Akamaro ka siporo ya KEGEL ku mugore

Siporo ni ingenzi ku bantu b’ingeri zose kuva ku bana kugeza ku basheshe akanguhe.

Uretse kuba siporo ari bumwe mu buryo bwo kwirinda indwara zimwe na zimwe ni n’uburyo bwo gukomeza umubiri, gukiza amavunane ya hato na hato ndetse inafasha gusohora imyanda mu mubiri.

Ariko nanone habaho siporo ziba zihariye muri zo harimo siporo izwi ku izina rya Kegel, ikaba siporo idasaba imbaraga, siporo wakorera ahantu hose, igihe cyose.

Umwihariko wayo ni uko igirira abagabo n’abagore akamaro gatandukanye.

Hano tugiye kuvuga ku kamaro kayo ku bagore, ubutaha tuzavuga ku kamaro kayo ku bagabo.

Gusa ni siporo ikorwa mu buryo bumwe haba ku bagabo no ku bagore.

 

Iyi siporo ikorwa ite?

 

Iyi siporo ikorwa hagamijwe gukomeza imikaya y’amatako, ikibuno, uruhago, igitsina n’ahahazengurutse.

 

Kumenya imikaya ikoreshwa muri iyi siporo, banza use n’ufunga inkari mu gihe uri kunyara cyangwa se ufunge umusuzi. Iyo mikaya ukoresha ni yo ukoresha muri siporo ya Kegel.

 

Nyuma yo kumenya iyo mikaya ukoresha iyi siporo, noneho ushobora gutangira kuyikora.

Mu gutangira ubikora uryamye ugaramye ariko iyo umaze kumenyera wayikora unasutamye, nubwo biba bisa n’ibigoye

  • Banza unyare niba wabishakaga kuko ugomba kuyikora mu ruhago harimo ubusa

  • ryama ugaramye, ushinze amaguru naho amaboko arambuye hasi

  • Zamura ikibuno n'igice cyo hepfo cy'umugongo, ugerageza gukanya ya mikaya, umare byibuze amasogonda atatu, urekure andi atatu, usubire hasi; ubisubiremo byibuze inshuro icumi, ubwo ni mu gihe cy’umunota umwe.

  • Bikore byibuze buri masaha ane, ku buryo ku munsi ubikora inshuro zirenga eshatu.

  • Uko ugenda umenyera genda wongera inshuro ubikora kugera ubikora inshuro zigera ku icumi ku munsi

  • Ibuka ko uri gukoresha iyo mikaya gusa, rero ntugomba gufunga umwuka. Aha ni ho ibera siporo kuko gufunga iyo mikaya wafunze umwuka biroroshye cyane. Rero hano ntabwo ugomba gufunga umwuka, ahubwo ba uhumeka bisanzwe.


 

Akamaro ku bagore


 

  1. Ku bagore batwite n’abamaze kubyara: kenshi iyo utwite inda iremerera ya mikaya igasa n’itakaza ireme ryayo. Iyo ukora iyi siporo utwite cyangwa umaze kubyara bikurinda kurwara hemorhoid ndetse binagufasha kutazajya ucikwa n’inkari. Binafasha igitsina kongera kwegerana nyuma yo kubyara

  2. Niba usanzwe ufite ikibazo cyo kutabasha gufunga inkari, zaza utahita unyara ukaba wakinyarira, iyi siporo ni umuti kuri wowe. Niba kandi iyo usetse, witsamuye, uteruye ikiremereye cyangwa ukoroye uhita winyarira niyo haba haza ducye cyane, iyi siporo ni iyawe

  3. Niba ukora imibonano ukababara cyangwa se ukumva ubangamiwe, aha naho iyi siporo ni ingenzi kuri wowe cyane cyane ku bagore bakiri bato bataramenyera imibonano


 

 

Rero mugore, mu myaka yose, mu gihe cyose iyi siporo ni nziza kandi ni ingenzi ku buzima bwawe.

 

Ubutaha tuzavuga akamaro k'iyi siporo ku bagabo

 

Niba udasobanukiwe uko wakora iyi siporo reba iyi videwo irakwigisha

https://www.youtube.com/watch?v=ADtwW9KBWcU

Comments

  1. Iyi niyo ngiye kugira routine๐Ÿ‹๐Ÿ‹๐Ÿ‹๐Ÿ‹๐Ÿ‹๐Ÿ‹

    ReplyDelete
  2. BIRAMAHIRE Francois Jassu25 October 2019 at 17:04

    Courage kbs

    ReplyDelete
  3. Hasigaye ku bagabo.

    ReplyDelete
  4. BIRAMAHIRE Francois Jassu29 October 2019 at 15:42

    Vuba biraza

    ReplyDelete
  5. […] bityo wamara kubyara ugakira bitagoranye. Mu gihe cy’imibonano jya ugerageza ukoremo siporo ya kegel,ariko kwa kundi unyunyanyunya, uretse kuba wigirira neza bizanashimisha umugabo kuko nawe azarangiza […]

    ReplyDelete

Post a Comment