Mabukwe: Agace ka 9

(Willy)


Bucyeye sinagiye ku kazi ahubwo mpamagara secretaire wanjye mubwira kubwira abo twari dufitanye gahunda ko ntahari. Twagombaga gufata indege ya saa saba jye na Jasmin.

 

Gusa murabizi nyine gahunda hari igihe zihinduka ku munota wa nyuma, nagiye kubona mbona umuyobozi wa sosiyete ikomeye muri Cotonou arampamagaye ambwira ko ngomba kwihutira kujyayo mu nama, naramuka ntabonetse ikiraka bari kumpa kigahita gihabwa undi. Iki kiraka nari maze igihe kinini ngitereta, nari naranihebye nzi ko bamaze kugitanga

 

Namubajije niba bidashoboka ko inama dufitanye bayimura ambwira ko bidashoboka gusa ko kujyayo atari itegeko, na cyane ko inyungu nini ari iyanjye. Nahise mbyuka njya kureba umugore ngo musobanurire byose amfashe gufata umwanzuro

 

Naramanutse musanga ari mu gikoni. Yari yambaye umupira wanjye umugera ku bibero, yarengejeho itabuliya yo mu gikoni. Narinjiye ntiyambona kugeza ubwo namukoragaho

 

-Ese ubyutse ujya he utaruhutse?

-Numvaga nkumbuye kugusoma

 

Yahise ahindukira aransoma

-Ese kuki imyenda yanjye ikubera. Uzi ukuntu uteye ubusambo. Mbega ibibero byiza…

-Eheee! Ubwo uraje. Humura Rose si umutinganyi ni we wenyine washobora kwinjira hano

-Yewe nari nje gushaka amazi yo kunywa mpita nkubona

-Uburiri wabuhaze se

-Iyo utaburimo ndabuhaga.

Naramwegereye ariko nkomeza guhanga amaso ibibero bye ntangira kubikoraho

-Mbega wowe. Uzi ko no mu muhanda wabikora wowe

-Ndamaze

-Ahuii. Icyakora uranshimisha. None se secretaire mwavuganye?

-Yego

 

Nabuze aho mpera musobanurira ibyo nabwiwe ntamukomerekeje

 

-Egera hano mugore mwiza. Namukuruye yicara ku bibero byanjye nanjye nari nicaye ku gatebe kaba mu gikoni

-Byagenze bite se? Cyangwa ugiye kujya ku kazi?

-Hari terefoni maze kwakira

-None

-Uyu mugoroba ngomba kujya muri Cotonou

-Eeeh

-Umbabarire cherie

-Wakoze iki se?

-Uyu munsi ni bwo twari kujya muri Afurika y’epfo. Warabyibagiwe?

-Oya sinabyibagiwe ariko nanone akazi ni ngombwa. Wari uzi ko ngiye kukumokera kandi ugiye kuzana amamiliyoni muri Cotonou?

 

Twahise dusekera rimwe

-Ese ubu koko nakora iki ntagufite Jasmin?

-Willy, nanjye kubana nawe ni ishema kuri jye

 

Yahise anzengurutsa amaboko ku ijosi nuko turebana mu maso umwanya

-Ndagusabye uzagaruke ukomeye gusa. Sinsaba ndategeka kandi

-Nyakubahwa mugore nkunda, amategeko yanyu nzayubahiriza

-Ibi mbikubwiriye ko nshaka ko ukigaruka uzahita untera inda Willy. Ndambiwe gutegereza

-Ngusezeranyije kuzabikora mahoro yanjye

-Kandi si ugushaka gushimisha mabukwe ahubwo nibwo nzaba nuzuye, nitwe umubyeyi

-Ningaruka nicyo kizakorwa

 

Yatangiye kwinyongera ku bibero byanjye

-Wambabariye ko uri kumpeza umwuka

-Ese ubundi waretse tugatangira nonaha?

-Utanzamurira kamere dore ngomba kujya mu nama nkeye

-Nta magambo nshaka. Haracyari igihe cyo kwitegura. Wibuke ko nijoro nta kintu wamariye

 

Yahise ahaguruka ajya gufunga gaz, kuko yari atetse ibya mu gitondo nuko aragaruka

-Uziko ariko tutarabikorera mu gikoni hano cheri

-Ushaka ko abakozi badufata koko? Gusa nyine nanjye ndabishaka

-Rose gusa ni we winjira hano kandi ntahari

 

Yahise akuramo ya tabuliya nuko azamura umupira yari yambaye buhoro buhoro.

-SI wowe wavugaga ibibero, birebe neza noneho

 

Narahangurutse mbanza kujya gufunga urugi neza. Nta wamenya da. Ibaze Rose agarutse vuba akadusanga muri icyo gikorwa. Nubwo Jasmin ntacyo bimubwiye jyewe birakimbwiye

 

-Ese ufite ubwoba kandi uri iwawe

 

Nahise musoma nuko atangira kunkuramo umupira buhoro buhoro.

-Mugabo mwiza ku bwawe nta cyo ntazakora ngo ngushimishe, uburyo bwose ahantu hose.

 

Namwegetse ku gikuta ntangira kumukora ku bibero nzamura buhoro buhoro negera hagati y’amaguru nuko mpita numva umuntu akomanze

Jasmin yarashigutse, ariruhutsa nk’ugize akababaro gakomeye

-None se ni Rose ugarutse?

-Simbizi ariko ba uretse kugenda

-Ariko tugomba kujya gukingura

Nahise nongera ndambara

-Niba ari Rose ndamubwira nabi

-Ariko nubundi mu gikoni nari nahatinye

 

Amaze kwambara nahise nkingura ntungurwa no gusanga ari mama

-Nagushatse ahantu hose ndakubura.

Yahise yinjira abona Jasmin ntiyavuga

-Mwaramutse mama

Umukecuru araceceka

-Mama umugore wanjye aragusuhuza ugaceceka?

-Nimurangiza ibyo murimo unsange muri salo baragukeneye

 

Ahita asohoka. Buriya nk’umuntu mukuru yari abonye ko twari tumaze gufatwa n’umuriro. Hahahaa

Jasmin ahita ambwira

-Buriya akuzaniye undi mugore tu

-Ariko ni wowe mugore wanjye

-Yego. Ariko si ko mama wawe abibona. Wabonye ukuntu yandebye

 

Twahise twongera turatangira

 

-Niyo nakubura nta wundi mugore uzakundutira

Yariruhukije

-Ubaye iki

-Mfite ubwoba

-Ufite ubwoba bw’iki? Bwa mama?

-Yewe sinzi ngo ni ubw’iki ariko ndumva mfite ubwoba ko hari ikintu kibi kigiye kuba. Nyizeza ko uko byamera kose utazansiga.

Nari ntaramusubiza numva mama arampamagaye

Yahise andekura ndagenda. Nageze muri salon nsanga mama ari kumwe n’undi mugabo ntazi erega bihaye karibu mu nzu yanjye bicaye.

 

Nicaye mbitaruye nuko ndabaza

-Mama wazanywe n’iki hano?

Yari ataransubiza wa mugabo ahita afata ijambo

-Ndabizi nta karibu nahawe iwawe nyakubahwa William

Nahise nibaza uko azi izina ryanjye, gusa nanone nta wamenya

-Mama wawe yambwiye ibyawe byose muhungu wanjye

-Reka sindi umuhungu wawe

 

Nahise ndeba mama kuko uko byamera kose ni we wari wamuzanye

-Nsobanurira neza

-Uribuka umugabo nigeze kukubwira witwa James? Umupasiteri

-Pasiteri?

-Yego ni umukozi w’Imana kandi yari inshuti ya so. Mu minsi ishize yagize iyerekwa rikomeye ryerekeye umuryango wawe

 

Ndakaye cyane nahise mbasaba kunsohokera mu nzu bihuse ko ntakeneye ayo mayerekwa yabo

 

-Ariko watuza ukabanza kumva neza icyo umukozi w’Imana akubwira. Koko waretse kunkoza isoni ko atari uko nakureze

 

Kugirango ntakoza isoni mama naratuje nuko ntegereza icyo uwo mugabo avuga

 

-Yewe ibyo neretswe Imana ntiyambeshye. Rwose umuhungu wawe yamaze kurogwa n’umugore we

 

Yabaye atararangiza mpita mpaguruka musingira mu ishatsi

 

Yebaba weee. Arabe atagiye gukubita umukozi w’Imana gusa


 
Biracyaza…

Comments

  1. Nimipango bapanze na mamawe.gusa sibomana.

    ReplyDelete
  2. Iyi ni imipango ya Nyina.Umukecuru utinyuka kuzanira umuhungu we undi mugore se yahurira he n'Imana!!!

    ReplyDelete
  3. Ariko Imana yaragowe kweri. Ariko Jasmin aritonda kweri. Njyewe ntiyabinzanaho kbsa

    ReplyDelete
  4. Yebaba we nanjye namukubita agasohoka yiruka, iyi niya mitwe yiki gihe ngo Imana yavuze babeshya

    ReplyDelete
  5. Imana yaragowe guhora bayibeshyera koko
    ngo umuhanu...ki?

    ReplyDelete
  6. Abakozi b'imana nk'aba Koko, wa mugani biterwa n'imana bakorera iyariyo gusa s'Imana twakuze twigishwa

    ReplyDelete
  7. cyakoza ndigukunda ko Willy akunda umugore we

    ReplyDelete
  8. Mbega.Ababyeyi baragwira pe!

    ReplyDelete
  9. Mana uzandindire Willy guhinduka azagumane urukundo akunda umugore weee mwizina rya yesu Amen

    ReplyDelete

Post a Comment