Ibimenyetso mpuruza bya kanseri

Kanseri iri mu ndwara zitinywa na benshi kandi ni mu gihe kuko ni Indwara iri mu zitoroshye kuvura dore ko benshi mu bayirwara bamenya ko bayirwaye yageze aho kuyivura bitagishobotse nuko ikabahitana.
Ni Indwara itaragira urukingo dore ko burya hakingirwa Indwara ziterwa na mikorobi nyamara kanseri yo ikaba idaterwa na mikorobi, Nubwo hari Indwara ziterwa na mikorobi zishobora kuba zaganisha ku kurwara kanseri.

Nyamara kandi burya Indwara yose igira ibimenyetso. Kanseri nayo igira ibimenyetso bugaragaza ko yamaze kugufata, gusa kuko ari ibimenyetso usanga bishobora no kwerekana ubundi burwayi, usanga benshi batabyitaho cyangwa ntibabihe agaciro nuko bikarangira kanseri igeze aho kuyivura bitagishobotse.

Uyu munsi tugiye kukugezaho bimwe mu bimenyetso bishobora kuba impuruza yuko kanseri yaje, nubibona uzihutire gutangira kwisuzumisha.

1. Umunaniro uhoraho



Kuba wananirwa kubera akazi wakoze ni ibintu bisanzwe kandi byumvikana. Ariko niba uhora wumva wabaye inabute, nta kabaraga na gacyeya, kandi nta kazi gasaba ingufu wakoze, mu byo uzatekereza uzibaze no kuri kanseri. Cyane cyane kanseri y’amaraso na kanseri y’amara ziri ku isonga muri kanseri zitera guhorana umunaniro udasobanutse.

2. Gutakaza ibiro ku buryo budasobanutse



Ushobora kugabanya ibiro ku bushake cyangwa se ukarwara ukagezwayo ibiro bikagabanyuka. Ariko niba ibiro biri kugenda bigabanyuka umusubirizo kandi nta mpamvu igaragara ibitera, uzatekereze ko na kanseri yabitera kuko kanseri zinyuranye zitera gutakaza ibiro.

3. Uburibwe buhoraho



Nibyo koko kanseri iri mu ndwara zitera uburibwe bwinshi ndetse abayirwaye mu cyiciro cya nyuma usanga bahabwa imiti ihambaye mu kugabanya uburibwe. Niyo utaragera muri icyo cyiciro ariko kuba waba ugira uburibwe mu gice runaka kandi buhoraho, bishobora kuba kanseri uzihutire kwisuzumisha. By’umwihariko mu gihe ufata imiti igabanya uburibwe ntigire icyo ikumarira. Ishobora kuba kanseri y’ubwonko, y’amara cyangwa imirerantanga, dore ko ziri muri kanseri zibabaza cyane.

4. Ububyimbe budasanzwe



Niba ubonye ikimeze nk’ikibyimba ku mubiri wawe kandi nta kintu cyaguhonzeho icyo kimeze nk’ikibyimba kikaba kidasanzwe, ntuzabikerense. Si ukubyimba gusa niyo uzabona impinduka idasanzwe ku mubiri wawe kandi nta mpamvu uzi ibitera, uzipimishe.

5. Umuriro uhoraho



Nari ngiye kuvuga umuriro utazima, ariko si wawundi batubwira mu byanditswe bitagatifu, ahubwo ni ukugira umuriro uri hejuru wanafata imiti yo kuwuzimya ukongera ukagaruka, wakisuzumisha malariya bakayibura, wasuzumisha Indwara ziterwa na mikorobi bakabura n’imwe.
Nubwo akenshi ugira umuriro iyo kanseri yageze ku cyiciro cya nyuma ariko nka kanseri y’amaraso dore ko inibasira ubudahangarwa bwawe, iri mu zitera kugira umuriro uhoraho.

6. Impinduka ku ruhu



Nubwo benshi batabiha agaciro ariko kanseri y’uruhu iri muri kanseri zifata benshi kandi igaragazwa n’impinduka ku ruhu.
Kuba hari agace ku ruhu kahinduye imiterere, uko hasa, kabyimbye se, igisebe kidakira, kuvirirana bidafite impamvu yabiteye, ntuzabisuzugure uzabirebe neza yaba kanseri, birashoboka.

7. Inkorora ihoraho



Inkorora inanira imiti yose ibaho, kuki itaba iri guturuka kuri kanseri? Niba ukorora kandi uko ukoroye ukababara mu gatuza, mu mugongo no ku ntugu ni imwe mu mpamvu yo kwihutira kwisuzumisha na kanseri

8. Impinduka mu kwituma no kunyara



Niba inkari zahinduye ibara zikenda gusa umutuku kandi uko unyaye ukababara, wowe mugabo ishobora kuba kanseri ya porositate. Niba uhorana impiswi cyangwa impatwe bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’amara.
Gushaka kwituma cyangwa kwihagarika kenshi kandi nta bidasanzwe wariye cyangwa wanyoye, nabyo ntuzabicire inyeri bishobora kuba ari urukonda.

9. Kuva bidasobanutse



Kuva amaraso mu gitsina kandi utari mu mihango, utakomeretse mu gihe cy’imibonano bishobora kwerekana kanseri y’inkondo y’umura.
Gukorora ukazana amaraso byo rwose ni ikimenyetso mpuruza cya kanseri.
Kuzana amaraso ava mu kibuno kandi utitumye mpatwe nabyo bishobora kwerekana kanseri

10. Kunanirwa kumira



Angine iri mu ndwara zituma umira ukababara, ibyo birazwi. Nyamara niba uhekenya ibiryo wajya kumira ukumva biri kwanga kumanura, Atari uko bikomeye ndetse Atari uko uri kubabara umira, bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’igifu, cyangwa umuhogo. Si ibimenyetso simusiga bya kanseri ariko se kuki yo utayisuzumisha?

Dusoze tuvuga ko ibi tuvuze Atari ibimenyetso SIMUSIGA bya kanseri ariko bishobora kuba bimwe mu biyerekana. Si ibi gusa kandi biyigaragaza ariko wabiheraho ugira amakenga

Comments

  1. NGENDAHAYO Patrick31 October 2019 at 22:56

    Hanyuma se waturangira aho bipimishiriza

    ReplyDelete
  2. BIRAMAHIRE Francois Jassu1 November 2019 at 11:03

    Ugana ivuriro

    ReplyDelete

Post a Comment