Nyamara nubwo bimeze gutyo, duhora tugirwa inama zinyuranye zerekeye uburyo twakirinda izi ndwara harimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune igihe tuvuye mu bwiherero n’igihe tugiye kurya, n’izindi nama nyinshi zinyuranye.
Ariko kandi hari bimwe tutajya twitaho, rimwe na rimwe kubera kutabimenya ubundi kubera kutabyitaho ugasanga bidukururira indwara ziterwa na mikorobi.
Ni muri urwo rwego hano twaguteguriye inkuru igaragaza ahantu hanyuranye cyangwa ibikoresho binyuranye usanga ari indiri ya za mikorobi nyinshi mu rugo, ndetse turanakwereka uburyo wakifashisha mu kwirinda no kuzirwanya.
Ahantu mu rugo haba mikorobi nyinshi
Ahogerezwa ibyombo
Mu mazu ya kijyambere usanga ibyombo byogerezwa muri lavabo, ariko nta rugo na rumwe rutagira aho rwogereza ibyombo, niyo yaba ari ibase yagenewe kubyogerezamo uba usanga ari cyo yagenewe gusa.
Nubwo usanga twita ku isuku yo mu bwiherero kurenza ahandi, nyamara aha naho ni ahantu harangwa mikorobi zinyuranye. Ibi biterwa nuko utuvungukira tw’ibiryo dushobora gusigara aho wogereje nuko bigakurura za mikorobi zinyuranye zirimo E.coli na salmonella. Uko isazi zihatumuka niko zizakwirakwiza izo mikorobi, ndetse nawe uko uhakora niko izo mikorobi uzijyana mu ntoki.
Ubushyira mu kanwa 2 cg 3 ku munsi, nyamara ntujya utekereza ko bushobora kuba buriho za mikorobi, dore ko akenshi n’aho ububika haba harangaye kandi ububika bugikonje.
Nubwo wenda mikorobi zo mu kanwa kawe zitakanduza uburoso, ariko izizaza zikurikiye ubukonje cyane cyane binatewe n’aho ububika (mu mazu amwe aho douche ifatanye na toilet usanga ariho habikwa uburoso), zo ni nyinshi kandi zizahororokera. Ubushakashatsi bwakozwe na Charles P. Gerba, PhD, wo muri University of Arizona agashami gashinzwe iby’ubutaka, amazi n’ibidukikije bwagaragaje ko iyo ukanze amazi yo mu musarane mikorobi zirimo zizamuka mu mwuka zikahamara amasaha arenga 2 ariko zigenda zifata ku bikoresho bihabitse, harimo na bwa buroso.
Uko wakirinda
Nyuma yo koza amenyo ni ngombwa kubika uburoso aho bwumuka vuba. Ushobora no kubushyira ku kazuba akanya gato bwakumuka ukabona kubusubiza mu nzu. Niba ugiye gukanda amazi yo mu musarane banza upfundikire byibuze ntihagire ibizamuka.
Aka gakoresho usanga ntawita ku kugasukura, nyamara buri wese mu rugo agakoraho uko agiye ku meza.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2008 n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Virginia bugakorerwa ku bantu 30 bari barwaye ibicurane, babajijwe ahantu baheruka gukora mu masaha 18 ashize. Mu gupima aho bavuze, 41% hagaragaye mikorobi zitera ibicurane, kandi udukoresho tw’umunyu n’urusenda twose twakozweho n’abo bantu twasanzweho izo mikorobi.
Uko wakirinda
Niba uhanaguye ameza nyuma yo kurya, ibuka no guhanagura utwo ducupa. Kandi wibutse abagiye kurya kubanza gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune. Wibuke no kubika utwo ducupa ahantu hatagera umwanda nko mu kabati cyangwa ikindi gikoresho gipfundikirwa.
Telefoni na telecomande
Uwavuga ko telefoni iri mu bintu bibonekaho mikorobi nyinshi ntiyaba akabije kuko iri mu bikoresho bikorwaho kenshi ku munsi kandi n’abantu banyuranye. Noneho iyo ari touchscreen ho biba akarusho. Ku kazi uyirambika ku meza, mu ntebe, ukayimura ukayishira ahandi, wamara gusuhuza umuntu ukayikoraho, wava mu bwiherero ni uko…
Ibi byose bigenda bikwirakwizaho mikorobi zinyuranye kandi zishobora kugutera indwara.
Telecomande nayo ku bantu bafite televiziyo ni ikindi gikoresho gikorwaho na buri wese kandi kitagira aho kibikwa hihariye. Usanga iri hasi, mu ntebe, ku meza, umwana ari kuyikinisha, …
Uko wakirinda
Kuri telefoni ni byiza kuyibika mu gifubiko kandi mbere yo kuyikoresha ukabanza kuyihanaguza agatambaro winitse muri alcool cyangwa undi muti wagenewe kwica mikorobi.
Mu gihe cyose bigushobokera kandi ukayikoresha umaze gukaraba cyane cyane iyo uri ahantu hatuma intoki zawe zikora ahantu hanyuranye.
Ni kimwe na telecomande, gerageza kujya uyibika ahantu heza mu gihe utari kuyikoresha nujya kuyikoresha ubanze uyihanagure nawe ukarabe.
Keyboard ya mudasobwa
Usanga akenshi abantu batibuka gusukura mudasobwa ndetse iyo ari ikoreshwa n’abantu benshi ho usanga ari ikibazo kuko buri wese aza akora ibye, atabanje kumenya niba uhavuye yahanaguye cyangwa yari yakarabye. Muri mikorobi zikunze gusangwa kuri keyboard harimo E.coli na staphylococcus zikaba zitera indwara zinyuranye.
Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko mikorobi ziba ziri kuri keyboard zikubye inshuro 4 izo dusanga ku misarane ya kizungu bicaraho.
Uko wakirinda
Mbere na nyuma yo gukoresha mudasobwa usabwa gukaraba amazi meza n’isabune.
Comments
Post a Comment