabona uko ukoresha ibinure byawo.
Zimwe mu ndwara zihitana benshi harimo Indwara zinyuranye z’umutima ndetse na za kanseri. Iyo ufata amafunguro akungahaye kuri fibre uba uri kwirinda izi ndwara bityo icyizere cyo kubaho kikiyongera.
Nkuko twabibonye zirimo amoko abiri iziyenga n’izitayenga
Iziyenga tuzisanga cyane cyane mu mashaza, ibishyimbo, pome, amacunga, indimu, karoti, n’ingano zitanyujijwe mu ruganda, n’ahandi.
Naho izitayenga mu mazi tuzisanga mu ngano n’ifu yazo (ingano zuzuye), ubunyobwa mu moko yabwo yose, ibishyimbo, imboga rwatsi, ibirayi. Ibijumba, amashu cyane cyane chou-fleur amapapayi, n’ahandi hanyuranye.
Gusa muri rusange ziboneka mu mboga n’imbuto nubwo igipimo n’ubwoko biba bitangana. Kumara umunsi utariye ibibonekamo fibre uba uri kwiyongerera ibyago byo kwituma impatwe no kuzarwara karizo.

AKAMARO KU BUZIMA
1. Gutuma wituma neza
Fibre zituma ibyo wituma byoroha, gusa zinatuma wituma neza kandi ntiwitume kenshi ahubwo ukituma gacye ariko ntihagire ibisigara. Ibi birinda kurwara impatwe kandi nanone birinda impiswi kuko fibre zituma amara akamura amazi akeneye gusa, ntakamure menshi ngo bibe impatwe ntanakamure macye ngo bibe impiswi
2. Gufasha amara
Zimwe mu ndwara ziterwa no kubura fibre harimo Indwara ya karizo (hemorrhoids) iyi ikaba Indwara ifata aho amara Manini asohokera (ku mwoyo n’ahawegereye), ndetse ubushakashatsi bwerekana ko ifunguro rikize kuri fibre ririnda kanseri y’amara
3. Kugabanya cholesterol
Fibre ziyenga zizwiho kandi kuba zifasha mu kugabanya cholesterol mbi mu mubiri ndetse zinafasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso no kurinda kubyimbirwa.
4. Gufasha mu kugabanya isukari
Ku barwaye diyabete, kurya ibikungahaye kuri fibre bibafasha mu kuringaniza igipimo cy’isukari mu mubiri ndetse ku batararwara birabarinda kuba bayirwara kuko fibre zitinza iyinjizwa ry’isukari mu maraso.
5. Zifasha mu kuringaniza ibiro
Amafunguro akungahaye kuri fibre azwiho gutera igihagisha bityo akaba meza ku bantu bashaka kugabanya ibiro kuko abarinda kurya byinshi kandi bakumva bahaze nuko umubiri ukabona uko ukoresha ibinure byawo.
6. Zitera kuramba
Zimwe mu ndwara zihitana benshi harimo Indwara zinyuranye z’umutima ndetse na za kanseri. Iyo ufata amafunguro akungahaye kuri fibre uba uri kwirinda izi ndwara bityo icyizere cyo kubaho kikiyongera.
AMAFUNGURO TUBONAMO FIBRE
Nkuko twabibonye zirimo amoko abiri iziyenga n’izitayenga
Iziyenga tuzisanga cyane cyane mu mashaza, ibishyimbo, pome, amacunga, indimu, karoti, n’ingano zitanyujijwe mu ruganda, n’ahandi.
Naho izitayenga mu mazi tuzisanga mu ngano n’ifu yazo (ingano zuzuye), ubunyobwa mu moko yabwo yose, ibishyimbo, imboga rwatsi, ibirayi. Ibijumba, amashu cyane cyane chou-fleur amapapayi, n’ahandi hanyuranye.
Gusa muri rusange ziboneka mu mboga n’imbuto nubwo igipimo n’ubwoko biba bitangana. Kumara umunsi utariye ibibonekamo fibre uba uri kwiyongerera ibyago byo kwituma impatwe no kuzarwara karizo.
Biracyaza
Comments
Post a Comment