Iyo utwite, kumva umuziki si wowe gusa bigirira akamaro ahubwo binakagirira umwana utwite. Injyana wumva, iragenda ikambuka amatwi yawe, ikava mu matwi ikinjira mu bonko, aho ntihaguma ahubwo ininjira mu mubiri imere aho yambuka ingobyi ikagera ku mwana uri mu nda.
Aha rero byumvikane ko umuziki wumva ugirira akamaro umwana, gusa nanone ukamenya ubwoko bw’umuziki ugomba kwitaho nkuko turi busoze tubivuga
Iyo uri kumva umuziki biragenda bikagera ku mwana. Cyane cyane ingoma zawo (ibicurangisho) bituma umwana anagerageza kwigana wa muziki, twabyita nko kuwubyina, nuko akinyeganyeza. Ibi bigira n’akamaro iyo amaze kuvuka, umuziki umufasha mu mikurire ye y’imikaya harimo kweguka, kugenda,…
Niba umwana wumva atakinyeganyeza mu nda, gerageza wumve umuziki, mu gihe gito uzumva atangiye kunyeganyega
Iyo wumva umuziki, ariko hano noneho ukawumvira muri ecouteur/headphones washyize mu matwi, biragenda bikagera ku rwungano nyumviro rw’umwana. Ntazasobanukirwa ibyo wumva, ariko bizamufasha kuba umuntu wumva, utega amatwi. Navuka, kumva umuziki kizaba kimwe mu bintu bituma asinzira, cyangwa atuza.

Twari tumaze kubivuga ko iyo avutse nyuma umuziki uba ingenzi. Umwana wumvise umuziki akiri mu nda, iyo amaze kuvuka ntabwo umuziki umubangamira ahubwo kumuhoza ntibisaba ibikinisho, kumusinziriza si ngombwa kumuheka, mushyiriremo akaziki gatuje ubundi urebe. Arahora, akisinzirira mu mahoro. Gusa injyana yumvaga akiri mu nda, ni zo zizagira akamaro namara kuvuka, kuko azaba azimenyereye
Ubwoko bw’umuziki wumva utwite, bugira uruhare runini mu mibereho y’umwana wawe amaze kuvuka. Niba ukunda kumva imiziki yoroshye kandi ituje, umwana uzabyara azaba umuntu ucecetse, udasaragurika. Ariko niba ukunda imiziki ihondagura, y’urusaku n’akavuyo, ushobora kuzabyara umwana usaragurika, wivumbura. Niyo mpamvu ari byiza guhitamo umuziki nyawo
Ushobora gucuranga umuziki, ukanawubyina. Aha umwana abyumva vuba. Gusa niba ushaka gucurangira umwana gusa, shyiramo umuziki, ubundi ufate ecouteur uzishyire ku nda. Aha ariko wirinde gushyiramo ingoma zidihagura cyane ndetse n’urusaku rukabije. Ibi ariko ntibirenze iminota 30 umwanya umwe. Ariko mu rugo, uri mu turimo, curanga umuziki, umwana azawumva kandi bizamufasha
Umuziki wumva utwite, ugendana n’uwo wowe ukunda. Nta hame ngo uzumve umuziki uyu n’uyu, icyakora ni byiza kwirinda imiziki ya rock, kuko iba idihagura cyane. Wakibanda ku miziki ituje, slow, zouk, kizomba, pop, ndetse n’ifite umudiho gakondo (ubwo hano ni umudiho wa kinyafurika). icyakora niba ushaka gukangura umwana mu gihe amaze igihe atinyeganyeza, wakumva imiziki ifite umudiho nka afrobeat, reggaeton n’indi. Naho mu gihe ushaka ko atuza, wajya wumva imiziki ituje cyane ndetse na ya yindi izwi nka musique classique ya ba Mozart hano yagufasha
Niba uri kumva umuziki urusaku ntirukwiye kurenga 65decibels naho mu gihe uwumwumvisha ukoresheje ecouteur ntukarenze 50decibels

Akamaro ko kumva umuziki ku mugore utwite
Bifasha imyakura y’umwana
Iyo uri kumva umuziki biragenda bikagera ku mwana. Cyane cyane ingoma zawo (ibicurangisho) bituma umwana anagerageza kwigana wa muziki, twabyita nko kuwubyina, nuko akinyeganyeza. Ibi bigira n’akamaro iyo amaze kuvuka, umuziki umufasha mu mikurire ye y’imikaya harimo kweguka, kugenda,…
Niba umwana wumva atakinyeganyeza mu nda, gerageza wumve umuziki, mu gihe gito uzumva atangiye kunyeganyega
Bifasha amatwi ye
Iyo wumva umuziki, ariko hano noneho ukawumvira muri ecouteur/headphones washyize mu matwi, biragenda bikagera ku rwungano nyumviro rw’umwana. Ntazasobanukirwa ibyo wumva, ariko bizamufasha kuba umuntu wumva, utega amatwi. Navuka, kumva umuziki kizaba kimwe mu bintu bituma asinzira, cyangwa atuza.

Bizamufasha guhozwa n’umuziki navuka
Twari tumaze kubivuga ko iyo avutse nyuma umuziki uba ingenzi. Umwana wumvise umuziki akiri mu nda, iyo amaze kuvuka ntabwo umuziki umubangamira ahubwo kumuhoza ntibisaba ibikinisho, kumusinziriza si ngombwa kumuheka, mushyiriremo akaziki gatuje ubundi urebe. Arahora, akisinzirira mu mahoro. Gusa injyana yumvaga akiri mu nda, ni zo zizagira akamaro namara kuvuka, kuko azaba azimenyereye
Bigira uruhare mu myitwarire ye avutse
Ubwoko bw’umuziki wumva utwite, bugira uruhare runini mu mibereho y’umwana wawe amaze kuvuka. Niba ukunda kumva imiziki yoroshye kandi ituje, umwana uzabyara azaba umuntu ucecetse, udasaragurika. Ariko niba ukunda imiziki ihondagura, y’urusaku n’akavuyo, ushobora kuzabyara umwana usaragurika, wivumbura. Niyo mpamvu ari byiza guhitamo umuziki nyawo
Ni gute uzumvisha umwana umuziki?
Ushobora gucuranga umuziki, ukanawubyina. Aha umwana abyumva vuba. Gusa niba ushaka gucurangira umwana gusa, shyiramo umuziki, ubundi ufate ecouteur uzishyire ku nda. Aha ariko wirinde gushyiramo ingoma zidihagura cyane ndetse n’urusaku rukabije. Ibi ariko ntibirenze iminota 30 umwanya umwe. Ariko mu rugo, uri mu turimo, curanga umuziki, umwana azawumva kandi bizamufasha
Ni uwuhe muziki wakumva utwite?
Umuziki wumva utwite, ugendana n’uwo wowe ukunda. Nta hame ngo uzumve umuziki uyu n’uyu, icyakora ni byiza kwirinda imiziki ya rock, kuko iba idihagura cyane. Wakibanda ku miziki ituje, slow, zouk, kizomba, pop, ndetse n’ifite umudiho gakondo (ubwo hano ni umudiho wa kinyafurika). icyakora niba ushaka gukangura umwana mu gihe amaze igihe atinyeganyeza, wakumva imiziki ifite umudiho nka afrobeat, reggaeton n’indi. Naho mu gihe ushaka ko atuza, wajya wumva imiziki ituje cyane ndetse na ya yindi izwi nka musique classique ya ba Mozart hano yagufasha
Icyitonderwa
Niba uri kumva umuziki urusaku ntirukwiye kurenga 65decibels naho mu gihe uwumwumvisha ukoresheje ecouteur ntukarenze 50decibels
Comments
Post a Comment