Ingaruka mbi z'umujinya ku buzima bwawe

Kuvuga ngo ntujya urakara benshi babyumvamo kubeshya cyangwa kwirarira, gusa kenshi umuntu navuga ko atajya arakara ntaba avuze ko kuva yabaho ataragira umujinya cyangwa uburakari, ahubwo ni uko aba adakoreshwa na wa mujinya, cyangwa adaheranwa na wo ngo awumarane igihe ube wabyara inzika cyangwa ngo arakare umuranduranzuzi.

Kurakara bikakumaramo igihe kinini uretse kuba bibi kuri sosiyete kuko ahanini bigukoresha ibitari byiza, nawe ubwawe ni bibi kuri wowe kuko byangiza byinshi ku buzima bwawe nk’uko hano tugiye kubirebera hamwe


  1. Kongera ibyago byo kurwara umutima




Nk’uko bitangazwa na Chris Aiken, MD, wigisha muri Wake Forest University; School of Medicine iyo urakaye ukamara amasaha arenga abiri ukirakaye bikongerera ibyago byo kurwara umutima byikubye kabiri kandi biba binoroshye ko wagira ikibazo cyo kurwara umutima utunguranye.

Avuga ko aho kubika umujinya, ahubwo uba ukwiye guhita ugaragaza ubwo burakari, aho atanga inama yo kuba wakegera uwakurakaje mukabivuganaho, ugacururuka, cyangwa ugashaka icyo uhugiraho, uwo uganiriza, kumva umuziki, kuririmba no kubyina, bigufasha kwikuramo uwo mutima mubi

 


  1. Kongera ibyago byo kurwara stroke




Havugwa stroke iyo imitsi ijyana amaraso mu bwonko ituritse cyangwa yifunze bityo amaraso yajyaga mu bwonko ajyanyeyo umwuka wa oxygen ntagereyo ku gipimo gikwiye. Iyo ugize uburakari bukabije bituma amaraso ashobora kwipfundika ku buryo bworoshye bityo ayageraga mu bwonko ntagereyo neza. Kandi imitsi yo mu bwonko iyo urakaye uba uyongereye ibyago byikubye 6 kuba yaturika, cyane cyane uzabibonera ko iyo warakaye imitsi yo mu gahanga cyangwa mu misaya irega, buriya biba bigana ku kuba yaturika mu gihe uburakari butagabanyutse.


  1. Bigabanya ubudahangarwa




Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko abakunda guhorana umujinya banarwaragurika ndetse akarwara kose kakabarembya. Guhorana umujinya bigabanya igipimo cya immunoglobulin A inshuro 6, kandi iyi ni yo ishinzwe kurwanya indwara mu mubiri

 


  1. Byongera kwiheba no kwigunga




Kenshi nyuma y’uburakari, usanga ushaka kuba uri wenyine, kumva ntawe ushaka kuvugana na we, kwigunga no kwivumbura no kwiyenza aho usanga n’utaguteye uburakari uri kumutura umujinya. Ibi bituma abantu bakugendera kure, nuko kwa kwigunga bikiyongera aho bishobora kuzakubyarira indwara y’agahinda gasaze.


  1. Bikongerera depression




Ushatse hagati y’umujinya na depression washyiramo ikimenyetso cya = kuko umujinya ubyara depression. Uko urushaho kurakara niko urushaho kwiyongerera ibyago bya depression, kandi byose biganisha ku kwiheba, kwigunga, kwivumbura, uburwayi buhoraho…

 


  1. Byangiza ibihaha




Nubwo waba uzi ko kunywa itabi ari byo byangiza ibihaha, ariko n’umujinya uhoraho wangiza ibihaha burya. Kwangirika kw’ibihaha bigendana kandi no kugira ibibazo binyuranye mu buhumekero, ubwo n’imikorere y’amaraso igakurikiraho kuko ibihaha n’umutima bikorana bya hafi dore ko amaraso ava hamwe ajya ahandi mbere cyangwa nyuma yo kujya mu mubiri rusange.

 


  1. Bigabanya imyaka yo kubaho




Ibi byose tuvuze hejuru ntibyaguteraniraho ngo wizere kuzaramba kuko bizagutera umuvuduko ukabije w’amaraso, bitume uhorana indwara zidakira, kandi ubeho utagira ubudahangarwa buhagije. Ibi byose bishobora gutuma upfa imburagihe, muri macye ntuzisazire

 

 

Reka dusoze twibutsa ko umwe mu miti y’umujinya ari ukubaho ubuzima bwishimye, gukunda siporo, umuziki byaba kuwumva, kuwureba no kuwubyina. Kandi niba urakaye, ntibukire ukirakaye dore ko n’ibitabo bitagatifu ariko bidutegeka. Kwegera uwo mufitanye amakimbirane mukayacoca hakiri kare, ni ingenzi.

Comments