Amavuta akuraho ubwoya ku mubiri

Uko iterambere ryiyongera niko hanavumburwa ibyoroshya akazi gatandukanye. Muri byo hanarimo amavuta akoreshwa mu gukuraho insya, incakwaha, ubwanwa n’ubundi bwoya bwo ku mubiri. Izwi cyane ni iyitwa VEET na ALL CLEAR ni zo ziboneka mu Rwanda gusa hanakunze kuboneka indi yitwa NAIR.
Aya mavuta asigwa ahari ubwoya bushaka gukurwaho, nyuma y’igihe runaka ugakoresha agatambaro n’amazi nuko ya mavuta akavanaho na bwa bwoya, za nsya cyangwa se za ncakwaha.

Nubwo bikora vuba ndetse bitanababaza, ntitwabura kuvuga ko bishobora gutera ibibazo ku mubiri w’ubikoresha. Muri iyi nkuru tugiye kuvuga kuri zimwe mu ngaruka, gusa ntituvuze ngo uhagarike kubikoresha ahubwo ubikoreshe uko bitegetswe n’ababikoze kandi nihagira impinduka wibonyeho bitewe na ya mavuta, umenye icyo gukora hakiri kare.

1. UBURYARYATE



Iki kiba muri rusange ku bantu hafi ya bose bakoresha aya mavuta, cyane cyane ku minsi ya mbere. Iyo usiga aya mavuta, uruhu wumva rumeze nk’urujombwa utuntu, nyuma ukumva wokerwa buhoro. Uko ya mavuta yuma niko uruhu rukanyarara, gusa ibi nyuma yo kwiyunyuguza birashira. Ikindi ni ukumva umeze nk’uri kotswa n’izuba niyo waba uri mu nzu. Ibi byose kubyirinda ni ugukoresha amavuta ajyanye n’uruhu rwawe. Aya mavuta akorwa hagendewe ku bwoko bw’uruhu, aho ushaka gukura ubwoya n’ubwoko bwabwo (Ntabwo veet umuzungu akoresha ariyo umwirabura yagakoresheje nta nubwo iyo ukoresha ku ncakwaha ariyo wagakoresheje wogosha ubwanwa cyangwa insya)

2. GUSHYA



Ibi ni ibinyabutabire uba ushyize ku mubiri wawe, kandi bishobora kudahuza n’uruhu rwawe bikaba byarutwika. Ari ubwoya n’uruhu byose bikozwe na poroteyine zimwe. Nubwo ubwoya bushonga vuba kurenza uruhu iyo urengeje igihe cyagenwe n’uruhu rushobora gushonga wahanagura ubwoya bukagendana n’uruhu, bigasiga igisebe kimeze nk’icy’ubushye. Niba rero ukoresheje aya mavuta, sobanuza neza igihe ntarengwa agomba kumara ku ruhu, kugirango narwo rutazabigenderamo.

3. UBWIVUMBURE



Kuri bamwe hashobora kubaho ubwivumbure ku bigize aya mavuta. Birangwa no kubyimba hakareka amazi, gutukura, kumva wocyera aho wasize umuti no kumva wakishimagura kubera kuryaryatwa. Niyo mpamvu mu gihe ushaka gukoresha aya mavuta usabwa kubanza kuyasiga ahantu hato, nyuma ya ya minota ukahahanagura nkuko bikwiye nuko nyuma y’amasaha 24 wabona nta kibazo cyabaye ku ruhu ukabona kuyakoresha ahandi.

4. IMPUMURO



Nubwo inganda zikora aya mavuta ntako zitagira ngo zishyiremo ibituma ahumura ariko nubundi usanga impumuro yayo iba itameze neza nubwo abenshi nyuma yo kwiyunyuguza batongera kuyumva. Gusa bamwe na nyuma bakomeza kuyumva, dore ko biba bimeze nk’ibyinjiye mu mubiri. Icyakora si ibintu bigutindah iteka, keretse uramutse ukoresha aya mavuta buri munsi.

DUSOZA



Ese iyo ugiye kugura aya mavuta ibi byose ubyitaho? Kumenya niba yaragenewe uruhu rumeze nk’urwawe, kumenya niba ayo uguze ari ayo gukoresha aho ushaka kuyakoresha n’ibindi tuvuze ruguru?
Niba utabyitagaho iki nicyo gihe ngo urengere uruhu rwawe hakiri kare, utazishimira ibikugirira vuba nyamara ugasanga wangije byinshi.

Comments