Ibyagufasha kubana neza n'uwo mwashakanye

Buri wese mu gushyingirwa aba yifuza kugira urugo rwiza, rw’intangarugero mbese rwa rugo buri wese afataho icyitegererezo. Nyamara kandi si ko buri gihe byose bigenda uko umuntu yabishakaga niyo mpamvu wumva habayeho za gatanya, abahora mu bunzi, abarwana, abatongana n’ibindi bibi binyuranye biba mu ngo.

Gusa nanone ntitwabura kuvuga ko habaho n’ababana neza ku buryo buri wese aba yifuza kuba yabaho nka bo.

Burya rero kubana neza ntibyizana ahubwo hari ibinyuranye bisabwa kugirango ubashe kubana neza n’uwo mwashakanye.

Hano twagukusanyirije amabanga anyuranye wagenderaho akagufasha kubana neza n’uwo mwashakanye

Ibanga rya mbere


Umuntu wese ubaho agira intege nke. Imana yonyine niyo itagira intege nke. Igihe cyose rero witaye ku ntege nke z’uwo mwashakanye ntuzigera ubona ibyo ashoboye. Wowe ha agaciro ibyo ashoboye, naho ibimuca intege ntubyiteho kuko nawe nturi umutagatifu.

Ibanga rya 2


Buri wese agira amateka mabi, ahahise hatari heza. Nta muntu n’umwe uzabona ameze nka malayika. Niba ushaka gushyingirwa cyangwa waramaze gushyingirwa wishaka gucukumbura ahahise h’umuntu. Icy’ingenzi ni ibiriho ubu. Ibya kera bayarangiye wowe babarira, wibagirwe. Ugomba kwita ku biriho ubu n’ahazaza.

Ibanga rya 3


Buri rugo rugira ingorane zarwo. Ntabwo urugo ari nk’akarima karimo indabo za roza gusa, kandi nazo wibuke ko zimera ku giti gifite amahwa. Buri rugo uzabona wafata nk’icyitegererezo burya ruba rwaranyuze mu itanura ry’umuriro wo kurutunganya. Urukundo nyarwo rugaragarira mu bihe bikomeye. Rwanira urugo rwawe, gerageza kuba hafi y’umufasha wawe mu gihe agukeneye kurutaho. Ibuka isezerano ryo kubana mu byiza n’ibibi, mu burwayi no mu buzima.

Ibanga rya 4


Buri rugo rugira ibyiza n’intsinzi yarwo. Wishaka kugereranya urugo rwawe n’urwa kanaka. Ntabareshya , niko umunyarwanda yavuze. Abanyarwanda baravuze ngo ushaka gushaka nk’uko nyina yashatse amara amazu . Hari abakurenzeho, nkuko nawe hari abo urenzeho. Wowe ihangane, urwanire ibyiza wifuriza urugo rwawe, igihe kizagera inzozi zawe zibe impamo.

Ibanga rya 5


Urushako ni urugamba. Iyo ushatse menya ko utangiye urugamba aho uba uhanganye n’ababisha benshi. Muri bo twavugamo:

  • Rubanda rukuzengurutse rugufitiye ishyari

  • Kutababarira

  • Kutamenya no kwirengagiza

  • Kutiyambaza uhoraho

  • Kuba intakoreka (gufunga umutwe)

  • Ubugugu no gushaka kwikubira

  • Ubunebwe

  • Gucana inyuma

  • Kutubahana

  • Imico mibi



Hora witeguye guhangana na buri mwanzi watera urugo rwawe, kandi ugume ku birindiro ntutsindwe.

Ibanga rya 6


Nta rugo rutagatifu uzabona. Urugo ni ugukora utikoresheje, bigusaba buri munsi guharanira ibyiza byarwo. Urugo ni nk’imodoka ikenera entretien buri munsi. Iyo utabikoze hakagira ikiburamo irekera kugenda, cyangwa ikangirika. Urugo narwo iyo udakoze ibijyanye narwo birangira rukunaniye aho kukubera umugisha rukakubera umutwaro.

Ibanga rya 7


Ntabwo Imana izaguha umuntu ushaka 100%. Ahubwo izaguha umuntu nyamuntu, nk’uko umucuruzi mu isoko azaguha ibirayi wowe ukabiteka ukurikije icyo ushaka. Ushobora guteka ifiriti cyangwa ugateka intofanyi. N’urugo ni uko. Niwifuza ko uwo mwashakanye akubera malayika, niko uzabikora ariko nushaka ko akubera dayimoni nabyo uzabigeraho. Ibyiza wifuza iwawe uzabigezwaho n’urukundo, kwihangana no kwiyambaza Umuremyi

Ibanga rya 8


Gushaka ni ukwitegura ingaruka. Ntabwo wahamya ngo ahazaza hazaba hameze gutya, ahubwo haratungurana. Ushobora kubura urubyaro, gukena bitunguranye, kwangwa n’imiryango, n’ibindi utari witeguye. Ibi byose bisaba gushikama no kuba maso, gufatanya bikarushaho.

Ibanga rya 9


Urugo si nka contrat y’akazi ahubwo uba ugiye kubana n’umuntu akaramata. Bisaba ubwitange buhagije. Urukundo nibwo bujeni buhuza umugabo n’umugore. Ibuka ko uwo mubana nta yindi sano y’amaraso mufitanye. Si umuvandimwe, si umubyeyi ahubwo urukundo niryo sano riri hagati yanyu gusa. Uko rugabanyuka niko umwanzi aba abasatiriza ku gutandukana. Ntugakangishe uwo mubana ngo nakwirukana cyangwa ngo nakigendera. Aha uba watangiye gutana. Mu bibaho byose, hitamo kugumana n’uwo mwashyingiranywe.

Ibanga rya 10


Buri rugo ni nka konti ya banki. Nta na rimwe uzabaza muri banki amafranga utabikijemo. No mu rugo icyo ubiba nicyo uzasarura. Nubiba urukundo, amahoro, kwita kuwo mwashakanye, itegure urugo rwiza ruzira amakemwa.

 

Gusa ntitwasoza tutavuze ko hari igihe ibi bose ubikora ukanarenzaho ibindi ariko uwo mubana akakubera ikigeragezo. Aha rero buri wese afata umwanzuro agendeye ku marangamutima ye, ntabwo twaveba abahitamo gatanya, nubwo tutashyigikira gutandukana ariko hari igihe buba ari bwo buryo bwonyine busigaye ngo umuntu agire amahoro

Imana ibahe umugisha.

Comments