Kubyara umwana utagejeje igihe: Ikibitera, ibyo wakirinda

Kubyara umwana utagejeje igihe bivugwa igihe cyose umwana avutse inda itarageza ku byumweru 37 kuva umugore asamye. Iki gihe kikaba kibarwa uhereye ku munsi aheruka kuboneraho imihango.

Kubyara umwana utagejeje igihe ni ikibazo ku isi yose, kuko buri mwaka ugereranyije abana miliyoni 15 bavuka batagejeje igihe, nkuko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO)

Ikibabaje ni uko ibibazo bigendanye nuko kuvuka batagejeje igihe bihitana abagera kuri miliyoni imwe kandi bagapfa batagejeje ku myaka 5.

Ugereranyije ku isi yose abana bavuka batagejeje igihe babarirwa hagati ya 5% na 18%, aho umubare munini uwusanga mu bihugu bya Aziya na Afurika

Kuvuka utagejeje igihe twabishyira mu byiciro 3:

  • Utagejeje igihe bikabije cyane; mu gihe avutse atarageza ibyumweru 28

  • Iyo utagejeje igihe bikabije; mu gihe avutse hagati y’ibyumweru 28 na 32

  • Kuvuka utagejeje igihe bidakabije; hagati y’ibyumweru 32 na 37


Kuki tuvugako umwana avutse atagejeje igihe ?




Umwana uri mu nda ya nyina agenda akura ku buryo bukurikirana ndetse no mu cyumweru cya nyuma mbere yuko avuka hari ibiba bigikorwa ku mubiri we, ngo avuke byose byuzuye. Urugero: ubwonko, ibihaha n’umwijima bikenera icyumweru cya nyuma ngo umwana avuke bikora neza.

Iyo rero avutse ibyumweru 37 bitaragera, aba afite ibyago byinshi byo kugira ubumuga no gupfa. Nk’urugero mu 2013 hafi ya 1/3 (36%) by’abana bapfuye byatewe nuko bavutse batagejeje igihe.

Abadapfuye na bo bakunze kugira ibibazo bikurikira:

  1. Ibibazo by’ubuhumekero

  2. Ibyo kutabasha kurya

  3. Ibibazo ku mikorere y’ubwonko

  4. Gukura nabi

  5. Ibibazo byo kureba

  6. Kutumva neza


Si ibyo gusa kuko kuvuka umwana atagejeje igihe biba umutwaro n’ikibazo ku muryango ndetse kumwitaho bigasaba ubushobozi rimwe na rimwe burenze ubwo umuryango ufite nk’igihe agomba kumara mu byuma bimushyushya (couveuse), imiti ahabwa imurinda indwara ziterwa na mikorobi, n’ibindi binyuranye.

Ese hari abagore bagira ibyago byo kubyara utagejeje igihe kurenza abandi?



Kenshi na kenshi ntitumenya icyateye umugore kubyara umwana utagejeje igihe ariko hari impamvu zagaragajwe zinyuranye zishobora gutuma umugore aba afite ibyago byinshi

Imiterere y’umubyeyi mu buzima busanzwe



  1. Kuba afite imyaka mike cyangwa myinshi cyane, ni ukuvuga afite munsi ya 17 cyangwa arengeje 35 ku mbyaro ya mbere

  2. Abirabura bagira ibyago kurenza abandi

  3. Kuba afite ubushobozi buke bw’imibereho, bimusaba gukora cyane ngo abone amaramuko


Imiterere y’inda





  1. Kuba umubyeyi afite indwara ziterwa na mikorobi

  2. Iyo utwite abana barenze umwe (impanga 2 cg 3, …)

  3. Kuba yarigeze n’ubundi kubyara utagejeje igihe

  4. Mu gihe umubyeyi utwite afite umuvuduko udasanzwe w’amaraso


Imyitwarire



  1. Kunywa inzoga n’itabi atwite

  2. Kugira ibintu runaka akoresha cyane kandi kenshi nk’amafunguro runaka cyangwa ikindi kinyobwa

  3. Gutinda kwisuzumisha inda ngo ahabwe imiti ifasha abagore batwite

  4. Stress.


Ni iki cyerekana ko ugiye kubyara igihe kitaragera?



Kenshi na kenshi kimwe no kubyara ku gihe, iyo ugiye kubyara umwana utagejeje igihe ubona ibimenyetso nk’ibisanzwe.

Muri byo twavuga:

  • Buri minota byibuze nka 10 inda irakomera ikifunga nk’aho uri gusunika (nkuko bimera uri kwikanira)

  • Kwiyongera k’ururenda rwo mu gitsina kimwe n’ibindi bisohoka mo ndetse hakaba hanazamo amaraso (isuha yamenetse)

  • Kumva mu kiziba cy’inda haremerewe bitewe nuko umwana ari gusunika

  • Kuribwa umugongo igice cyo hasi

  • Kugira ibimeze nk’ibinya mu nda, rimwe na rimwe ukaba wanahitwa


Mu gihe ubonye kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso ni byiza kugana kwa muganga kugira ngo uramutse ubyaye umwana utagejeje igihe abaganga babashe kumwitaho.

Ese birashoboka kwirinda kubyara umwana utagejeje igihe ?




Kubera ko kubyara umwana utagejeje igihe bituruka ku mpamvu nyinshi zinyuranye kandi zishobora guhura ari nyinshi ku muntu umwe, biragoye kuba wakirinda kubyara umwana utagejeje igihe.

Icyakora hari ibyo wakora kugirango ugabanye ibyago byo kubyara umwana utagejeje igihe:

  • Kureka kunywa itabi igihe cyose utwite cyangwa ubiteganya

  • Kwirinda inzoga n’ibindi biyobyabwenge byose

  • Igihe cyose ucyeka ko wasamye, kwisuzumisha kugira ngo abaganga batangire kugukurikirana hakiri kare

  • Igihe ubonye impinduka yose utwite, usabwe kwihutira kujya kwa muganga


Ikindi ukwiye kwitaho wowe n’uwo mubana ni ukuboneza urubyaro ku buryo hagati y’umwana n’undi hacamo igihe gihagije ku buryo umubyeyi aba yaruhutse bihagije.

Comments