(Willy)
-Hita unsohokera mu rugo vuba
Mama yahise atabara
-Willy, uri gukora ibiki ubwo? Murekure
Nanze kumutega amatwi ntegeka iyo ngirwa pasiteri kunsohokera mu rugo
-So abonye ibyo uri gukora byamubabaza
Aya magambo ya mama yatumye na we mubwira
-Noneho yanezezwa no kubona umvongerera urugo ugashaka kuntegeka uko wishakiye? Ese ubona ndi ikigoryi mama?
Nahise ndekura uwo mupasiteri mu ijosi mpita mwereka umuryango
-Mbare kabiri wansohokeye mu nzu
-Nyamara Willy..
-Mama udatuma nkubahuka. Ndakwinginze
Yahise ahindukira arebe uwo mupasiteri we
-Ndakwinginze wimurakarira buriya ni Sekibi yamwaritsemo kandi erega ni umwana
Yaravuze ngo ndi umwana numva biranshekeje. Mu myaka yanjye isaga 30 mbese arabona ndi uruhinja yakomeza kuyobora? Yego ni mama nzakomeza kubimwubahira ariko uru ni urugo rwanjye, ntakwiye kuruzamo nk’ujya mu isoko niho bajya uko bashaka igihe bashaka
Nabonye pasiteri adasohoka nzamura ingumi ngo nyimukubite mpita numva umuntu amfashe ukuboko. Ndebye mbona ni Jasmin. Mubonye mu maso mbona ko byose yari yabyumvise. Yazunguje umutwe, ikimenyetso cyo kumbuza ibyo nari ngiye gukora. Mama akimubona
-Uyu se we arakora iki hano? Pasite dore…
Yabaye atararangiza kuvuga pasiteri amuca mu ijambo
-Lise, urabeho
Yahise asohoka yiruka. Sinzi niba yaratinye ingumi nari ngiye kumutera ariko na mama yasigaye aguye mu kantu, ahita ahindukirira Jasmin
-Jasmin, uzambona. Ndahiye inkanda y’abakuru nzatuma wicuza icyatumye uvuka!
Nawe yahise akurikira pasiteri aragenda. Nasigaye nibaza ku magambo yari amaze kuvuga. Ese ni iterabwoba cyangwa koko afite imigambi mibisha? Ubanza iyi filimi hari agace kayo nasimbutse. Uru rwango mama afitiye Jasmin ntabwo rwaba ruri ku busa. Byatangiye yitwaza urubyaro ariko se koko ni urubyaro gusa? Ubu koko ashaka ntandukane na Jasmin? Dupfuye iki ubwo se? Jasmin yahise ankura muri ibyo bitekerezo
-Willy ndarambiwe
-Iki rukundo rwanjye
-Umvira mama wawe ushake undi mugore
-Noneho nawe wahanzweho ariko.
Yubuye amaso arandeba. Ntiyari ari kurira gusa nabonaga bimurenze ibimaze kubera aho
-Jasmin mugore nkunda, naba nkubeshye ndamutse nkubwiye ko hari icyo nzi mama aguhora. Si ko yahoze sinzi ahubwo ibyamufashe
-Nyine buriya abona ntagukwiriye
-None se nawe ni ko ubibona? Ubona utankwiriye koko
-Willy ndabizi urankunda ariko
-Nta bya ariko imbere yanjye. Ndagukunda kandi nshaka ko ubyandika ahantu, wajya ushidikanya ukongera ukabisoma
-Kuba unkunda ndabyumva ariko kuba bigeze aho mabukwe anshyiraho iterabwoba, birushijeho gukomera. Kandi niba ntacyo ukoze nzabibwira iwacu badufashe
-Oya mbabarira sinshaka amakimbirane mu miryango tuvukamo. Twaba turushijeho kubizambya
-Uhm
-Ndumva ibisigaye ari jye bireba bindekere. Inama nari kujyamo ndayisubitse
-Oya ugomba kuyijyamo ni ngombwa
-Sinkubeshye ndumva ntatuje kandi sinagenda nawe nsize utameze neza
-Willy, ibuka ko kiriya kiraka ari ingenzi kuri twe. Kandi humura meze neza. Ikindi inama nirangira uragaruka, ejo uzaba uri hano.
Ibyo yavugaga ni byo ariko hari hashize igihe ntagenda ngo musige wenyine. Gusa nanone nkeneye iki kiraka.
-Ahubwo genda witegure amasaha aragusize
***************************
(Jasmin)
Ibimbayeho uyu munsi bizahora mu mutima wanjye kuko bitangiye gukomera. Nanjye numvaga nabuza Willy kujya mu nama tukagumana ariko nanone byaba kwikunda no kutareba ahazaza. Mbere yuko ajya mu modoka ngo agende yarambwiye:
-Ndagiye ariko nzi ko ejo uzakanguka nkuri iruhande
-Birashimishije cyane
Yanyiciye akajisho, ndagenda musoma ku munwa aragenda.
-Ndakomeza kuba maso kugeza ugarutse, sindi businzire utaraza.
Yakije imodoka aragenda nanjye ndasigara ariko ntangira kwibaza niba imyaka itandatu tumaranye itagiye gupfa ubusa
Nyuma yuko Willy agiye namaze umugoroba wose mvugana kuri terefoni na musaza wanjye wari umaze igihe gito avuye hanze. Yambwiraga uko kubyara biryoshye akambaza igihe nzamuhera kishywa ke ngo nawe umwana we abone mubyara we. Sinigeze mubwira ibyanjye na mabukwe ahubwo mubwira ko umwana ari hafi
Twavuganye umwanya munini nuko nyuma ndasohoka njya gushaka pizza ndarya kuko ibyari byabaye byose byari byatumye nirirwa ntashaka kurya ariko maze kuvugana na musaza wanjye numvise nduhutse ndanasonza. Rose nawe imitekere ye yajyaga inanira
Naryamye hafi saa tanu z’ijoro, naniwe cyane
Gusa kuko nari nzi ko bucya umugabo wanjye ahageze byatumye nsinzira neza. Ariko nyuma y’amasaha abiri numvise umuntu ankorakora ibice byose mbanza gucyeka ko ndi kurota, ariko nkorakoye numva ni we
Gusa yari atashye kare. Icyumba cyari kijimije ariko nkibuka ko agatara k’imbere y’igitanda nari nasize kaka, ngiye kurambura akaboko ngo ncane ndebe ko ari umuriro wagiye, arambuza
Yahise azamura imyenda yanjye aransoma. Nuko ndamubaza
-Byagenze neza se?
Yikirije akoresheje umutwe
-Noneho ko wacecetse cyane? Contrat se wayisinye?
Yakomeje guceceka ankuramo imyenda yose. Ibyo yakoraga byose byari bucece, nuko nanjye ndatwarwa twigira mu rukundo
Nagiye kumukuramo imyenda nkuko nsanzwe mbigenza ariko ahita ayikuriramo vuba vuba birantungura.
Iri joro kuva nabana na Willy yakoze imibonano uko adasanzwe ayikora, akoresha ingufu nyinshi, rwose sinigeze ndyoherwa nk’uko bisanzwe. Gusa nkishyiramo ko ari uko wenda mvuye mu bitotsi, na we avuye mu rugendo
Turangije narasinziriye aho nkangukiye nsanga ntahari. Ubwo najyaga gufata icyayi muri salon nabajije Rose niba yamubonye abyuka ambwira ko atamubonye. Nacyetse ko yabyukiye muri siporo ya mu gitondo yizinduye, ariko ntungurwa no kumubona aje yinjira mu nzu n’ikoti ku rutugu, mudasobwa mu ntoki. Ntunguwe nahise mubaza?
-Uvuye he Willy?
Ataransubiza yahise yinjira ashyira ibyo azanye mu ntebe aranyegera. Agiye kunsoma, nasubiye inyuma buhoro ntunguwe
-Ese mbwira aho uvuye
-Mbabarira mukunzi indege yatinze guhaguruka niyo mpamvu natinze kuhagera.
Yahise ankurura aransoma nuko ambwira ko mpumura neza
-Mbabarira iyo mikino sinyikunda Willy
-Nagusabye kwihangana mukunzi. Rwose naraye nkanuye nibaza igihe ngerera hano, none ndahageze uti mvuye he?
Mu gihe tutaravugana byinshi terefoni ye yarasonnye ndebye mbona ni Ismael umuhamagaye
Mana yanjye! None se ibyaraye bibaye ni inzozi, cyangwa ni undi muntu wamwibye umugono? None waba ari umupango wa nyirabukwe?
Biracyaza…
Mbega wasanga ari cya ismael nukuri, mbega noneho?
ReplyDeleteMbega bibi.ni ismael.birambabaje.abantu nibabi kabisa
ReplyDeleteNubundi niwe.nimipango ye nanyirabukwe.abandi Bantu nabagome kweri.birambabaje.ubusekoko niyo banana niyakwigera yishima kubera ibyabaye.abantu nibabi kabisa
ReplyDeleteAha ho Jasmin ntabwo ahikura. Kandi nanjye ibisobanuro yampa byose sinabyumva.Ntabwo ushobora kuyoberwa umugabo wawe naho byaba mu ijoro rimeze rite.Uba uzi imihumekere yewe uba umuzi umukozeho ,mbega hari uko uba umuzi wigariye.Password nyinshi cyane.Nta password muziranyeho mwembi cyaba gisanzwe ari ikibazo mwifitemo mwembi.Ubwo nyine yaba ari amanegeka. Jasmin ndamukomeje rwose.
ReplyDeleteAriko umwanditsi uduhe akandi pe!usigaye uduha kamwe.Kandi dore udusigiye amatsiko menshi.
ReplyDeleteAyiiiiweeee ndazibandwa nzerekezah
ReplyDeleteJasimin aryama adafunze x nako
Yaraziko umukunzi aribuze
Nyamuneka nyaruka ujye gushaka ikinini amasaha atarashira witinda mu makorosi Dore ingaruka za bagore kuryama badakinze Sha Ismael yabirangije cyera
ReplyDeleteMana weeee mbega Jasmin urambabaje Nyokobukwe yagupangiye too, gusa nawe ufite amakosa ntushobora kuyoberwa Umugabo wawe naho haba hijimye, uko ahumeka uko agutegura aho ahera uko ahumura umubili we uwukoraho ukawumva neza neza.
ReplyDeletembega gasiha yumugabo ngo nimubyara we erega iramwinjiranye iramukosora ijijisha , nuko ngwaramukanika yumva ntibisanzwe ni kamamajeshi hahah narumiwe ubugome buraha ngo baragirango basenyere jasmin
ReplyDelete