Hari umuhanzi nyarwanda waririmbye indirimbo ayita Urungano. Iyo uyumvise usanga avuga ibirenze kuba umuntu mungana cyangwa muri mu kigero kimwe ahubwo akavuga ubucuti buba hagati yanyu. Si iyo gusa kuko hari n indi yaririmbye yise Inshuti nyanshuti, aho agira ati nta kiruta inshuti nyanshuti.
Nibyo koko twese tugira inshuti nyamara hari abo usanga twita inshuti magara, zimwe tubitsa amabanga, dusangira akabisi n’agahiye.
Ashobora kuba ari uwo mu rungano nkuko ashobora no kuba akuruta cyangwa umuruta. Ashobora kuba umugabo cyangwa umugore. Mushobora kuba mwarabyirukanye, mwariganye, mwarakoranye, cyangwa mufite ikindi cyatumye muhura.
Ese ni ibiki biranga inshuti nyanshuti?
Umuhanga witwa Aristote niwe wavuze ko inshuti nyanshuti ari nkaho ari undi wowe.
Akenshi igitera ubucuti ni uko muba mufite ikintu cyangwa ibintu muhuriyeho byaba imyidagaduro, akazi, ibyo mukunda kurya,… Gusa nanone ntimwahuza byose 100%, ariko na bya bindi mudahuza ntibibatera ikibazo. Kuba mudafana ikipe imwe ntibibateranye, kuba mutanywa bimwe, mutizera kimwe, ntibizane agatotsi mu mubano wanyu. Ahubwo ugasanga birarushaho kongera ubumwe bwanyu.
Nibyo koko inshuti zibereyeho gushyigikirana no gutabarana ariko inshuti nyayo ntishobora kugushyigikira mu mafuti. Niba ukosheje arabikubwira kandi ntabikubwira n'inabi ahubwo aba ashaka kugucyebura, ntaguteza rubanda. Muri macye ahora yishyira mu mwanya wawe.
Niba ubonye akazi cyangwa uzamuwe mu ntera ni nde uhita ubibwira ? Uwo muntu ubibwira ni uko wifuza ko mwasangira ibyishimo. Ni inshuti iruta izindi. Ashobora no kubimenya mbere y’umubyeyi wawe cyangwa umuvandimwe wawe bitewe n’uburemere umubano wanyu ufite. Niba wibarutse niwe uhita ubibwira, niba watsinze niwe,…
Ibintu ntibihora ari byiza hari igihe uzarwara, ukene, upfushe, ufungwe, n’ibindi binyuranye bishobora kukubaho bibi.
Inshuti nyanshuti izakuba hafi muri byose kandi igukomeze ikwihanganishe.
Abandi nibagutererana we azakwizirikaho ndetse aguhoze amarira aguhumurize. Akubera umwunganizi n’umujyanama. Kandi akubera umunyamabanga kabone niyo rukomeye akunambaho ibanga akariryamaho ntabe yarimena.
Kenshi na kenshi uzasanga muhura mutabiteganyije, gusa kubera kwa kuzirikanana, gushimishwa na bimwe, musange muri kurebana film, umupira se, musange mwajyanye guhaha, gutembera se, mbese usange igihe mutari mu mirimo kenshi muri kumwe.
Niyo mwaba mudatuye hamwe uzasanga muhora mwandikirana muhamagarana kandi mukora uko mushoboye kose mukabonana amaso ku maso.
Gushyingirwa, akazi, urubyaro n'ibindi binyuranye bituma abantu bahuga bakabura umwanya ntibishobora gutandukanya inshuti nyanshuti.
https://youtu.be/jMWNJjLf0q0

1. MUGIRA BYINSHI MUHUJE KANDI IBYO MUDAHUJE MUKABYUBAHANIRA
Umuhanga witwa Aristote niwe wavuze ko inshuti nyanshuti ari nkaho ari undi wowe.
Akenshi igitera ubucuti ni uko muba mufite ikintu cyangwa ibintu muhuriyeho byaba imyidagaduro, akazi, ibyo mukunda kurya,… Gusa nanone ntimwahuza byose 100%, ariko na bya bindi mudahuza ntibibatera ikibazo. Kuba mudafana ikipe imwe ntibibateranye, kuba mutanywa bimwe, mutizera kimwe, ntibizane agatotsi mu mubano wanyu. Ahubwo ugasanga birarushaho kongera ubumwe bwanyu.
2. AVUGA IBINTU UKO BIRI, NTAVUGIRA MIVUMBI KUMUVUMBA
Nibyo koko inshuti zibereyeho gushyigikirana no gutabarana ariko inshuti nyayo ntishobora kugushyigikira mu mafuti. Niba ukosheje arabikubwira kandi ntabikubwira n'inabi ahubwo aba ashaka kugucyebura, ntaguteza rubanda. Muri macye ahora yishyira mu mwanya wawe.
3. MUFATANYA IBYISHIMO
Niba ubonye akazi cyangwa uzamuwe mu ntera ni nde uhita ubibwira ? Uwo muntu ubibwira ni uko wifuza ko mwasangira ibyishimo. Ni inshuti iruta izindi. Ashobora no kubimenya mbere y’umubyeyi wawe cyangwa umuvandimwe wawe bitewe n’uburemere umubano wanyu ufite. Niba wibarutse niwe uhita ubibwira, niba watsinze niwe,…
4. ABA HAFI IYO ABANDI BAGUTAYE
Ibintu ntibihora ari byiza hari igihe uzarwara, ukene, upfushe, ufungwe, n’ibindi binyuranye bishobora kukubaho bibi.
Inshuti nyanshuti izakuba hafi muri byose kandi igukomeze ikwihanganishe.
Abandi nibagutererana we azakwizirikaho ndetse aguhoze amarira aguhumurize. Akubera umwunganizi n’umujyanama. Kandi akubera umunyamabanga kabone niyo rukomeye akunambaho ibanga akariryamaho ntabe yarimena.
5. MUSANGIRA AKABISI N’AGAHIYE
Kenshi na kenshi uzasanga muhura mutabiteganyije, gusa kubera kwa kuzirikanana, gushimishwa na bimwe, musange muri kurebana film, umupira se, musange mwajyanye guhaha, gutembera se, mbese usange igihe mutari mu mirimo kenshi muri kumwe.
Niyo mwaba mudatuye hamwe uzasanga muhora mwandikirana muhamagarana kandi mukora uko mushoboye kose mukabonana amaso ku maso.
Gushyingirwa, akazi, urubyaro n'ibindi binyuranye bituma abantu bahuga bakabura umwanya ntibishobora gutandukanya inshuti nyanshuti.
Niba ufite inshuti ukaba ubona ibi byose ibyujuje uramenye ntizagucike kuko iyo nshuti niyo nshuti nyanshuti.
https://youtu.be/jMWNJjLf0q0
Comments
Post a Comment