Mabukwe: Agace ka 3

Ndabizi ni nyina na Anita bagiye. Willy yego nawe ntakunda kunza iruhande arakaye ariko ubu si jye umurakaje. Iyo dutonganye ahita yatsa imodoka akigendera akaza kugaruka umujinya washize. Ntajya akunda ko twarakaranya umwanya munini.

 

Nahise numva imirindi mu nzu, yinjira mu cyumba ako kanya, ntaragira icyo mvuga ni we wahise ambaza:

 

-Ufite ikihe kibazo?

-Ngo iki?

-Ni ryari uzumva ko kugirango wemerwe uhabwe agaciro ugomba kubiharanira? Ucyeka ko kwemera gusuzugurwa na nyokobukwe ari byo bikugira umugore nyawe?

 

Ese ndarota cyangwa ari kunkangura? Ubundi se amakosa si aye?

 

-Ese Willy ushaka nyoko anyubahe ate mu gihe ujya kumubwira ko nagusabye kunjyana muri Afurika y’epfo kandi jyewe nta byo wanambwiye?

-Reka ntabyo namubwiye

-Ubwo noneho nabisomye mu kinyamakuru. Willy sinari nzi ko uri umubeshyi nawe

 

Yahise yitsa umutima, mbona ashaka gusohoka ngo yigendere nk’uko akunda kubigenza yanga intonganya. Ariko uyu munsi ntaho ajya. Nibiba ngombwa ni jye ndi bugende

 

-Ese wari kuzambwira ryari ko wakomeje kujya uryamana na Lea

 

Yacecetse akanya gato nuko arahindukira

-Uvuze ngo iki?

-Nshaka kukubaza icyo wari ugamije ubwo wampishaga ko uwo mwakundanaga wamuteye inda

-Ibyo se..

-Nako kuba yarabyaye umwana upfuye buriya byaragushimishije kuko kubyara umwana hanze byari kukubera ikindi kibazo. Mbega umugabo

-Ariko sinigeze ntera Lea inda

-Are weee! Mwaryamanye inshuro ntazi kugeza umuteye inda. Kuba ntari narabimenye ni uko umwana yabyaye yahise apfa, buri bucye tukabana. Ese kuki wabikoze koko?

 

-Jasmin nta mwanya mfite wo gutongana nawe ku bintu bidafite epfo na ruguru. Ese ubundi kuki wumviriza?

-Wimbeshyera sinabumvirije jya ubwira nyoko avuge buhoro. Ni na we wivugiye ko ngo wanshatse kuko..

-Nawe koko ubaye nka we urumva nta kindi cyatumye tubana kitari urukundo?

 

Numvise avuze kunkunda bindya ahantu. Kuva na kera narabibonaga ko ankunda ariko uyu munsi numvise andi makuru mashya. Kandi koko umuryango mvukamo urakize, kunshaka akurikiye ubwo bukire sinabihakana, birashoboka.

 

-Bije ubu Willy. Gusa nibaza niba umuntu yabeshya uwo akunda. Uzi impamvu? Sinkikwizera guhera uyu munsi

 

Nihanaguye mu maso amarira ndakomeza

 

-Wakomeje kujya unca inyuma na Lea. Ese mwabikoreraga hehe? Iwe cyangwa iwawe? Nanjye akajiji ngo ndi mu rukundo naho ufite uwo wikundira

 

Yahise yikuramo karuvati ayijugunya mu nguni akuramo imyenda ahita ajya mu bwogero. Nahise nkeka ko ari ukubera abuze icyo arenzaho.

 

Ubusanzwe iyo havutse ikibazo mu rugo ahita asohoka akagenda, ntakunda gutongana. Yaba ari mu makosa cyangwa mu kuri, niko Willy ateye. Nanjye nahise moneraho akanya mfata akavarisi gato nshyiramo icyo mbonye hafi. Ikanzu, ipantalo, ijaketi, amakariso na sutiye, ibirungo by’ubwiza, nari ndi kurira kandi ndizwa n’umujinya. Kuba yarambeshye ko ankunda ni ikintu kimwe, ariko kuba byose ari kubihakana sinabasha kubyihanganira. Sindi injiji. Numvise byose kandi mabukwe ntiyabihimbye kuko ntiyari azi ko ndi kubyumva ngo mvuge ko yabihimbaga.

 

Nari ndi gushakisha amaherena yanjye nibwo yahise ava mu bwogero andeba nzenguruka icyumba nk’uwataye ikintu ahita ambaza

-Ese uri mu biki?

 

Naramwihoreye nikomereza gushakisha amaherena yanjye. Ngiye kwigendera ajye gushaka Lea we cyangwa asigarane na Anita nyina yamuzaniye

 

-Ndashaka kukubaza ikibazo Jasmin

Nakomeje kumwihorera nuko mba mbonye amaherena yanjye ndayambara

 

-Ugiye he?

-Ndagiye. Ndigendeye nguhe amahoro

 

Atunguwe yarandebye. Kuva twabana nari ntarahukana kandi twari tutaratongana bikabije. Mu myaka itandatu tumaze tuziranye, twagiye dusa n’abarekana tukongera tugasubirana ariko kuva twabana, ni bwo bwa mbere mfashe uyu mwanzuro. Sinzi n’ibyo ndimo ariko ndumva ngomba kugenda

 

-Ariko uri kwiganirira?

-Ahubwo uze kwibuka uhamagare mabukwe umubwire ko nagiye inzira ubu ari nyabagendwa. Azane Lea cyangwa Anita, uwo ushaka.

 

Nahise mfata akavarisi kanjye ariko Willy arakanyambura. Nariruhukije nuko

-Willy..

-Nasize inama itarangiye, maze gutongana no gushwana na mama, byose ubonye bidahagije uhisemo kunta ukagenda?

-Willy sinshaka kubakira ku kinyoma. Ese ubundi kuki mabukwe anyanga? Reka nigender kandi rwose wimbuza amahoro

-Ese ibi ni byo wasezeranye tujya kubana? Agakosa gato nako utazi ukuri kwako gatume ugenda? Ese wumva ko ubuzima buzahora buryoshyeeee, bwasharira gato ugahita wigendera?

-Ntacyo niba ntazi agaciro k’indahiro narahiye ubwo wowe urakazi. Warambeshye, ibyo ubyibuke. Kandi niba udashaka kwemera ikosa ryawe, nta mpamvu yo kugumana nawe

 

Namurekeye ivarisi nuko nsohoka mu cyumba

 

Yahise ahamagara

 

-Rose, Rose!!!

Umukozi wacu yahise aza yiruka

-Yego databuja

-Bwira umuzamu ahite afunga igipangu vuba na bwangu

-Kubera iki se boss?

-Wapfuye amatwi cyangwa? Mvuze ko umubwira agafunga igipangu

 

Rose yaragiye nuko Willy ahita amfata akaboko

 

-Jasmin ibyo urimo ndabyanze. Niba wumva ugiye gusohoka hano uribeshya

-Willy ndambiwe ibyawe n’umuryango wawe. Nsubiye iwacu

-Aha niho iwawe. Ese wibagiwe ko twasezeranye kubana akaramata?

-Ako karamata se unkangisha kakubujije kunca inyuma usubira ku wo mwakundanaga mbere

-Erega sinigeze…

-Umva sinkeneye amasomo y’ibinyabuzima cyangwa imyororokere ngo menye uko umwana abaho. Niba se utarayimuteye yari iya Roho mutagatifu?

 

Mu maso he yagaragje ko meze nk’umukubise ahababaza. Byabonekaga ko afite icyo yishinja. Ese ko abagore iyo tweretswe ikosa duhita twemera tukanihana, kuki abagabo bihagararaho ntibapfe kwemera?

 

-Umva Jasmin, nuhitamo kugenda umenye ko ntateze kuzaza kugucyura. Niba ugiye, untaye, umenye ko imyaka 5 twakundanye n’umwaka twari tumaze tubana yose ibaye imfabusa kandi ntuzibuke ko byanabayeho. Ishingiro ry’umuryango ni ukwizerana no kubahana ubimenye

-Ushaka kuvuga ko ntakubaha noneho? Sindi nka ba bagore bamenya ko abagabo babo babaca inyuma bakigira nk’aho nta cyabaye. Niba ariko wantekerezaga waribeshye ujya kunshaka.

-Ese nkubwize iki? Hagati yanjye na Lea nta cyabaye. Ese bwo cyaba cyarabaye, si wowe nashatse? Kuki ntamushatse?

-Eeeh! Ese wumva ko kuba twaragiye mu murenge, wamfata uko wishakiye ukigira uko ushatse ngo ni jyewe washatse? Ariko ntacyo. Rwose humura iyo myaka itandatu ndayifata nk’itarabayeho. Ndagiye kandi sinzagaruka, rwose tuza.

-Uribuka ko mu gitondo twabyutse byose bimeze neza?

-Ahubwo nkwiye gushimira mabukwe. Ku bwe wakabaye warashatse Lea. Rero yatumye menya ukuri, genda ushake Lea wawe

 

Yandekuye akaboko nuko amfata mu misaya arandeba neza amaso mu yandi

 

-Uramutse umpaye akanya, nagusobanurira. Ndagukunda kandi nta kibi nigeze nkora cyashyira umubano wacu mu kaga. Sinshobora kwemera ikosa ntakoze. Inda ya Lea ntabwo yari iyanjye.

 

Yarandekuye nuko arakomeza

-Niba ushaka kugenda, igendere.

 

Naratambutse ngenda negera urugi ngo nsohoke nawe ankurikiza amaso.

Mu mutima nari ndi kwibaza byinshi, ese none naba mushinja ibinyima? Ese kuko imyaka itandatu yose igiye kwangizwa n’ikosa rya mabukwe ko ari we byose wabisembuye?

 

 

Ese aragenda cyangwa arisubiraho agume mu rugo babicoce?


 

 
Biracyaza

Comments

  1. Ayiweeeeee, jasmin afunga umutwe yihagazeho kbs

    ReplyDelete
  2. Ikosa ribi ni ukudatega amatwi mugenzi wawe,nyuma ukazicuza!Jasmin natege amatwi Willy rwose ye kwisenyera urugo.

    ReplyDelete
  3. Jasmn niyumbe umutware rwose asanzwe acabugufi namwumve nyirabukwe yamubeshye Niko mbibona

    ReplyDelete

Post a Comment