Mabukwe: Agace ka 7

(Willy)


 

Nkigera  mu cyumba nahise mfunga urugi, nkuramo ikoti nari nambaye nuko ntangira gufungura ishati

 

-Ba uretse Willy

 

Uwo ni Jasmin wari uhagaze iruhande rw’igitanda mu mirambizo yitegereza ibyo ndimo

 

Nahise nubura amaso ndamureba. Yabonekaga nk’uwishinja kandi nahise nkeka ko ahari noneho amaze kumenya ikosa rye. Twakomeje kurebana nuko ageze aho aravuga:

 

-Nshaka umbwize ukuri. Nutambwira sindyama ntuje. Ndabyizera koko inda si iyawe. Ariko se koko Lea ntimwigeze muryamana?

 

Nahise mbona ko afite icyo ashaka kumva kandi kucyumva ari byo byamuha amahoro kuruta kumubwira ukuri nyako

 

-Yego twararyamanye. Twabonanye kandi inshuro irenze imwe, gusa jye na we twahuzwaga n’imibonano gusa nta kindi.

 

-OK

-OK? Iki se?

-Muri macye warambeshye

-Oya

-None?

-Sinzi uko ushaka kumva. Urabona jye nawe twajyaga dushwana ntiwongere kumvugisha. Icyo gihe namwitabazaga ngo turyamane gusa nta kindi. Kuko nabaga mbona ibyanjye nawe byarangiye. Ariko kuva twabana sinongeye kuryamana na we

-Ni byiza noneho

-Ese kuki ubundi ushaka kugarura ibyahise

-Birakubangamira se?

-Cyane rwose. Sinzi niba abandi bagore bishimira kumva abo abagabo babo baryamanye

-Ariko sinakubajije kumbwira birambuye uko byagenze. Nako byihorere birahagije

 

Yahise ahindukira areba ku nzu

 

-Mbabarira sinshaka ko twongera gutongana. Ese wabimbarizaga iki?

-Uracyamukunda, Willy?

-Ngo iki?

-Nshaka kumenya niba hari ibyiyumviro ukigirira Lea

-Ese ubwo ibyo umbaza urumva bifite injyana koko?

-Wambwiye ko uko twatandukanaga wahitaga…

-Ibyo navuze ndabizi. Nakubwiye ko nta kindi cyaduhuzaga uretse imibonano kandi kuva nashaka byarahagaze. Ese ubu nta kindi twaganira? Wenda nk’ibyabaye hagati yawe na mama

-Ndumva mfite ibitotsi

-Ariko igihe cyo kuryama kiracyahari. Mbwira uko byagenze kuko naje umpamagaye

-Nta birenze ku byo yakwibwiriye. Sindabyara kandi ntarabyara ntateze kunkunda

-Azagukunda humura ndabyizeye

-Ubwo ngo ushaka ko ntuza. Gusa afite ukuri mama wawe

-Ukuri ko kugusuzugura se agashaka kugukura mu rugo?

-Si byo mvuga. Willy ndashaka umwana. Nahagaritse kuboneza urubyaro ariko sinzi impamvu ntarasama. Ese ibyo wowe ujya ubitekerezaho?

-Ese ko ufite ikibazo nk’aho uri hafi gucura. Abana tuzabagira ariko nta kitwirukansa kuko kubyara si ugukina

-None se ndamutse mfite ikibazo koko?

 

Nabyibajijeho nuko ntaramusubiza terefoni irasona

 

-Ihangane nitabe uyu muntu ndaje

 

***********************************


 

(Jasmin)


 

Nahise njya muri douche ntindamo. Kuva yajya kwitaba ntiyari yakagarutse nuko mboneraho akanya ko kwitekerezaho.

 

Uru ni urugamba ntangiye kandi ngomba kururwana nshikamye. Uko byamera kose mabukwe ntankunda kandi azashaka indi mpamvu yo kubiba urwango hagati yanjye na Willy, ngomba kubyitegura rero. Gusa mugani wa Willy, mabukwe yari afite indi mpamvu anyanga, ntibyari ukubera ko ntarabyara kuko umwaka umwe si munini. Gusa ndibaza icyo ampora nkakibura.

Ubu se koko nzakora iki ngo azankunde koko?

 

Nkiri muri ibyo bitekerezo Willy yahise ansanga muri douche amfata mu mayunguyungu. Narahindukiye buhoro mbona aracyambaye

 

-Willy?

-Hari undi wacyekaga waba yinjiye hano se

 

Yahise afunga amazi nuko arambaza

-Ese koko washakaga kunsiga?

-Ariko ni wowe wari wasabye gatanya

-Ariko ni wowe wari wahukuanye

-Nari mfite umujinya Willy

-N’ishyari

-Wandetse

-Erega gufuha si bibi

-Sinshaka kubaho gutyo Willy. Sinshaka kwishyiramo ko hari undi mugore ugushaka, nubwo mbizi ko bahari

-Ngaho bimbwire neza

 

-Willy, uri mwiza buri mugore wese yakwifuza. Gusa jyewe niyo uba uhumye cyangwa ucumbagira nari kubana nawe kuko

-Kubera iki

-Kuko ngukunda Willy

-Sinkubeshye mbona tutari twakunga ubumwe. Uko tubanye si byo nifuza na gato. Mbabarira kuba naratumye utekereza ko nifuza kuba twatandukana

 

Yahise yikuramo ishati anyegeka ku gikuta cy’ubwogero

-Ese ibikomere byawe byarakize?

-Ibyo sibyo bimbabaje dore hashize iminsi icumi yose

 

Natangiye kumukorakora impande zose nawe ahita afungura amazi nuko ndisumbukuruza dore ko yansumbaga maze dutangira gusomana. Nahise mufata ku ntugu mwitendekaho nsobekeranyije amaguru mu mugongo we, ariko arampagarika

-Jasmin

-Ndakumva

-Hari icyo nshaka kukubwira cyerekeye Lea

 

Umutima watangiye kudihagura. Ubu se koko kuki amugaruye

 

-Impamvu ntigeze mbikubwiraho mbere nirindaga impaka nk’izi

-Ngo?

-Ntunyizera ndabizi. Si byo?

-Sinshaka ko wongera kumuvugaho Willy. Niyo uvuze izina rye mpita ndwara umutwe

-Koko sinzabigarukeho?

-Yego ntuzongere kumuvugaho

-Sawa

 

Yahise noneho ari we utangira kunsoma, dukomerezaho ibindi…

 

Twahise tujya mu buriri nyuma y’ibyo no koga nuko turaryama

 

Ubwo nakangukaga, bwari bwije hafi saa mbiri kandi Willy nta wari mu buriri. Nagiye muri douche kureba nsanga si ho ari. Ashobora kuba ubu yicaye muri salo cyangwa yicaye ku rubaraza. Ese ko twari busohoke, ubu izi saha turacyasohotse? Gusa nzi ko agira gahunda

 

Nahise njya kureba niba yamaze kwitegura.

 

Asohotse mu cyumba muhamagara ariko mbura unyitaba. Ubusanzwe ntajya ansiga mu cyumba jyenyine niyo nsinziriye anguma iruhande, wenda akirebera film cyangwa akaba aganira n’abandi kuri chat cyangwa yandika utuntu kuri mudasobwa. None se ko tumaze kwiyunga akaba ari bwo ahinduye imico?

 

Nacyetse ko ari mu gikoni nuko nganayo

 

-Willy!

 

Icyo nabonye nkinjira mu gikoni cyarantunguye. Nari nziko nshobora gusanga Rose atetse ibya nijoro, cyangwa se Willy ari gukora icyayi cyo kunywa ariko ibyo nabonye ako kanya, ahaaa….

 

Ese yabonye iki mu gikoni cyamutunguye?


 
Biracyaza...

Comments

  1. Yooo asanze umugabo ari mu gikoni disi ari kumutekera

    ReplyDelete
  2. Iyinkur burigace gasozwa nkibikeneye
    Mbega amatsiko
    Akandi plzzzzz

    ReplyDelete

Post a Comment