Mabukwe: Agace ka 6

Nyuma y’iminsi itatu




Nakomeje kumva ibyo mama ambwira ariko nkumva nta cyo mfite namusubiza nkikomereza kureba mu kirere. Abonye nkomeje kumuninira, asobekeranya amaboko yifata neza nuko arambwira:



-Sinkubeshye nukomeza iyo nyifato ndaguceka urushyi. Jasmin? Ntushobora kubyuka? Uzi ukuntu so ahangayitse? Iyo mico wadukanye ni bwoko ki?



Mama ni bwo bwa mbere numvise avuga amagambo akakaye gutya. Nari mu cyumba anyicaye iruhande iruhande nuko ndahindukira mutera umugongo, arakomeza



-Dore hashize iminsi itatu gusa, wasohotse nk’aho ari idayimo ryakwirukankanaga. Sinari nzi ko uri bunagaruke kuko wagendaga nk’utabaye. Aho ugarukiye nategereje ko hari icyo umbwira ndaheba

-Ndeka mama.



Ababyeyi banjye kugeza ubu ntibari bazi ibiri kuba. Nari narayobewe aho nahera mbabwira ko nahukanye. Noneho kubabwira ko ngiye gusaba gatanya byo sinari nzi uko bashobora kubyakira. Ahari data yari guhita agwa igihumure cyangwa akandakarira umuranduranzuzi. Naho mama sinzi uko byari kumera. Kandi ibi byose ndumva atari ikosa ryanjye. Naho se musaza wanjye we? Yari kunseka kuko n’ubundi nubwo ari inshuti ya Willy ariko twabanye atabishaka. Umuryango wanjye yego urankunda ariko kuri bo ubukwe ni umuhango wera, gutandukana ntibabikozwa. Ese ubu nkore iki? Nsubire kwa Willy musabe ibya gatanya tubivemo? Oya yajya ahora ansuzugura. Kandi siko mbayeho. Ubu iyo mabukwe ataza kubidobya nari kuba nibereye muri Afurika y’epfo na Willy turi kwinezeza none ndorera. Ubu koko amaherezo ni ayahe?



Numvise mama aje kwicara iruhande rwanjye. Nari niteguye kumva ankubise urushyi rwiza ariko nagiye kumva numva ankoze mu mugongo arambyutsa amfata mu biganza



-Jasmin mwana wanjye, Willy yaduhamagaye



Nahise nshiguka

-Nibyo se koko?



Nahise nibaza nyuma ko ashobora kuba abimbwiye ambeshya ngo arebe uko nitwara. Muri macye nari mfatiwe mu cyuho. Nuko mama ahita ambaza



-Ese ufitanye ikihe kibazo n’umugabo wawe?

-Ntacyo pe

-Reka noneho muhamagare mubaze

-Oya mama. Nyine hari ibintu tutumvikanyeho ariko bizacyemuka humura

-None se bizacyemuka ukomeza kuryama aho ngaho? Ubwo utegereje ngo azaza gucyura? Wiyibagije ko mutaranabana wajyaga wivumbura akakwihorera kugeza ubwawe uciye bugufi? Ubu rero byarahindutse. Ugomba guca bugufi ukubaka

-Niyo yaba ari we wakosheje

-Yego niyo yaba yakosheje mwana wa. Nta kibi waba ukoze guca bugufi kugirango usane umuryango wawe. Uriya mwana w’umuhungu utazamutera ikibazo



Natunguwe nuko amushyigikiye. Ese icyubahiro ahora ambwira guharanira ni iki? Ubu se koko na papa ajya akosa mama agaca bugufi? Akamubeshya yabimenya ntagende? Simbizi



Yahise ambaza, ankorakora mu misatsi nk’akana gato bashaka gusinziriza

-Hari ibanga uhishe nshaka ko umbwira mwana wa

-Mama ndashaka kubyara



Nahise mbona mu maso atunguwe. None se ubu we nta mwuzukuru akeneye nubwo musaza wanjye amaze kubyara kabiri?



-Koko se ukeneye umwana?

-Gute se mama?

-Urumva witeguye se?

-Nditeguye. None se hari amasomo ngomba kwiga ngo mbone kubyara?

-Oya ntayo ariko mbere yo kubyara ugomba kuba witeguye haba ku mubiri no mu mutwe.

-Ese ubona ntashobora kwita ku mwana mama?

-Yego. Ahari ucyeka ko kubyara ari byo bizatuma ubana neza n’umugabo ariko uribeshya. Kubana neza ntaho bihurira no kubyara cyangwa kutabyara



-Erega ni nyina uhora antesha umutwe ngo ashaka akuzukuru. N’ibyabaye byose ni we wabiteye



Ibyo byose nabivugaga ndi gutemba amarira, ndi kwibaza ukuntu ndi hafi gutandukana n’umugabo nkunda

-Ariko Lise ndamwumva ndanamushyigikiye

-Gute se kandi umaze kumbwira ko kubyara atari byo byubaka?

-uribuka ko Willy ari we mwana wenyine afite? Rero arabona ari gusaza kandi urabizi abanyafurika ikunda ryacu ry’abana.

-Nonese wowe na papa mwabanye mushingiye kuki?

-Nashatse so kuko ari imfura. Kandi ntiyigeze ahunga inshingano ze, nanjye ntiyigeze anjya kure. Namushatse kuko yanyeretse urukundo kandi twarumvikanaga muri byose. Sinamushatse ngo tubyare, namushatse ngo dufatanye urugendo rw’ubuzima. Sinzi ikibazo kiri mu rugo rwawe kandi sinashaka kukimenya, gusa umenye ko ibyo mu rugo rwawe ari wowe ubwawe ugomba kubicyemura. Iyo mba narigize nk’ibyo uri kwigira ntituba tugeze aho tugeze ubu, nawe ntuba waravutse. Haguruka rero usange umugabo wawe

-Ndumva ntameze neza

-Wasanga akana kari mu nda nyamara



Nahise nkanura. Kandi koko maze kwirenza icyumweru ku gihe nakaboneyeho imihango, kandi si ko bisanzwe. Ibaze ntwite kandi ndi gushaka gatanya? Nazakura he undi mugabo uzemera umwana atabyaye?



Ako kanya numvise ihoni ry’imodoka nuko mama ahita ahaguruka

-Ndacyeka dufite abashyitsi. Niwumva umeze neza uze kumfasha kubakira



Narikirije gusa numvaga natuza mvuye hano ngashaka ahandi njya. Sinashakaga ko ku bibazo bya mama hinyongeraho ibya papa. Narasohotse nuko abashyitsi baje mu rugo mbona barantunguye. Yari Steven na Willy!!!!


****************************


(Willy)






Databukwe nkunda kwita tonto akimbona yahise angwa mu byano. Arankunda cyane kandi igituma ankunda naragiharaniye. Akunda umugabo ukora kandi utera imbere. Nanjye kuva namumenya inama yampaye zangiriye akamaro kanini ubu nditunze rwose neza.

Twarahoberanye naho mabukwe we ampereza umukono, mu muco wacu nta mukwe uhobera nyirabukwe! Uyu muryango ndawukunda kandi ndawishimira gusa umukobwa wabo antesha umutwe. Ndizera ko abana banjye batazaba nka we kuko naba ngushije ishyano



Nuko databukwe arambaza



-Umeze ute se muhungu wanjye? Ubucuruzi se bite?

-Byose bimeze neza, ndabona nta kibazo



Mabukwe yarakoroye amwenyuramo. Nibwo nahise mbona Jasmin ahagaze hirya mu nguni ari kureba hasi.



Baduhaye intebe jye na Steven turicara, batubaza icyo tunywa numva navuga ikingenza ariko ndubaha nuko tubwira umukozi ibyo atuzanira. Maze databukwe arakomeza



-Wari umaze igihe utadusura nizere ko nta wagukoshereje hano



-Tonto urebye ni akazi kantwara umwanya munini. Gusa nanone sinabura kuvuga ikingenza, nari nje kureba madamu ngo dusubire mu rugo



Nabivuze ntitaye kuko ari bubyakire, gusa numvaga tugomba gutaha.



Ntabwo byagombaga kurangira kuriya kandi rwose kuvuga ngo nabaho ntari kumwe na we numvaga nabaho nabi. Yari ashyigikiye ko twatandukana ariko ndi mukuru ngomba kumwereka ko gatanya atari yo ikemura ibibazo. Ubundi kuki nari nabikomojeho? Byose ariko byatewe n’umujinya. Ndashimira Steven yaramfashije cyane. Gusa ndabona hageze ngo jye na Jasmin tubyare. Gutwita bizaturinda urusaku rwa mama kandi barambwiye ngo iyo umugore atwite akanabyara agabanya amashagaga. Umwana ndumva aho bigeze namaze kwitegura ibizamutunga.



Sinarindiriye ko mabukwe amuhamagara ahubwo narahagurutse ndamwegera nuko ashaka gusubira inyuma ariko mugezeho mufata mu mayunguyungu musoma ku itama. Muzana aho abandi bari ubona atabishaka ariko nanone nkumva ari kurushaho kunyiyegereza. Amaze kwicara tonto nako databukwe afata ijambo



-Ese Jasmin wowe bite byawe? Umaze iminsi wifungiranye mu cyumba utarya utanywa none aho aziye nabwo uri kwigira utyo? Ibyo ni ukwijijisha



Nahise numva ko bya bintu byari bikomeye kugeza n’aho adashaka kurya



Mabukwe ati



-Erega nawe urabaza. Ni iby’abakiri bato ntiwabivamo. None se Willy, byagenze bite ku mukobwa wanjye?

-Mama nyihanganira niba atarabibabwiye ndumva nanjye ntabivuga, buriya ni ibyanjye na we turabyicyemurira

-Nizere ko atari ibintu bikomeye. Ese umwana wanjye umufata neza? Nyirabukwe se na we babanye neza?



Jasmin yahise amuca mu ijambo

-Mama rekera aho nawe

-None se murategereza bahishe ibya nijoro dusangire

-Oya tuzarya ubutaha mama. Ndumva nkeneye umwanya n’umugore wanjye nkabona uko musaba imbabazi turi twenyine



Bahise bakoma amashyi bishimye, nuko hashize iminota micye tuganira bisanzwe turasezera.



Mu gutaha Steven yafashe tagisi aratureka ntahana na Jasmin twenyine ariko twagiye atavuga turinda tugera mu rugo. Nahise mbwira umuzamu n’umuyaya ko nta n’umwe dukeneye ko ari buduhamagare ndetse mbabwira ko bateka ibyabo gusa ko jye na madamu turi busohoke tukaza twariye.

Nakinguye inzu umugore antanga imbere yihuta agana mu cyumba.


Inkuru irakomeza. Byagenze gute mu cyumba?



Ntuzacikwe...

Comments

  1. Ahwwwwiiiiii mana weeee ndabyuteguye
    Muramuke ndabakunda

    ReplyDelete
  2. Mbega byiza.urugo kurwubaka bisaba ubutwari no kwihanganirana

    ReplyDelete

Post a Comment