(Willy)
-Ese ubwo waretse tukongeraho indi saha imwe tugafata kamwe?
-Oya Steven. Sinshaka kwica gahunda nahaye madamu. Navuye mu rugo atameze neza, reka nihute ahubwo
-Ahaa. Ngaho ihute rero ujye kwirebera umugore
Narihuse ngo ngereyo vuba. Ariko nahise ngira agatekerezo ko kumuhamagara tugahurira ahantu hatuje, nuko ngiye kumuhamagara nibuka ko nibagiriwe terefoni mu rugo. Nahise njya mu modoka ngo ntahe ariko ntarayatsa, mbona umusore ntazi aje angana yiruka ambwira kuba ndetse kugenda
-Ni wowe Willy?
-Yego ni jyewe
Yahise ampereza ibahasha ifunze
-Ni iyawe. Harimo ya CD umaze igihe utegereje
CD? Nahise ntekereza kuri Ismael. None se iyi ni ya CD yambwiye? Ko atayizaniye se agatuma umuntu?
-Yambwiye ko kandi afite kopi zayo nyinshi. Ngo wihutire gushyira amafaranga mwavuganye kuri nimero ya konti yanditse aho, nutabikora ibizakurikira uzabyirengere
Uyu musore ngo ni Ismael ni jye namworoye. Ubundi kuki ntigeze mureka byibuze ngo ajye muri gereza iyo yabaga yakosheje? Nanaze ibahasha mu modoka nuko ndabanza ndatekereza. Ese iyi video nyirebe? Ese koko umugore wanjye anca inyuma? Ntibishoboka ntiyabikora. Ariko se we si umuntu? Na we byamubaho. Nahisemo gutaha iyi video nkayirebera mu rugo, ahari wenda ndamenya byinshi ntari nzi
*******************
(Jasmin)
-Ngo ni iyanjye?
Yari ibahasha nari nzaniwe na Rose dore ko nubwo yasezeye ariko yari ataragenda
-Ni nde uyizanye?
-Ni umugabo, nabonye ntamuzi
-Ubwo ni iya Willy reka nyishyire aho ayibona vuba
-Ariko yambwiye ko ari iyawe
Nahise njya mu cyumba ndafunga nuko ntangira gufungura iyo bahasha. Nasanzemo CD
None se iyi CD iriho iki? Ndacyeka ari amafoto, wenda ya Willy na za nshoreke ze, cyangwa se wa wundi Ismael yambwiye ngo wanabyaye. Ese ibyo byose yaba abikorera iki? Ariko nyuma ibitekerezo birahinduka. None yaba ari video Ismael yafashe igihe amfata ku ngufu?
Nkibitekereza amatwi yahise acura injereri, nuko mbanza kureba niba nafunze urugi neza, nshyira CD muri lecteur ndicara ngo ndebe ariko ndi gutitira
Mu mutwe nari nabanje kwitegura kwakira ibyo ndi bubone ariko ubwo nabonaga ari jye, ndyamye ku buriri ntoroshe igice cyo hasi, umutima wari ugiye kunca mu kanwa. Nakomeje kureba mbona Ismael, ariko yambaye imyenda ya Willy, yinjira mu buriri. Mana we!!! nagiye kureba ibyakurikiyeho numva ku rugi barakomanze
-Ni nde?
-Ni jyewe
Yari Willy utashye
Nahise nzimya byose, ngo atavaho ansanga ndi kwireba.
-Cherie wafunguye sha?
Nabanje kwihanagura mu maso nuko njya gukingura
-Urarwaye?
-Oya. Kubera iki?
-Uri kureba nka vampire neza neza
Yahise ansoma ku itama
-Ndiganirira cherie. Turarya iki se?
-Iki?
-Nari ngiye gutanga komande ahantu nsanga nibagiriwe terefoni hano
Abivuga afata terefoni ye areba abamuhamagaye na SMS zaje
-Claude yahamagaye
-Ndabibona ariko si Claude ni Claudine.
-Nanamwitabye
-Yego nta kibazo
-None se ni uwa he
-Ni inshuti yanjye. Wasomye na SMS yohereje?
-Yego
-Ndabibona mu maso ko ibyo wasomye bitakunejeje ariko nubishaka nzaguhuza na we
-Inshuti zawe zindi ndazizi. Sinzi impamvu we ntamuzi?
-Ninguhuza na we uzasobanukirwa byinshi nyamara
-Hum
-Ni inshuti yanjye kuva mu bwana nta kindi cherie. Gusa byinshi nzakubwira nzabikubwira na we ahari
Yahise ashyira igikapu ku buriri, n’ibahasha. Gusa ibahasha yasaga neza neza n’iyo nari nahawe
-Iyo bahasha wayohererejwe na nde
-Ismael. Kubera iki?
-Wayirebye se?
Namubajije nkana kuko iyo aba yayirebye ntiyari kuba atuje gutya. Gusa ninyuzemo, kuko ibahasha ntiyari ifunguye, bityo sinari kumenya ikirimo
-Ndeba iki? Ikirimo se urakizi?
-Nari, nari..
-Yego..
-Nashakaga kumenya niba wayirebye cyangwa utayirebye
Yahise afungura ibahasha akuramo CD isa neza na ya yindi nari nashyize muri lecteur nahoze ndeba
-Jasmin ufite ikintu ushaka kumbwira?
Natangiye gutekereza byinshi mu mutwe. Ubu se mubwire byose cyangwa nceceke? Numvaga ntafite aho mpera
-Oya, nari..
-Oya iki?
-Willy…
Yicaye ku buriri ashyira hasi ya CD, nanjye nicara negereye urugi ngo nibigenda nabi mpite nsohoka niruka
-Mu gitondo wambwiye ko ufite ikintu gikomeye ushaka kumbwira. Nteze amatwi
-Yamfashe ku ngufu.
Biracyaza…
Mana we!
ReplyDeleteNyiri inkuru siwe uyibara.
Uri kuduter' amatsiko cyane tukaba tugufi
ReplyDeleteKarabaye gusa Willy Abe umugabo atuze nubwo bitoroshye
ReplyDelete