Mabukwe: Agace ka 8

-Willy?

Uwo nari naketse ko ari umugabo wanjye yahise ahindukira ndikanga ariko nanone numva ndaruhutse muri jye.

-Ismael?

Yaramwenyuye nuko Rose barimo basomana n’amasoni menshi ahita ansaba imbabazi

-Mbabarira mabuja

 

Kuva ryari se uyu we yiha uburenganzira bwo gusomanira iwanjye na mubyara w’umugabo wanjye koko? Imana ishimwe ko atabaye Willy kuko uko muzi niyo yanca inyuma ntiyabikorana n’umukozi

 

Ismael yahise ansuhuza nuko aranyegera ansoma ku itama, ubona nta cyo bimubwiye rwose

 

Nasubiye inyuma buhoro nuko mureba ikijisho. Nibyo koko Ismael turangana mu myaka ariko ni ikirara, umuhehesi, hamwe adatinya kumbwira ko mu cyumweru ashobora kuryamana n’abagore barindwi batandukanye. Ikibabaje ni we wenyine nyina yabyaye ariko mbona yaramurumbiye. Nasabye Rose gusohoka nuko nsigarana na Ismael mu gikoni

 

-Ese mwari muri mu biki?

-Iki se kandi?

-Usigaye uryamana n’umuyaya?

-None se bigutwaye iki?

-Koko se? Ubu se Willy abimenye?

-Ntabyo yamenya kuko Rose ntabyo yavuga. Nawe kandi ntudufashe turyamanye usanze turi gusomana gusa

 

Naramwitegereje numiwe nuko arakomeza

-Ese ko Willy yasohotse wowe urakora iki hano? Gusa mfite akantu nshaka kumwisabira ntuzamvundire

-Ese ubwo ari jye cyangwa Willy ni nde wakwizera?

-Ariko nari nzi ko uzi umwanya wawe muri iyi nzu ariko ntawo uzi. Wibwira ko byose ubyemerewe nyamara si byo

 

Interuro ya nyuma yarandakaje cyane. Gusa siniyumvishaga impamvu Willy akimutunze hano, kuko icye byari ugusaba amafaranga gusa nta kindi.

 

Ku bw’amahirwe nabaye nkiri kuvugana na Ismael, Willy ahita atunguka, mpita mbona mu maso ha Ismael harahindutse ahita yitanguranwa

 

-Imana ishimwe nari ndi kubwira umugore wawe ko ngushaka byihutirwa

 

Willy yahise ansoma, yirengagiza ibyo mubyara we yari amaze kumubwira. Willy yari yambaye ishati nziza y’umweru nkunda cyane, nuko kuko twari tumaze kwiyunga numva ndushijeho kumukunda. Ahita ambwira

 

-Ba ugiye mu cyumba ndaje

 

Uko byamera kose yari agiye kuvugana na Ismael. Numvaga ngikunze Willy nkumva sinamuva iruhande ariko biba ngombwa ko ngenda sinagombaga kwivanga mu byabo

 

*****************************


(Willy)


 

Jasmin amaze kugenda nahise mbaza iyo ngirwa mubyara wanjye

-Noneho se ubu ho urashaka iki ra?

-Tuza nta birenze. Urebye nyine nagushakaga

-Nyine unshakira iki

-Nshaka amafaranga Willy

-Nagatangaye ikindi wansaba. Ushaka ayo gukoresha iki ubu se

-Ntibikureba ariko

-Nagirango nkwibutse ko ari amafaranga aba yavuye mu byuya byanjye mba navunikiye. Rero niba uyakeneye uba ugomba kumbwira icyo uyashakira

 

Nahise mbona mu maso he hahindutse akanya gato ariko arongera aratuza

 

Ismael ni mubyara wanjye gusa iyi sano iduhuza igenda iyoyoka. Mbabazwa nuko uretse kuba murusha imyaka, abantu bakunda kutwitiranya kuko turasa cyane. Gusa ni ikinebwe, kandi ibye byose akora ni amafuti masa. Sinzi rwose impamvu Imana yandemye nsa na we

 

Ndakaye narasohotse. Ubundi kuki afatirana ngiye kwisohokera na madamu akamvangira.

 

-Ese koko uragiye?

-Ngiye gushaka amafaranga wambwiye ushaka

-Ariko ntunazi uko angana

Nahise mpindukira mutunga urutoki

-Umva wa muhungu we. Ndanisubiye ubimenye nako umva nkubwire. Bibe ubwa mbere na nyuma unsaba amafaranga yo kujyana mu bitampaye agaciro

-Erega udufaranga umpa ntitwagukenesha. Iyaba nari mfite undi nyasaba ngo urebe ko nkugaruka imbere

-Icyo nshaka kukumenyesha ni uko ubu ari ubwa mbere na nyuma nguha amafaranga

 

Narasohotse ngana aho nkunda kwicara hameze nk’ibiro nawe arankurikira

-Ushaka angahe

-Ngo iki?

-Ndakubaza ayo ukeneye? Ibihumbi ijana cyangwa miliyoni

 

Arakorora atangira gutekereza

-Mbwira vuba se ngende dore umugore arantegereje

-None se umugore wawe ni ingenzi cyane

-Nizere ariko ko nta rumogi wanyoye? Kandi wibuke ko kugusinyira sheki nta mategeko abintegeka

-Iyo ataba mama..

-ismael ndakwiyamye. Ntukagarure ibyahise urabizi mbyanga kubi

-Sawa ndashaka miliyoni icumi

Nahise ngwa mu kantu

Umuntu nawe ubwe wananiwe gucunga ubuzima bwe, izo miliyoni zose azabasha kuzicunga? Ubanza ari kwiganirira

 

-Ndakomeje nyamara. Hari business nshaka gukora

-Busines nyabaki? Ni iyihe business ushaka gutangiza miliyoni 10 nazo uhawe nta n’atanu yawe arimo? Ese ubundi urabona nayakura hehe?

-Ndabizi urayafite. Ndabizi ufite menshi erega. Wenda ushobora kuyanyima ariko ntumbwire ko utayafite rwose

-Ese bwo nayagira ucyeka ko nta bindi mfite byo kuyakoresha?

-Ndabizi erega washatse umusundwe. Nyine ayo kumfasha ntiwayabona nyamara ayo gushimisha uriya mugore urya yicaye yo ntiwayabura.

-Umva. Guhera ubu mvira mu rugo

-Uranyirukanye?

-ndumva wabyumvise neza. Ndagusaba ngo umuryango wanyuzemo uza hano ari wo unyuramo usohoka kandi ntuzagaruke hano ntarabiguhera uburenganzira.

-Ndumva ariko wiganirira. Utampaye ayo mafaranga simva hano aho kuhava najya muri gereza

-Umva nkubwire rwose niba ushaka amahoro hagati yacu ntuzongere kuzana umugore wanjye mu byo tuvugana. Ubutaha nzaguhombanya isura numuvugaho

-Eeeeh. Ngiye kuzira umugore kweri

 

Numvaga kwihangana bitangiye kunanira. Si uko yari ansuzuguriye umugore gusa ahubwo nari narambiwe no kumutamika kandi nta maboko yacitse. Izi saha nta kintu ndi bumuhe rwose

 

-Sinashakaga kukurakaza muvandimwe. Sinzongera kuvuga umugore wawe

-Ni byiza. Gusa sinisubiraho nta n’igipfumuye ukura muri uru rugo. Ushaka harya gereza? Ndabigufashamo rwose

 

Terefoni yahise isona mbona ni Jasmin. Ubu na we yarambiwe agiye kuntura umujinya. Nahisemo kutitaba mbwira Ismael gusohoka

 

-Ubu ntacyo nkumariye. Kandi niyo nagusinyira iyo sheki rwose kuri banki ntayo baguha, na cyane ko nta mpamvu wampaye ituma uyashaka

 

Yahagaze akanya gato, ariyumvira arasohoka. Nizere ko yumvise. Nibyo koko ni jye wabashije kubona amafaranga mu muryango wose ariko sinshinzwe gukemura ibibazo byose by’umuryango. Abanyafurika we. Wenda iyo ampa impamvu yumvikana, kandi nabwo nayamuguriza sinayamuha. Miliyoni icumi? Ubanza azi ko bazisarura mu murima ariko

 

Sinamenye ko Jasmin yinjiye nkiri muri ibyo bitekerezo

 

-Nagutegereje ndaheba. Uri mu biki?

 

Nubuye umutwe. Yari yambaye ikanzu nziza itukura igera mu mavi. Ni jye nayimuhayemo impano ubwo yari yujuje imyaka 27. nahise nibuka ko mu minsi 6 iri imbere azuzuza 28

 

Yahise anyegera

-Mukunzi ko mbona utameze neza? Watonganye na Ismael?

-Oya nta kibazo

-Aho urambeshye. Ubu se ubona nkuyobewe koko? Ahubwo mwapfuye iki

-Ndumva ntameze neza kubera we. Ahubwo se uwaasohoka ejo?

-Koko se? Byarushaho kuba byiza

-Ejo rero?

 

Yahise ansimbukira anyizingiraho aransoma

-Wowe se uracyashaka gusohoka Willy?

-Oya ahubwo ikibazo nari natanze komande..

-Niyo mpamvu nabyutse nkakubura?

-Nashakaga kugutungura none…

 

 

 

Ese baragenda cyangwa barabyimurira ejo?


 
Ntuzacikwe

Comments

Post a Comment