Mu nkuru yatambutse twari twavuze ku kamaro ka vitamin ariko ntitwazivugaho zose. Twashoje tubizeza ko tuzagarukana igice cya kabiri tukavuga ku zisigaye, nizo tugiye kuvugaho kano kanya.
Benshi bayizi nka Acide Folique cyangwa Folate, iyi ikaba vitamin y’ingenzi cyane ku bagore batwite kuko irinda umwana uri mu nda kuba yazavukana ubumuga n’ubusembwa kandi ikanamufasha mu ikorwa n’ikura ry’ubwonko n’urwungano rw’imyakura. Abandi ibarinda kubura amaraso, irinda kugugara ndetse inarwanya Indwara ya goute ifata mu ngingo hakabyimba hakanababaza bitewe nuko acide urique yabayemo nyinshi. Si ibi gusa kuko inafasha mu ikorwa ry’insoro zitukura.
Iyi vitamin, izwi ku izina rya Cyanocobalamin ni vitamin igira uruhare mu kurwanya kubura amaraso, kurwanya ingaruka zizanwa n’itabi, ni nziza ku bagore batwite ndetse inafasha mu kurwanya ibisebe byo ku munwa. Irwanya kandi Indwara zifata umwijima n’impyiko. Iyo ifatanyije na B6 birwanya Indwara ya stroke n’izindi zinyuranye z’umutima.
Iyi kandi banayita Ascorbic Acid ikaba vitamin y’ingenzi mu kuvura Indwara zinyuranye z’amaso, kurwanya no kurinda kanseri, kongerera ingufu ubudahangarwa, kuvura ibicurane n’inkorora, kurwanya Indwara ziterwa na mikorobi. Izwiho kandi kurwanya Indwara z’umutima, diyabete, stress, cholesterol ikabije, umuvuduko ukabije w’amaraso, Indwara z’impyiko, kuvira imbere, kubyimbirwa ikanarinda uburozi buterwa na plomb. Ikaba kandi ifasha mu gusohora uburozi n’imyanda mu mubiri ikanarinda Indwara zifata ubwonko.
Iyi vitamin ni ingenzi mu gukomeza amagufa, amenyo bityo ikaba ingenzi mu kurwanya Indwara z’amenyo, rubagimpande n’izindi ndwara zifata amagufa. Irwanya kandi diyabete, yongerera ingufu ubudahangarwa kandi iringaniza umuvuduko w’amaraso. Inarinda kanseri zinyuranye.
Iyi banayita Tocopherol ikaba ahanini ikoreshwa mu kwita ku ruhu dore ko irurinda gusaza. Ifasha kandi mu itembera ry’amaraso, ikarinda Indwara zinyuranye z’umutima. Irinda ubugumba no kudakora neza k’ubwonko. Ku bari mu gihe cyo gucura iyi vitamin irwanya ibimenyetso bigendana na byo, ikarinda kubabara uri mu mihango kandi inarwanya Indwara zifata amaso.
Iyi benshi bayiziho ko ifasha amaraso kuvura nyuma yo gukomereka nyamara sibyo ikora gusa. Irinda Indwara z’amagufa, ibuza kuva cyane uri mu mihango kandi ikanarinda kuribwa uri mu mihango. Irinda ko agasabo k’indurwe kakangirika kandi ikarinda kuvira imbere. Irwanya utubuye two mu mpyiko ikanafasha amagufa mu mikorere yayo.
Soma hano Igice cya mbere
VITAMINI B9

VITAMINI B12

VITAMINI C

VITAMINI D
Iyi vitamin ni ingenzi mu gukomeza amagufa, amenyo bityo ikaba ingenzi mu kurwanya Indwara z’amenyo, rubagimpande n’izindi ndwara zifata amagufa. Irwanya kandi diyabete, yongerera ingufu ubudahangarwa kandi iringaniza umuvuduko w’amaraso. Inarinda kanseri zinyuranye.
VITAMINI E
Iyi banayita Tocopherol ikaba ahanini ikoreshwa mu kwita ku ruhu dore ko irurinda gusaza. Ifasha kandi mu itembera ry’amaraso, ikarinda Indwara zinyuranye z’umutima. Irinda ubugumba no kudakora neza k’ubwonko. Ku bari mu gihe cyo gucura iyi vitamin irwanya ibimenyetso bigendana na byo, ikarinda kubabara uri mu mihango kandi inarwanya Indwara zifata amaso.
VITAMINI K
Iyi benshi bayiziho ko ifasha amaraso kuvura nyuma yo gukomereka nyamara sibyo ikora gusa. Irinda Indwara z’amagufa, ibuza kuva cyane uri mu mihango kandi ikanarinda kuribwa uri mu mihango. Irinda ko agasabo k’indurwe kakangirika kandi ikarinda kuvira imbere. Irwanya utubuye two mu mpyiko ikanafasha amagufa mu mikorere yayo.
Soma hano Igice cya mbere
Aha niho dusoreje incamake mu kamaro ka za vitamin. Ubutaha tuzagenda tuvuga buri yose aho iboneka, ntuzacikwe.
Comments
Post a Comment