Bamwe usanga bafite imisatsi ipfukagurika, idafite ireme, hakaba n’abazana uruhara imburagihe cyangwa se ari n’igihe kigeze ariko bakaba bikundira kugira umusatsi.
Hari imiti yagenewe kugufasha kongera kugira umusatsi nyamara bamwe mu bayikoresha usanga bavuga ko hari igihe umusatsi umera ariko ukanazana ubwoya bwinshi ahazengurutse umusatsi bikababangamira.
Inkuru yindi ni uko hari uburyo kamere wakifashisha ukabasha kurinda imisatsi yawe gupfukagurika ndetse ukanarwanya uruhara hakiri kare.
Hano tugiye kuvuga uburyo bunyuranye bwagaragajwe n’ubushakashatsi, wowe uzahitamo ubukoroheye ubugerageze.
Iyi si massage umubiri wose ahubwo ni ugukora massage mu mutwe wifashishije amavuta yabugenewe. Hano amwe muri yo wakoresha ni akomoka mu kibonobono (castor oil), amavuta yandi yagenewe massage nka olive oil n’andi anyuranye. Uretse ibi kandi massage inagabanya stress, imwe mu mpamvu zo kuzana uruhara cyangwa gupfuka imisatsi imburagihe
Kuva na kera igikakarubamba cyagiye gikoreshwa mu kurwanya uruhara, kuvura imvuvu no gutuma imisatsi ikomera. Mu kubikora usiga umushongi w’igikakarubamba mu musatsi ukabikora byibuze rimwe mu minsi ibiri.
Aya mavuta aba afite ibinure byinjira mu mizi y’imisatsi nuko bikagabanya gutakara kwa poroteyine zo mu musatsi dore ko gutakara kwa zo ari byo bitera umusatsi gupfuka. Byiza usiga aya mavuta mu musatsi ukayarazamo ukaza gukarabamo bucyeye. Uyasiga umeze nk’ukora massage. Uretse kurinda umusatsi gupfuka aya mavuta anatuma umusatsi wawe ushashagirana
Aha si ukuyasiga mu musatsi nubwo hari ababikora, ahubwo ni ukurya amafi akungahaye ku binure bya omega-3. Aya mavuta atuma imisatsi ikomera kandi ikayaga. Uretse ibyo kandi anongerera ingufu ubudahangarwa. Gusa ntukwiye kurya amafi inshuro zirenze ebyiri mu cyumweru. Hano amafi akungahaye kuri ibi binure twavuga salmon, tuna, sardines, mackerel. Hanaboneka kandi inyunganiramirire zimeze nk’ibinini zikoze muri aya mavuta , inyinshi ziba ari DHEA.
Niba wabasha kwihanganira umuhumuro wabyo, ibitunguru na byo bizwiho kurinda umusatsi gupfuka. Icyo usabwa ni ugusya ibitunguru ugakamuramo umutobe. Uwo mutobe uwusiga mu musatsi ariko usiga ku mutwe ahatereye umusatsi. Birekereho iminota 15 ubundi woge mu mutwe nk’uko bisanzwe
Ushobora nanone gukamura indimu ugakuramo umutobe. Uwo mutobe wusige mu mizi y’imisatsi, ubimazeho iminota 15 ubone koga mu mutwe.
Aya mavuta amenyerewe gukoreshwa muri massage. Aya mavuta mu musatsi nayo afasha kudapfuka no kutazana uruhara. Aya mavuta atuma uturemangingo dukora umusatsi dukura vuba. Ibi bigatuma imisatsi yari yapfutse yongera kumera. Mu kubikora siga aya mavuta ku mizi y’imisatsi ubirekereho iminota 15 ubone koga mu mutwe
Aya mavuta aboneka muri za supermarket zinyuranye cyangwa ahacururizwa amavuta
Kimwe n’ibitunguru, tungurusumu na yo ikungahaye kuri vitamini n’intungamubiri binyuranye bigirira akamaro umusatsi. Gusa zo ntuzikoramo umutobe ahubwo urazisya nuko icyo gipondo ukagitsirima ahari gupfuka imisatsi. Nyuma y’iminota 15 ugakaraba
Mu gukoresha amagi, uba uri kongerera umusatsi wawe poroteyine ya keratin. Iyi poroteyine ya keratin igize 70% by’umusatsi, byumvikane ko ubwo rero ya magi aba ingenzi ku musatsi. Mu kubikora vanga igi rimwe n’ikiyiko cy’amavuta ya elayo. Banza ukarabe mu mutwe ubundi usigemo rwa ruvange ubirekeremo byibuze iminota icumi. Wongere wiyunyuguze ureke umusatsi wumuke
Dusoze twibutsa ko ubu buryo bwose utabukoresha buri munsi ahubwo ugenda usimbuka umunsi cyangwa iminsi ibiri. Kandi ukoresha uburyo bumwe byibuze ukwezi wabona bidatanga umusaruro ugakoresha ubundi buryo.

Massage

Igikakarubamba
Kuva na kera igikakarubamba cyagiye gikoreshwa mu kurwanya uruhara, kuvura imvuvu no gutuma imisatsi ikomera. Mu kubikora usiga umushongi w’igikakarubamba mu musatsi ukabikora byibuze rimwe mu minsi ibiri.
Amavuta ya coconut
Aya mavuta aba afite ibinure byinjira mu mizi y’imisatsi nuko bikagabanya gutakara kwa poroteyine zo mu musatsi dore ko gutakara kwa zo ari byo bitera umusatsi gupfuka. Byiza usiga aya mavuta mu musatsi ukayarazamo ukaza gukarabamo bucyeye. Uyasiga umeze nk’ukora massage. Uretse kurinda umusatsi gupfuka aya mavuta anatuma umusatsi wawe ushashagirana
Amavuta y’ifi
Aha si ukuyasiga mu musatsi nubwo hari ababikora, ahubwo ni ukurya amafi akungahaye ku binure bya omega-3. Aya mavuta atuma imisatsi ikomera kandi ikayaga. Uretse ibyo kandi anongerera ingufu ubudahangarwa. Gusa ntukwiye kurya amafi inshuro zirenze ebyiri mu cyumweru. Hano amafi akungahaye kuri ibi binure twavuga salmon, tuna, sardines, mackerel. Hanaboneka kandi inyunganiramirire zimeze nk’ibinini zikoze muri aya mavuta , inyinshi ziba ari DHEA.
Umutobe w’ibitunguru
Niba wabasha kwihanganira umuhumuro wabyo, ibitunguru na byo bizwiho kurinda umusatsi gupfuka. Icyo usabwa ni ugusya ibitunguru ugakamuramo umutobe. Uwo mutobe uwusiga mu musatsi ariko usiga ku mutwe ahatereye umusatsi. Birekereho iminota 15 ubundi woge mu mutwe nk’uko bisanzwe
Indimu
Ushobora nanone gukamura indimu ugakuramo umutobe. Uwo mutobe wusige mu mizi y’imisatsi, ubimazeho iminota 15 ubone koga mu mutwe.
Amavuta ya jojoba
Aya mavuta amenyerewe gukoreshwa muri massage. Aya mavuta mu musatsi nayo afasha kudapfuka no kutazana uruhara. Aya mavuta atuma uturemangingo dukora umusatsi dukura vuba. Ibi bigatuma imisatsi yari yapfutse yongera kumera. Mu kubikora siga aya mavuta ku mizi y’imisatsi ubirekereho iminota 15 ubone koga mu mutwe
Aya mavuta aboneka muri za supermarket zinyuranye cyangwa ahacururizwa amavuta
Tungurusumu
Kimwe n’ibitunguru, tungurusumu na yo ikungahaye kuri vitamini n’intungamubiri binyuranye bigirira akamaro umusatsi. Gusa zo ntuzikoramo umutobe ahubwo urazisya nuko icyo gipondo ukagitsirima ahari gupfuka imisatsi. Nyuma y’iminota 15 ugakaraba
Amagi
Mu gukoresha amagi, uba uri kongerera umusatsi wawe poroteyine ya keratin. Iyi poroteyine ya keratin igize 70% by’umusatsi, byumvikane ko ubwo rero ya magi aba ingenzi ku musatsi. Mu kubikora vanga igi rimwe n’ikiyiko cy’amavuta ya elayo. Banza ukarabe mu mutwe ubundi usigemo rwa ruvange ubirekeremo byibuze iminota icumi. Wongere wiyunyuguze ureke umusatsi wumuke
Dusoze twibutsa ko ubu buryo bwose utabukoresha buri munsi ahubwo ugenda usimbuka umunsi cyangwa iminsi ibiri. Kandi ukoresha uburyo bumwe byibuze ukwezi wabona bidatanga umusaruro ugakoresha ubundi buryo.
Comments
Post a Comment