Niba uri gufata imwe muri iyi miti ukaba uri kubabara amabere, bishobora kuba ari yo mpamvu
3. Kubagwa amabere
Kubagwa amabere byo ntibiyatera kubabara ahubwo uko ahabazwe hakira, ya nkovu ishobora gutuma wumva uri kuribwa ibere ryose
4. Indwara izwi nka costochondritis
Iyi iri mu bwoko bw’indwara z’imitsi ikaba ifata aho imbavu zihurira mu gatuza hagati. Nubwo iyi ndwara ntaho ihuriye n’amabere ariko umugore uyirwaye ububabare bwayo abwumvira mu ibere akaba yacyeka ko ari ibere rirwaye kandi ryo ari rizima. Ikaba indwara ikunze gufata abageze mu zabukuru n’abantu bakunze guhagarara bihese cyangwa kwicara nabi
Imwe mu mpamvu zitera iyi ndwara
5. Impinduka mu mikorere y’imisemburo
Abagore bari mu myaka isatira gucura (akenshi hejuru ya 40) kimwe n’abafata imiti y’imisemburo ihabwa abamaze gucura bagira amabere yirekamo amatembabuzi nuko bigatuma amabere abyimba kandi akaba ameze nk’atonekara.
6. Indwara ya mastitis
Uku ni ukurwara ibere bitewe na mikorobi. Akenshi iboneka ku bagore bonsa igihe umuyoboro w’amashereka wazibye nuko hakaziramo mikorobi zikahatera indwara. Kugira umuriro, umunaniro, gutonekara, kubyimba no gutukura ibere nibyo bimenyetso ahanini biranga iyi ndwara.
7. Isutiye itagukwira
Hari abagore Bambara isutiye zibahambiriye cyane bikabije cyangwa se hakaba n’abambara izibarekuye cyane bigatuma ibere ritaba rishyigikiwe neza. Ibi nabyo byavamo kuribwa amabere no gutonekara. Itagufashe ni mbi ku bagira amabere Manini naho iguhambiriye cyane ni mbi kuri bose.
8. Kanseri y’amabere
Ntabwo burya kanseri z’amabere zose zibabaza ndetse burya inyinshi ntizibabaza. Gusa iyo kanseri igendana no kubyimba nta kabuza no kuribwa bikurikiraho. Hari ibimenyetso bisaba guhita ujya kwa muganga ukibibona:
Kumva igiturugunyu cyangwa ububyimbe mu ibere butari buhasanzwe
Igiturugunyu kiza ntikigende nyuma y’imihango
Kugira ibisohoka mu moko byaba bisa n’amaraso, nk’amazi cyangwa nk’amashereka kandi utonsa
Kubabara ibere kandi nta mpamvu igaragara iri kubitera
Gutukura ibere, kuzanaho igisebe cyanabyara amashyira bijyana no kugira umuriro.
Ni gute nahangana no kubabara amabere
Igihe cyose wumvise impinduka ku mabere ni byiza guhita ujya kwa muganga.
Gusa hari ibyo usabwa kuba wakikorera mu kwirinda no kugabanya ububabare igihe bwaje.
Comments
Post a Comment