Nta na kimwe kigomba kunkoma mu nkokora kuko ubu bukene ngomba kubusohokamo.
Nambaye ikanzu naguriwe na Housna, nitegura kujya mu munsi mukuru nabukereye. Rwose numvaga nizeye ko biri bugende uko mbishaka. Ndashaka ko haza kuba hari abasore benshi b’abakire. Nategereje ko umushoferi wa Housna aza kuntwara nuko mba nganira na musaza wanjye Paul.
-Mushiki wanjye mwiza, ugeze he gahunda se yo gushaka umusore ukubereye?
-Ntakubeshye kugeza ubu nta we. Abo mbona benshi baba bafite abagore
-None se wowe icyo ushaka si amafaranga? Uzemere
-Reka reka. Sinshaka kuba inshoreke ngomba gutunga umugabo wanjye jyenyine.
-Ibyo ntacyo bihindura kuko uwo uzashaka ashobora nubundi kuguharika rero.
-Ntacyo ubwo nzaba ndi igiti abo bandi bazaza ari amashami nashaka ajye abahinduranya buri munsi, mpfa kuba nzaba ndi umugore w’isezerano.
-Sha iyaba wari uzi aho nkora ubuyede nyiraho uri kuhubakisha. Umva, inoti zirajojoba. Gusa nyine afite umugore kandi ngo abo ntubakozwa
-Oya Paul, mfite ibintu bitatu ngenderaho: umusore, ukiri muto, ukize.
Umushoferi yahise ahagera dusubika ikiganiro. Yankinguriye umuryango w’inyuma mba ariho nicara, nyine nk’umuntu ukomeye. Mbikunda kubi. Umunsi umwe ngomba kuzagira imodoka yanjye n’umushoferi wanjye.
Byatwaye hafi iminota 30 ngo tugere iwabo wa John. Tugezeyo umushoferi nubundi yarasohotse ankingurira umuryango.
Iwabo wa John ni hanini weee. N’inzu yabo ni nini. Hari ubusitani imbere n’inyuma, piscine, n’ahantu ho gukorera siporo. Sinabashije kwinjira mu nzu kuko ibirori byabereye mu busitani.
Ibiti byo mu busitani byose byari bitatswe amatara y’amabara yose, mu mashusho anyuranye.
Uyu munsi, Halima, mushiki wa John yujuje imyaka 18. nibwo bwa mbere mba mubonye. Ntakunda gusura Housna cyane niyo mpamvu ntamuzi.
Ibirori byari birimo umuziki utuje mu gihe abatumirwa bagendaga baza bajya mu byicaro bagenewe. Abakira abantu bari benshi bagendaga bereka umuntu aho yicara. Nanjye bambajije izina banjyana aho nagombaga kwicara nsanga ku meza hari agapapuro kanditseho izina ryanjye. Bivuze ko abatumiwe bose, buri wese yari afite umwanya we. Si nka hahandi utumira abantu 20 hakaza 100 kandi hakicara abatatumiwe!
Aho nahawe kwicara hari handitse ayandi mazina: Housna, John, Aisha, Mike na Ibrahim. Disi umwanya wa Ibrahim uri bube urimo ubusa. Ese ubu yazabasha kuntuza mu nzu nk’iyi? Yewe no mu nzozi ntiyayubaka. Kuki koko namutaho igihe cyanjye? Ngo kuko mukunda? Oya mu buzima urukundo gusa ntiruhagije. Ngomba kubaho mbasha kwitunga, kandi nkabasha kwishima mu buzima. Urukundo rwonyine ibi ntirwarumpa. Nari nkiri muri ibyo bitekerezo nibwo Aisha yazaga
-Mwiriwe Hawa. Ni sawa se?
Naramusekeye nk’aho mwishimiye
-Aisha wahageze nawe? Nishimiye kukubona. Kandi rwose nishimiye ko ugiye gushyingirwa. Tuzaza tukuririmbire, tubyine tugusezera
-Ndumva Hawa yishimye cyane kurenza nyiri ubukwe. Aya magambo yavuzwe na Mike abivuga ansoma ku itama ahita yicara iruhande rwa Aisha.
Iyaba Aisha yari azi ibindwanira mu mutima. Yagize amahirwe Mike apanga ubukwe vuba. Nabitegereje akanya. Banteye ishyari. Barasekaga bafatanye mu biganza. Nubwo ntabashije gutsindira umutima wa Mike, ubu bukwe bwabo ngombe mbwice. Ndi mwiza kurenza Aisha none afite fiyanse mwiza w’umukire, anagiye gushyingirwa mbere yanjye!!
Ibyo byose nabitekerezaga mbasekera
-Ese Hawa ko uri wenyine, Ibrahim ari hehe
-Yagize gahunda imutunguye ku munota wa nyuma
-Nta kibazo Hawa. Turakurinda irungu kandi nta mugabo turi bwemerere ko akwegera
Umva mbese barashaka kunyicira gahunda. Ngo arabuza nde kunyegera? Ba uretse nako nzamukorera agashya na we.
Housna na John baje nyuma gato nabo. John yampoberanye ubwuzu bwinshi nabo bambaza ibya Ibrahim. Mbabwira kimwe nk’uko nabwiye Aisha.
-Hawa ko wahageze ntuhite umbwira koko?
-Nangaga kugutesha umutwe nshuti yanjye Housna
-Ariko Hawa wowe uba wumva koko ibyawe byantesha umutwe? Nari ndi gufasha Halima kwitegura, iyo menya ko wahageze uba waje kumfasha.
Nahise numva nihombeje mba nabonye umwanya uhagije wo gutembera mu nzu imbere.
Halima yasohotse yambaye ikanzu nziza cyane, agakufi ka zahabu mu ijosi. Yari yishimye cyane. Aherekejwe na nyina, yanyuze kuri buri meza asuhuza abatumiwe.
Nahise nibuka ko jyewe ngejeje iyi myaka ntarakora ibirori by’isabukuru kubera ubukene bw’iwacu.
Amaze gusuhuza abatumiwe, baratwakiriye, ibyokurya no kunywa byari bihari bihagije rwose.
Nyuma yaho nibwo abatumiwe batangiye kubyina ariko nabuze n’umwe wambyinisha. Abari bahari bose bari bafite abo bazanye, ndetse n’abandebaga wabonaga babuze aho bahera kubera abo bari kumwe.
Housna yaje gusaba ko John na Mike bansimburanaho bambyinisha kuko nari naje jyenyine, nabo barabyemera.
Nabanje kubyinana na Mike ariko nkabona Aisha ari kutwitegereza cyane nk’aho azi neza imigambi yose mfite.
Ese kuki gahunda zose mpanga zihita zipfa? Naje nizeye kuhabona umusore w’umukire none abahaje bose baraherekejwe.
Ubwo nari ndi kubyinana na John, ibitekerezo bibi byahise binzamo. Nahise nibuka ko ari umusore, akiri muto kandi ni umukire. Ariko ni fiyanse wa Housna.
Ubu koko sinaba mpemutse nabi?
Ariko se ku isi buri wese ntakurura yishyira?

Biracyaza…
Ese bizarangira bite ibya Hawa ko ashaka guhemukira Housna wamufashije muri byose?
Uramenye Hawa
ReplyDeleteIki gikobwa ngo ni Hawa n'ikigome, ubu koko kizatinyuka kwica ubukwe bw'abandi?
ReplyDeleteNdifuza kocha cyazahura n'umusore uzi guhemuka akacyumvisha
Iteka umunyeshyari arahemuka ark aranahomba kdi asaza nabi agasaza yicuza.
ReplyDeleteHawa ufite umutima ukabije kwishyira hejuru umunsi wagezeyo uzahanuka butosho.
Ndumva nagituka kubabyeyi bombi ubu ubwo bwiza bwe abona abandi batabona nubuhe? Ubundi se yaba afite igitima cyuzuye ubwibone nokwifuza bikabije .nubugome bigeretse ,bikazagaragara ryari?
ReplyDeleteHawa afite irari n'inyota byo gukira ariko inzira ashaka kubicishamo rwose ishobora kutazamuhira
ReplyDeleteEse umunsi Ibrahim yakize azabigenza ate ?