Mabukwe: Agace ka 5

(Willy)


 

-Sinari narakubwiye ko uriya mugore azagutera umwaku? Urandebera ukuntu agushingiriye! Mana yanjye wankijije amaboko y’abanzi koko

Uwo ni mama wiyamiraga yikoreye amaboko ubundi akanyuzamo akikomanga ku bibero, namwe murabizi uko ababyeyi babigenza iyo byabarenze

 

Steven inshuti yanjye nawe yari yabuze icyo afata n’icyo areka, nuko muganga abwira mama

 

-Mubyeyi, hano ni kwa muganga, urusaku rwanyu rurabangamira abandi barwayi.

-Niba tubabangamiye mumuduhe dutahe. Ubundi ko nta na serumu mwamushyizemo murabona muri kumumarira iki?

 

Mama ntawe atabwira nabi n’abo atazi. Steven yahise amutwama

-Ariko mama wasizeho

 

Ese ubundi ni nde wabwiye mama ko ndi hano? Ese ubundi byagenze gute ko mperuka njya mu rugo gufata ibyangombwa nari nibagiwe?

Ikintu cya nyuma nibuka ni uko nakatiye ikamyo yari yasatiriye umuhanda wanjye. Hanyuma, sinibuka. Ubanza nakoze impanuka ariko. Nabonaga mama ahangayitse gusa Steven we wabonaga byamuyobeye ariko adahangayitse cyane

Nuko mama abwira muganga

-Musohore umuhungu wanjye muganga mumusezerere atahe

Nahise mbaza

-Ese ubundi mwansobanurira icyo ndi gukora hano?

Steven atangaye yahise ambaza

-Ntiwibuka ibyakubayeho se?

Mama ati

-Habuze gato ngo upfe muhungu wanjye

Nagerageje kwiyumvisha ibyo mama ambwiye mbihuza na ya kamyo nakatiye. Nuko arakomeza

-kandi rwose ni ukubera uriya mugore wawe. Ubu wari kuba uri mu buruhukiro maze

-Madamu watuje?

-Ndabwira umuhungu wanjye muganga, ese hano birabujijwe?

-Oya ntibibujijwe ariko ndagusaba ngo umureke aruhuke. Umurwayi uko bigaragara ntacyo yabaye ariko ni inshingano zacu gukora ibizami bimwe ngo tumenye niba nyuma nta kibi kiri bubeho.

Nahise mwunganira

-Aravuga ukuri mama. Ndumva ndi kubabara ibikanu kandi nkeneye kuruhuka

Yaranyumviye nuko abanza kwivugisha andi magambo mu matamatama nuko arasohoka

Gusa Steven we yagumye iruhande rwanjye ariko akomeza kundeba cyane mubaza impamvu

-Ese urandeba iki mwana?

-Ese koko ntiwibuka ko wakoze impanuka?

-Niyo mpamvu unkanurira nk’aho ngiye kubyara se? Rwose nta mpanuka nibuka

Yariruhukije cyane nuko arambwira

-Ubutaha ujye ugendera ku muvuduko muto. Nyoko ari mu kuri kuba warokotse iyi mpanuka ni igitangaza kuko imodoka yo yabaye uburere

-Ubusanzwe sinihuta urabizi ahubwo hari ibyangombwa nari ngiye gufata mu rugo kandi byihutirwaga

-Ibihe byangombwa?

-Nabyo se kandi ushaka kubimenya?

-Ahaa. Nabazaga gusa da.

Ako kanya umuryango warafungutse nuko ntungurwa no kubona ari Jasmin

Akimbona na we yabaye nk’utunguwe nuko mbona ko buriya ari Steven wamuhamagaye. Nuko Steven ahita avuga

-Reka mbe ngiye hanze nimunkenera mumpamagare sinjya kure

Nuko arasohoka adusiga twenyine na Jasmin. Ese ubundi kuki yahamagaye Jasmin atabanje kunyaka uburenganzira? Ubu wasanga uyu mugore agiye kwiyumvisha ko kubera atari ahari nari nataye umutwe cyangwa nashakaga kwiyahura bikanga!

Gusa aho kunyegera ngo ambaze uko meze, yaranyitaruye ahagarara nko muri metero imbere yanjye nuko akajya anyitegereza kuva ku mutwe kugera ku birenge. Ese ubu ni byo byamuzanye koko? Kuki basi atari kumbwira nihangane? Kera kabaye aransuhuza

-Bite Willy?

Naracecetse ahubwo nisegura akaboko. Ku bubabare nari mfite hahise hiyongeraho umujinya ntazi aho uturutse. Gusa uko yitwaye ako kanya sibyo nari niteguye.

Ndamuzi. uriya Steven yamubwiye ko nakoze impanuka, aza azi ko asanga ndi mu ndembe, none asanze mbasha kuvuga. Gusa nanone yari ahari nyine kuko ari umugore wanjye nta kindi, si izindi mpuhwe.

Nuko ndamubaza

-None se uzanywe n’iki hano

Nabimubwiye mpindukira ndeba ku gikuta

Nuko numva araje yicara ku gitanda

-Nari nzi ko nsanga umeze nabi cyane. None ndabona ari imikino wakinnye da

Ngo imikino? Narahindukiye ndamwitegereza. Nahise mbona mu maso he niyumvisha ko ubwo yibwiye ko ari agakino twapanze jye na Steven ngo turebe ko yagaruka mu rugo

-Ese ntunyizera?

-Si cyane

-Ariko waje ku bushake bwawe? Noneho ntabwo ngukeneye hano isubirire iwanyu

Yarahumbaguje nuko asobeka amaboko.

-Ntunkeneye?

-Ndumva ntigeze nguhamagara ariko. Kandi nkuko ubibona nta kibazo nta n’igikomere mfite

-Sinzi niba ari wowe wantumyeho cyangwa yibwirije ariko umenye ko iyo upfa ari jye nari gupfakara

-Sinari nzi ko gupfakara hari icyo byagutwara burya

******************************************************************


(Jasmin)


 

Umutima wanjye warakomeye nuko ndamubaza

-Ese urumva nakifuza ikintu nk’icyo koko?

 

Ako kanya Willy yahise yikuraho ishuka yari yiyoroshe nuko mpita mbona igituza n’inda huzuye ibisebe nk’aho yaba yagendesheje inda mu bimene by’amacupa

Ahita ambwira

 

-Si igihamya washakaga? Uracyeka nakishyira mu kaga nk’aka ngo ukunde ugaruke?

 

Nahise ngwa mu kantu ndaruca ndarumira

-Umbabarire cyane

 

Namukoze mu gituza mbona arashinyirije. Yarababaraga ahubwo nk’umugabo yari yihagazeho. Nubwo waba ushaka gucyura mu bwenge ibi byabaye ntiwabyikoresha kandi Willy si umuntu wakiyahura ngo umugore yamutaye. Ni impanuka yagize.

-Willy, urankeneye

 

Araceceka

 

Namufashe mu misaya ngo andebe mu maso nuko ndamubwira

-Mbabarira Willy

-Ibyo gusa

-Ese waretse ubwo bugome wowe

-Ariko sindi umugome

-Uri we. Ibyabaye byose hagati yacu ntibikuraho ko naje kandi unkeneye

 

Yamfashe mu biganza arambwira

 

-Ushobora kuba wirengagije ko twese dufite intimba iri kudushengura. Uko byamera kose hagati yacu ntibimeze nka mbere. Ufite ukuri koko ndagukeneye. Ushobora kuba utazi urwego ngukeneyeho ariko ngukeneye cyane kuko naragushatse. Gusa ndabona wowe ntazi agaciro uha umubano wacu. Nkeneye umugore unyumva kandi unyizera kurenza undi wese. Sinshaka ko akabazo kose kabaye mu rugo uhita wiruka ukagenda ukazagarurwa nuko ndwaye cyangwa ngukeneye. Uranyumva?

 

Nkomeje kutavuga arakomeza

 

-Ese koko ushaka gatanya?

 

Avuze gatanya nahise numva guhumeka binaniye

-Niba ushaka gatanya, simbereyeho kukubuza umunezero ndayiguha rwose.

-Ariko se..

-Subiza yego cyangwa oya. Erega nubundi ntabwo abantu twese twaremewe gushinga ingo nubwo twumva ko ari ihame. Ese ababyeyi bawe iyo baba baragiye batandukana kuri buri kantu kose kababayeho, ubu baba bageze aho bageze ubu?

 

Amarira yatangiye gushoka mu maso ntabizi. Nahise nikubita ndahaguruka

-Ese waretse kumbwira nabi wowe

 

Yandebye mu maso atuje nuko ndakomeza

 

-Ubundi se byose si mabukwe ubiri inyuma

-Wizana mama mu rugo rwacu, wite ku byawe umureke. Kandi ntundakaze Jasmin. Ubundi mu mutwe wawe harimo iki?

-Erega wimbonamo intungane kuko sinshobora kuba intungane, urabizi ku isi nta ntungane

-Ese wampa byibuza ingero ebyiri z’abagore duturanye bitwara nkawe? Kuki buri gihe ariko wumva ko ari wowe urengana?

-Ndambiwe guhora ungereranya n’abandi bagore. Kandi uranzi Willy ndetse unzi kurenza abandi bose kuko iyo utamenya ntuba waranyambitse impeta. Niba ubona ntakigushimishije ukumva ko nahinduka uko ushaka, ntacyo rwose gatanya uzayimpe ubwo ntukinkeneye. Uzakore uko bikubereye byiza rwose sinzakubangamira

-Nizere ko amagambo uvuze wayatekereje utazabyicuza

-Oya humura. Ubwo wenda noneho uzabona uzakubyarira dore ko jyewe ngo ndi ingumba maye.

Nahise mfata isakoshi yanjye ndasohoka nuko ahita ampamagara

 

-Jasmin! Mana yanjye. Jasmin wanyumvise

 

Nanze kumwumva nuko ndasohoka ndagenda

 

 

Ese amaherezo azaba ayahe?


 
Ntuzacikwe agace gakurikira

Comments

  1. Jassi sha waretse kubabaza undi umwana ko agukundanda?

    ReplyDelete
  2. Subwo ko bye numva namubabariye kd atarijye cg mbega biteye agahinda

    ReplyDelete
  3. mbega Jasmine
    namubabarire amwumve nukuri si umugabo mubi

    ReplyDelete
  4. Jasmine Ko afite ibikoma byinshi mu mutwe Ra!

    ReplyDelete
  5. Nanjye ndabona Jasmin azisaza

    ReplyDelete

Post a Comment