Hawa: Agace ka mbere

Ni saa munani za mu gitondo. Nabuze ibitotsi. Naryamye ndara ntekereza byinshi ku buzima bwanjye none ibitotsi byigendeye. Hashize igihe gito papa apfuye, bisaba mama w’umutayeri gukora amasaha menshi ngo abone ibidutunga ariko uba ubona ko byanga. Hari n’igihe amafaranga y’ishuri abura, ibi byanatumye Assia imfura y’iwacu ahagarika amashuri kandi yari ageze mu wa gatandatu w’ayisumbuye ajya gukora mu kabari ngo byibuze afashe mama kudutunga. Ibyo byatumye noneho babasha kutwishyurira jye na musaza wanjye Paul.



Gusa musaza wanjye nawe ubwo yari arangije ayisumbuye yahisemo kudakomeza kaminuza ahubwo atangira gushaka imibereho nubwo nta kazi gahoraho, akora ibiraka.

Ubwo narangizaga ayisumbuye nasabye umuryango ko wandihira kaminuza. Naranarize ku buryo narwaye umutwe ubwo banyerekaga ko badafite ubushobozi. Nari mfite inzozi nyinshi z’ahazaza. Umuryango wanyemereye ko bagiye guterateranya bakanyishyurira umwaka wa mbere ariko nanjye nkazirwariza indi myaka itatu isigaye.

Ese bumvaga nzayakura he? Numvaga ntaho nayakura ariko ndabyemera.



Nashakaga kuzaba umucungamari w’umwuga nuko banyishyurira muri kaminuza yigisha ibijyanye n’imari.

Ngeze muri kaminuza nahamenyaniye na Housna wari ikinege kuri se kuko nyina yapfuye amubyara. Ubwo Hosuna yari agejeje imyaka 10, se yashatse undi mugore, Fatina wakomeje kurera Housna.

Jye na Housna twabaye inshuti, kandi nabyungukiyemo kubera iwabo bari abakire kandi akagira ubuntu. Yamfataga nka murumuna we. Yampaga imyenda, amafaranga, imitako yo ku mubiri, mbese icyo nakeneraga agifite yarakimpaga.



Ubwo yamenyaga ubuzima mbayemo yemeje papa we, Nyakubahwa Patrick kunyishyurira imyaka itatu, abikorana umutima mwiza nubwo mukase Fatina atabishakaga.

Nari mbizi ko Fatina atankunda. Kubera ndi mwiza cyane nacyetse ko yatinyaga ko umugabo we nazamutwara. Ntiyajayaga yemera ko navugana n’umugabo we turi twenyine. Ibyo sinabyitagaho kuko nari nzi ko Housna ankunda ibya Fatina nabirenzaga amaso.



Mu myaka ine yose ya kaminuza nabanye neza na Housna kandi n’umuryango wanjye waramukunze cyane.



Amashuri yaje kurangira ntangira kwibaza aho nzakura akazi. Uko byamera kose sinzakomeza kubera umutwaro Housna ngo anamfashe tutakiri ku ishuri. Kandi dore n’uwitwa ngo ni fiyanse wanjye, Ibrahim nta kazi keza afite. Hashize umwaka wose nta kazi. Gusa atwara tagisi. Ndamukunda ni umugabo mwiza, utuje, kandi arankunda pee. Ariko ntangiye kurambirwa ubukene bwe. Ntabashije kumpa ibyo nkeneye. Yahoze ansaba kwihangana akarangiza kwiga akabona akazi keza ariko nta cyizere rwose. Ndetse ngira isoni zo kubwira Housna ko cheri wanjye asigaye ari umushoferi wa tagisi.



Ndumva nkwiye kumureka. Jyewe Hawa, nkabana n’umushoferi wa tagisi? N’amashuri yose nize? Oya si ibi nakuze nteganya. Nshaka umugabo uzahaza ibyifuzo byanjye byose. Ibi ngo byo gushaka umugabo mukazafatanya kubaka urugo sinabivamo. Nshaka gutura mu nzu yuzuye, hari imodoka, dusurana n’abakire, konti ihoraho amafaranga, ndya nkanywa icyo nshaka. Singishaka gusaba inshuti, nshaka kubaho nitamika.



Nari nkiri muri ibyo bitekerezo ubwo numvaga imbeba inyuze ku birenge. Ibi byongeye kunyibutsa ubuzima mbayemo. Inzu data yasize yaratwubakiye yari imaze gusaza yiberamo imbeba n’imiserebanya. Ibi sinari gukomeza kubyihanganira. Ubu se nabasha gusinzira gute koko.

Ubwiza bwanjye ngomba kububyaza umusaruro. Ngomba gutandukana na Ibrahim ngashaka undi musore mwiza kandi w’umukire uzahaza ibyo nifuza. Kandi bigomba kuba vuba kuko nta gihe mfite.



Ibitekerezo narimo nongeye kubikurwamo na mukuru wanjye Assia ubwo yatangiraga kugona. Twararaga ku buriri bumwe. Ni umukozi mu kabari atanga ibyokunywa. Yari yiboneye umukire wari kumuhindurira amateka ariko yaramwanze ubu akundana n’umukanishi wa za moto. Assia rwose andwaza roho. Ni gute ahitamo uzamugumisha mu butindi akanga umukire? Nako kuri we ngo urukundo ni rwo shingiro ry’umubano naho ngo ubukire bwa mbere ni ukuba uri muzima. Ngo ufite ubuzima aba yizeye ko ashobora gukora agakira ariko amafaranga ntagura ubuzima. Nubwo hari benshi bapfa kuko babuze ayo kwivuza ariko hari n’abakire bapfa banivurije mu mavuriro akomeye. Niyo watanga zahabu yose yo ku isi urupfu rwaje ruragutwara. Iyi myumvire ya mukuru wanjye ntituyisangiye. Kuri jye, ku rukundo n’ubuzima hagomba kwiyongeraho amafaranga. Ariko umpitishijemo kimwe muri byo nahitamo amafaranga.

Ubu ikindaje ishinga ni kimwe: ngomba kuva muri ubu bukene nkanava muri iki cyaro cy’ibyondo.



Ubwo natekerezaga ibyo agatotsi karantwaye nza gukanguka izuba ryarashe. Assia yari ari kwitegura kugenda ari kwiririmbira. Yubuye umutwe abona ndi kumwitegereza:

-Waramutse Hawa. Waraye neza se?

-Waramutse Assia. Ariko ubanza ukunda ubukene? Ukuntu ubyuka uririmba!

-Ariko rwose Hawa. Imana imbyukije ndi muzima. Ntuzi ko ari bwo butunzi bwa mbere?



Agaruye bya bitekerezo bye by’ubugoryi nanone? Ibi bindya ahantu.


Ese nzabikora gute ngo mbone umugabo uzankura muri ubu bukene?


Biracyaza...

Comments

  1. Wooow! Twongeye twasomye ndabona higanjemo amazina y'abantu nsanzwe nzi

    ReplyDelete
  2. Iyi yo ni danger kabisa! Aba bakinnyi bayo nanjye ndabona abenshi nsanzwe mbazi, ba Fatina, Assia, Housna, Ibrahim,...

    ReplyDelete
  3. Umwanditsi wacu arakoze kongera kutumara irungu ariko rero Hawa natitwara neza ngo arashaka umukiro ndabona ubuzima bushobora kuzamugora

    ReplyDelete
  4. Ngaho da Fatina akaba arakinnye ninjye utarimo wa

    ReplyDelete
  5. Wowe nde?

    ReplyDelete
  6. Wowe inde?

    ReplyDelete
  7. Ariko rero n'ubwo ibishashagirana byose atari zahabu, hari abiha intego ku buzima bwabo bigacamo bakaba abakomeye bariziritse ku bantu babona ko bazabageza ku ntego zabo.
    Si buri gihe rero ko bitacamo.

    ReplyDelete
  8. Assia n'umwana mwiza azabaho neza ariko Hawa ibye ntabyo mbona

    ReplyDelete
  9. Ark umwandi uri umusilamu ko ukunda amazina yakisilamu gusa urakoze gusa Hawa ndumva ari Karashika pe ntago ubukene abukunda ni nkanjye pe nange simbufana pe gusa iyo bukurya ukora cyane ngo ubuvemo uwo niwo mwanzuro mwiza apana kwicara ngo bazabugukuremo

    ReplyDelete
  10. Ndumiwe koko ati ndashaka kubaho nitamika hahahha uritamika iki utashatse se muko!!

    ReplyDelete

Post a Comment