Bageze hanze, Uwera arakaye yahise amubwira ati:
Uwera: Gatesi bite byawe? Ibyo nakubwiye byose nta gaciro wabihaye koko? Ubu se ko utangiye utya nta n’icyumweru uramara hano urambwira ko uzamara igihembwe umeze ute koko? Mbabarira usezere dutahe ibindi turabivuga tugeze iwacu
Gatesi: Uwe, nukuri nta kibi nakoze mbabarira. Mwagiye hanze ahita ambaza niba mfite boyfriend ndamuhakanira. Ni bwo yahise rero ampa terefoni, ahita anambwira ko yifuza ko twaba inshuti. Ubwo koko hari ikosa nakoze? Nyine yansomye agiye kunkora ku mabere nibwo natatse murinjira.
Uwera: Oya ibyo umbwira byose simbyumva reka dutahe.
Bahise binjira barasezera, nuko bagiye kubaherekeza Uwera arabyanga ahubwo ahita abwira Yvan
Uwera: Yvan, sinkuzi na Gatesi twahuriye hano. Ariko uzibeshya umuhemukire cyangwa umubabaze ingaruka zizaza uzazakire na yombi. Si iterabwoba ariko ni inama. Umenye ko terefoni wamuguriye nanjye nayimugurira niba ari yo witwaje uvuge tuyigusigire. Kuki muba mushaka gufatirana abantu mu bibazo byabo koko?
Yvan: Sha Uwe mbabarira ibyo ucyeka si ko bimeze pe. Ndabibona warakaye ariko nyuma uzangarukira. Ngaho mugende tuzasubira
Thierry: Sha wasujyuye benshi uriya we azaguhagama. Reba Jacky amuhagazeho none na Uwera aguhaye warning. Uzibeshye bazayakanda bayamenye
Yvan: Wapi sha wowe ntubizi. Aho ifaranga rikubise hahita horoha sha. Bindekere wowe uzaba ureba ko ntamufatisha. Ubu se wari uzi ko yakemera kumpa ku minwa? Erega yatatse mukoze ku ibere, nabonaga kamugezemo nshaka guprofita ariko yari anyirengeje. Ese ubundi wowe na Uwera mwiyongoje gute gusohoka
Thierry: Umva sha. Namuteye injuga ndamubwira tubahe rugari muganire iby’iwanyu. Tugeze hanze rero nashoye umwatako wa hatari musaba ko weekend tuzasohokana aranyemerera. Ahubwo nari nzi ko nawe biba byaciyemo none dore abineyemo. Uzasohokana na nde se wowe ubwo
Yvan: Ariko man ubanza nawe utari serious. Jolie se uzamushyira hehe ko utangiye gufatafata
Thierry: Ese wiyibagije ko Jolie ari kurangiza? Ntafatiranye se uwo tuzasigarana nazamushaka ryari. Kandi erega Jolie na we arabizi ko ari ibirangira ntiyabigira intambara. Hari impeta se twambikanye ngo amfuhire. Ahubwo ndumva ntazabona uduceri two gusohoka kandi nta mutoto wo guha umukire dufite iyi minsi
Yvan: None se sinasaguye kuri yayandi yampaye. Ni yo tuzakoresha. Erega umenye ko turi bamwe sinaba mfite cash ngo usebe. Ahubwo reka tujye gukina billard mbe nirengagiza ibyabaye, ndaza kuvugisha Gatesi nijoro numve umwuka yarayemo
Bagiye ntawe uvugisha undi nuko binjiye mu kigo bajya ku dutebe tuba mu busitani baricara. Gusa wabonaga Uwera yarakaye cyane ariko nanone ukabona afitiye impuhwe Gatesi. Niko kumufata mu biganza aramubwira
Uwera: Gatesi, sinzi byinshi byawe ariko bicye wambwiye byatumye nkwishimira. Uribuka ko umunsi wa mbere w’ishuri ari jye wagusanze aho wigunze nkagucokoza. Sinzi ikintu kikunkururiraho ariko rwose numva nkwiye kukugira inama nkanaguhana aho ukosheje. Uko nakubonye ntabwo uramenya amanyanga y’abasore, ntuzi ubuhemu bwabo. Ese kuki utigira kuri mama wawe ibyamubayeho? Ese wigeze umubaza ajya kugutwita uko byagenze? None utangiye gusomana n’umusore, mukanasomana wanyoye inzoga? Uziko utitonze mwahita mukorana imibonano. Jyewe ntunyishinge inzoga ndazimenyereye. Wowe wayinyoye nk’uyiyahuza ni yo mpamvu wananiwe kwiyobora. None se nkubaze kandi unsubize ntarakomeza. Uheruka kuryamana n’umuhungu ryari?
Gatesi: Sha nukuri ndacyari isugi. Nta n’umuhungu twigeze dukundana. Ubundi se umwana w’umukene ni nde wari kunkunda ko navaga mu ishuri njya gushaka inkwi cyangwa se gukura ibijumba. Najyaga mu misa ya mbere kandi bayita iy’abakecuru, nta mwanya w’abasore nari bubone. Ariko nukuri mbabarira windakarira nta kibi kindi nari ngamije. Yansabye urukundo kandi narebye ibyo amaze kunkorera byose numva nanjye ndamukunze. Ubu se koko mbigire nte
Uwera: Gatesi ukeneye kwiga ni cyo cyakuzanye. Yego no gukundana urabyemerewe ariko ukabikora mu bwenge. Gusa bariya basore sinzi impamvu ntabashira amakenga. Ni abakire. Kuki ari wowe yahisemo koko? Ashaka kwitwaza ibyo afite akaguhuma amaso akakwangiza akakujugunya. Nanjye Thierry yambwiye ko tuzasohokana kandi nemeye. Ariko gusohokana no gukundana si bimwe. Tuzasohoka tuganire tubyine ntahe atahe. Nta bindi birenze rwose
Gatesi: Urakoze nukuri ku nama zawe. Nishimiye kukumenya kuko wambereye malayika murinzi rwose. Inama zawe rwose nzazikurikiza nongereho n’iza Jacky ntibagiwe impanuro za mama wambyaye
Uwera: Ngaho reka tujye kuryama. Ukundane ariko ushyiremo ubwenge. Urare neza ni ah’ejo muri class
Baratandukanye bajya kuryama, ariko Gatesi agenda yibaza byinshi. Yibazaga ku bimaze kumubaho hagati ye na Yvan akongera akibaza ku nama za Uwera, byose bimurwanira mu mutwe. Ariko yari yamaze gukunda. Nuko ageze mu buriri hashize akanya gato yoherereza SMS Yvan agira ati: “Wakoze ku mpano wampaye. Urote Imana”
Yvan akiyisoma yahise amuhamagara undi na we arasohoka ngo adasakuriza bagenzi be
Yvan: Mukunzi mwiza umeze ute
Gatesi: Meze neza nshuti. Gusa Uwera yarakaye kandi byambabaje
Yvan: Humura bizashira. Nawe se wandakariye cherie
Gatesi: Oya sinakurakariye jyewe kuko nta kibi wankoreye rwose. Ariko inzoga ni zo zatumye nemera kugusoma. Uziko ntanabizi gusomana. Ni wowe musore wa mbere twasomanye pee
Yvan: Humura uzagenda ubimenyera buhoro buhoro. Ahubwo jyewe byandyoheye maze. Urabizi burya. Ese kuki wanze ko nkora ku mabere
Gatesi: Umva kandi urabigaruye. Ese gukundana bivuze kunkorera ku mabere koko? Ushaka azagwe kandi ntabishaka
Yvan: Oya mama ntacyo yaba. None se ko ngukunda kandi urukundo rugendana n’amarangamutima koko wagirango singukoreho
Gatesi: Si byo mvuze ariko rwose mbabarira ubitware buhoro. Nanjye ndumva ndi kugenda ngukunda rwose ariko ibuka ko nazanywe no kwiga. Sinshaka kuzatahana amanota mabi rwose kubera wandindagije
Yvan: Impungenge zawe ndazumva rwose. Humura sinakishimira ko utsindwa. Ahubwo nzajya nguhwitura ujye kwiga. Uwera uzamunsabire imbabazi kandi.
Gatesi: yego nzabikora nta kibazo. Ngaho reka njye kuryama ejo ni amasomo
Yvan: Yego nta kibazo kandi urakoze kumvugisha ndarara neza. Mwatashye ntakwigishije uko uzakoresha iyo terefoni kandi
Gatesi: Yego sha cheri. Ejo se uzaze sha ubinyigishe. Ubu uretse kwitaba no guhamagara gusa nta kindi nashobora
Yvan: Nzaza nta kibazo. Ejo jyewe sinziga. Nubona ufite akanya uzambwira. Uramuke rero ni ah’ejo
Bararyamye bose ariko Gatesi arara ari mu byishimo mu mutima gusa nanone amakenga ntiyari kubura kuza cyane cyane ko bagenzi be bamubwiraga kwitondera abahungu kuko rimwe na rimwe bataba beza
Iryo joro ryamubereye ryiza arara neza bucyeye ajya mu ishuri. Nta kibazo cy’imyenda yari akigira kuko Uwera yaje kumuha iyindi ndetse yajyaga anambarana na Jacky, kandi ntibamwinubaga kuko bombi bamukundaga nka murumuna wabo. Ariko wasangaga Uwera ari we umuhangayikiye cyane ndetse yajyaga amubwira ko nakomeza kuzana ubugoryi azajya amukubita inshyi
Ibi barabisekaga ariko Uwera yabivugaga ubona akomeje.
Ku rundi ruhande yakomeje gukumbura nyina ariko akabura uko amuvugisha dore ko we nta terefoni yagiraga. Nuko rimwe agiye kubona abona nimero atazi iramuhamagaye aritaba
Gatesi: Allo. Uraho. Ni nde tuvugana
Mama: Uraho mwana wa. Naragukumbuye disi
Gatesi: Yoo. Mama uziko nahoze nibaza uko nzajya menya amakuru yawe. None se iyi terefoni uyikuye hehe
Mama: Yewe ni umuntu waje gusura kwa Bucyana ndamutira ngo nguhamagare
Gatesi: Kupa noneho nguhamagare utamara amafaranga y’abandi
Yarakupye nuko Gatesi ahita ahamagara bakomeza ikiganiro
Gatesi: Mama rwose wihangayika. Nageze ku ishuri mpabona abavandimwe, mbese ubu nta rungu ngira. Hari abakobwa banyakiriye baramenyereza, mbese ni abana beza cyane. Amasomo aragenda rwose nta kibazo
Mama: Umva Gatesi mwana wanjye ujye uzirikana aho wansize, wibuke inama zanjye utazaba umwasama. Nagutumye kwiga sinagutumye ibindi. Uranyumva neza
Gatesi: yego mama ariko se ubu ndamutse mbonye umuhungu dukundana hari ikibazo? Sinakuze?
Mama: Sinkubujije gukundana ariko ukamenya uko ukundana. Ujye uzirikana ibyambayeho bikubere isomo. Urumva mwana wa
Gatesi: Yego mama ndabyumva rwose. Ubu se irungu koko iyo uryamye ntirikwica?
Mama: Maze kugenda menyera ariko ukigenda wee. Najyaga mu nzu nkumva imbanye nini, mbese numvaga ntazamenyera kuba mu nzu ya jyenyine ariko ubu nta kibazo.
Gatesi: Rero ndumva amafaranga ashizemo ubwo tuzaganira niwongera kubona terefoni
Amaze gukupa yahise yibaza niba azabwira nyina ko yabonye umuhungu bakundana, ko ari we wamuguriye terefoni…
Nuko ahita yerekeza ku bacuruza unite ngo ashyiremo ayandi.
Yagombaga kwambuka umuhanda, nuko ubwo yari ari hafi kumara kwambuka, ruguru ye haturuka imodoka nziza cyane, ivuza ihoni cyane. Aba arahindukiye areba iyo modoka nuko uwari arimo amanura ikirahure, ahita avuga ati; Gatesi…
Atunguwe no kumva uri mu modoka amuzi yahise ahagarara nuko undi na we ava mu modoka aza amugana
Akimukubita amaso yahise atungurwa no gusanga ari…

****************
BAMAZE KUGENDA

***************
TUGARUKE MU KIGO

Yasanze ari nde se?
Biracyaza…
Comments
Post a Comment