Mabukwe: Agace ka 4

(Willy)


Aho ndyamye mu buriri natangiye gusubiza amaso inyuma nibaza ku byabaye. Ntibwari ubwa mbere ngirana intonganya na Jasmin ariko kuva twabana ni ubwa mbere ibi bibayeho. Jasmin agaragaza kudakura mu mutwe, ariko narabyihanganiye kuva kera. Ese ubu ategereje ko nzajya iwabo kumucyura? Niba ari byo ashaka aribeshya cyane sinzajyayo.

 

Gusa ndamukumbuye ndetse cyane. Kandi dore icyumweru kirashize agiye. Ubu se muhamagare mubwire atahe koko?

 

Nahise mbyuka ngana mu bwogero. Nasanze nta na kimwe yatwaye yewe n’ibyo yisiga ku munwa biracyahari. Ariko se ubundi umwana wo mu bakire yaba akeneye iki, noneho bikubitiyeho ko ari we bucura iwabo, birumvikana yagezeyo bahita bamugurira ibindi akeneye byose.

 

Ese ubundi databukwe ko atamunyoherereje? Ko atari nka kera tugiteretana, ubu ni umugore wanjye, iwe ni hano. Gusa ibi byose ni ingaruka z’umunwa wa mama. Ubundi ni iyihe dayimoni yari yamunterereje urya munsi ngo aze ambyukire avuge byose na Lea

 

Rwose simpakana ko ntaryamanye na Lea ariko inda yatwise si iyanjye pee. Twaryamanye nka gatatu cyangwa kane ariko buri nshuro yose nambaraga agakingirizo ndetse nkanamuha ikinini kirinda gusama, akanakinywera imbere yanjye. Gusa igituma mama amukunda cyane ni uko yari yaramubwiye ngo arankunda cyane ku buryo ndamutse mwanze yakiyahura. Rero nanjye nirindaga uburyo bwose bushoboka bwatuma mutera inda kuko iyo agakingirizo kari kuba kacitse, ikinini cyari gukora akazi gasigaye.

 

Naho Jasmin ni we mugore rukumbi nkunda kandi sinifuza kumubura. Gusa akeneye gukura. Ariko nanone mama uburyo amufatamo simbwemera. Ndamwubaha ni we wambyaye ariko ubu uru ni urugo rwanjye akwiye na we kubinyubahira. Niba mama atabasha kubaha umugore wanjye, ariko nanone ntakwiye kwitwaza ngo ntabyara maze ngo amugaraguze agati. Ubundi se umwaka umwe gusa tumaranye sinabonye hari n’abamarana imyaka icumi kandi bakazabyara.

 

Kandi ibyacu biratandukanye kuko tukibana yabanje gufata imiti yo kuboneza urubyaro amezi atandatu kuko nashakaga ko azatwita twiteguye bihagije umwana uzavuka. Ibi rero mama ntabyo azi.

 

Maze kogosha ubwanwa nasohotse mu bwogero nuko mpita mbona agatambaro ke ko mu mutwe yari yarasize ku ntebe kari kari aho kuva yagenda. Muri jye nakomeje kwiyumvisha ko azibaza akagaruka mu rugo. Ndamukeneye ariko nanone sinshobora gucyura uwo ntigeze nirukana.

 

Nahise mbyirengagiza ndambara ngo njye ku kazi. Nubwo ari jye muyobozi ariko nakoraga iminsi yose, sinari kureka kujya ku kazi dore ko abakozi bamwe bakorera ku jisho. Rero gusiba kwanjye byari gushyira igihombo kuri sosiyeti kandi nk’umuyobozi mukuru nagombaga kuboneka ngo nshyire ibintu ku murongo.

 

Nagiye kwambara karuvati nsanga itazinze, dore ko ubundi zazingwaga na Jasmin, niyo twabaga twashwanye ntibyamubuzaga gukora inshingano ze, akantegurira ibyo njyana ku kazi. Namaze kwitegura nuko ndasohoka mbwira umuzamu gusohora imodoka aho nyiparika akayijyana hanze y’igipangu. Ni we uyinsohorera buri munsi kuko naramwishyuriye yiga gutwara imodoka, ubu anafite perimi.

Nkiri muri ibyo numvise umuntu ansuhuza

 

-Mwaramutse boss

 

Narahindukiye mbona ni wa mukozi wacu Rose. Ubusanzwe ntaho njya mpurira na we, haba na mbere umugore agihari, na nyuma yaho nsigira ayo guhaha umuzamu, ni we bavugana ibyo bategura ku meza dore ko bazi amafunguro nkunda.

 

-Waramutse Rose. Ni iki?

 

-Nashakaga kubabaza niba imyenda ntari buyifure kuko ubusanzwe mabuja ni we wayifuraga kandi ubu hashize icyumweru ndacyeka yaranduye

 

Naratekereje. Ni byo koko umugore wanjye yari yarabwiye umukozi ko atagomba kunkorera ku myenda. Yakoraga ibindi byose byo mu rugo ariko imyenda yanjye yafurwaga n’umugore akayizinga akayibika. Naracecetse nibaza umwanzuro mfata ku kibazo cya Rose. Mbega ngo Jasmin arampemukira. Ubu koko ntabona ko akenewe hano?

 

-Oya yihorere nzayijyana kuyifurisha muri weekend

-Ariko boss…

-Oya nta kindi, isubirire mu kazi kawe

-Sawa boss akazi keza

 

Yahise asubira mu gikari nanjye ndasohoka njya mu modoka njya ku kazi. Gusa niriranywe umunabi ku kazi

***************************


(Jasmin)


 

Namaze iminsi iwacu ntawe uzi uko bimeze iwanjye nuko rimwe turi ku meza papa arambaza

-Ese koko nta kibazo ufitanye n’umugabo wawe?

 

Natangiye kwibaza impamvu papa ashaka kwivanga mu by’urugo rwanjye. Yego ni data ariko ibibazo bye bintesha umutwe

-Ntacyo

-Ntacyo koko?

-Yego papa nta cyo

-Cheri reka umwana aruhuke nawe. Uwo ni mama wandengeraga

 

Aleluya!!!!

Papa yahise arambika ikanya hasi

-Mbwira Jasmin. Uzasubira ku kazi ryari ubundi?

-Sinzi

-Hari inshuti yanjye izava muri Nouvelle-Zelande muri iyi minsi, nshaka ko uzadufasha mu gutegura ibirori byo kumwakira. Nkwizere se?

-Yego nzabikora

 

Natangiye kwicuza impamvu ntari narafashe icyumba muri hoteli ngo mbe ari ho nahukanira. Ariko ndirenganya kuko navuye iwanjye nta mafaranga mfite kandi n’ikarita ya banki nari nayisize mu rugo. Gusa kuko nageze mu rugo ababyeyi banjye bari mu Bufaransa, nagiye mu biro bya papa ninjira mu mutamenwa we kuko nari nzi ijambo ry’ibanga rihafungura mfataho amafaranga macye ngura ibyo nkeneye byose. Baje nababwiye ko Willy yagiye hanze iminsi micye nuko nkanga kuguma mu rugo jyenyine n’irungu nkaba nje.

 

Nari mbizi neza ko umunsi umwe bizaba ngombwa nkababwira ukuri. Mama, wari umucamanza ukomeye nari nzi ko azamfasha mu gushaka gatanya kandi bikagenda neza. Gusa sinifuzaga gusubirana na Willy, we wari waranze kwemera ko yambeshye.

 

Urebye na mbere hose nubwo nizeraga Willy ariko ntibyari ijana ku ijana. Ubwo twahuraga yari umugabo w’inyangamugayo ku bigaragara ariko yari umuhehesi. We ubwe yari yaranyibwiriye ko ubusanzwe nta mukobw bamarana amezi arenze atatu. Gusa dore jyewe twari tumaranye imyaka 6 ndetse tunabana.

 

Tukimenyana byari bigoye ndetse iyo ntaba nihangana ngo mbe nanamukunda ntituba twaramaranye iyo myaka yose. Ndetse Lea nta nubwo we yari ateye ikibazo cyane nk’ibyabaye hagati ya Willy na Monique. Iyo mbyibutse, nibaza aho nakuye imbaraga zo kubabarira Willy. Wasangaga buri gihe ibibazo duhoramo ari iby’abagore kandi agahora ansezeranya ko azahinduka. Sinari narigeze mufatana n’umugore uretse gusoma rimwe na rimwe ubutumwa yandikiranaga na bo, abanyandikiraga bantuka cyangwa bankanga, cyangwa abamuhamagaraga mu gicuku. Gusa uwitwa Monique we yari agiye kunsaza. Rimwe nari ndi kuvugana na musaza wanjye nkoresheje terefoni ya Willy nuko mbona uwo mukobwa yohereje amafoto ye yambaye ubusa aherekejwe na video ishotorana cyane.

 

Yego byabaye tutarabana ariko se nk’ubu iyo umwana wa Lea adapfa, biba bimeze bite? Yego simbizi neza niba uyu mwana koko yari uwa Willy ariko kuba mabukwe yaramuvuzeho byerekanaga ko bari bagifitanye umubano.

 

Terefoni yanjye yarasonnye nuko inkura muri ibyo bitekerezo. Natunguwe no kubona ari Willy uhamagaye. Nahise ntekereza ko agiye kunyinginga ngo nintahe. Narebye ababyeyi aho bicaye, barimo bivugira ibyabo, nta wari anyitayeho. Nta rusaku, nahagurutse buhoro njya mu cyumba cyanjye

 

-Allo

-Allo

 

Nacecetseho gahoro. Ryari ijwi ry’umugabo ariko ntiyari Willy

-Ni nde tuvugana?

-Jasmin, ni Steven

 

Steven yari inshuti magara na Willy. Ko ari we umpamagaye se na terefoni ya Willy?

 

-Willy amaze gukora impanuka, ngwino bwangu

-Ngo iki?

-Rya vuriro riri imbere ya Kiliziya niho arwariye, tebuka aragukeneye ndakwinginze nta wundi afite wamurwaza

 

Yahise akupa nanjye numva biranyobeye. Ese ari kunkinisha? Ashaka kuncyura muri ubu buryo se?

Ariko nahise nambara udukweto nihuse nuko ndasohoka…

 

Ese wa mugani ni impanuka koko cyangwa ni imitwe yo gucyura?


 
Biracyaza

Comments