Mu nkuru zacu tugenda tuvuga ku bintu binyuranye. Hari aho twavuze akamaro ko kurya imbuto n’imboga zitukura ndetse tunavuga akamaro ko kurya imbuto n’imboga bisa n’umuhondo.
Hanabaho rero imbuto n’imboga bisa n’icyatsi. Ibi nabyo bifite umwihariko wabyo kandi bifite icyo bihuriraho, ndetse n’akamaro mu mubiri bifite ako bihuriraho
Izi mbuto n’imboga by’icyatsi biba bikungahaye kuri vitamini A, vitamini C, potasiyumu, vitamini B9 n’indi myunyungugu na za fibre na phytochemicals.
Zimwe mu mboga n’imbuto z’icyatsi twavuga: avoka, poivron, pome y’icyatsi, imizeti, imizabibu y’icyatsi, amashu mu moko yose, concombre, chayotte, gombo, urunyogwe, imiteja, ibitonore, isombe, epinari, dodo, kiwi, n’ibindi binyuranye.
Muri iyi nkuru tugiye kuvuga akamaro bihuriyeho mu buzima bwacu
Izi mbuto n’imboga bikungahaye kuri fibre. Izi fibre akamaro kazo kakaba ako gutuma igogorwa rigenda neza bikarinda impatwe, impiswi, ibyuka mu nda, isesemi no kuruka, n’ibindi biterwa nuko igogorwa ryagenze nabi. Iyo rero wafashe ifunguro rikungahaye kuri byo, bikurinda ibi byose. Icyakora avoka usabwa kutarya nyinshi kuko zibamo amavuta
Bigeze bakubwira bati jya urya imboga zizagufasha kureba neza? Ntabwo bakubeshye kuko imbuto n’imboga by’icyatsi bikungahaye kuri vitamini A ikaba ifasha mu mikorere y’amaso no kurinda ubuhumyi bukunze kuza nijoro.
Iyo ubutare bwagabanyutse mu mubiri bituma igipimo cy’amaraso kigabanyuka bigatera ikibazo mu mubiri aho ushobora guhorana isereri, intege nke n’ibindi bibazo. Kurya imbuto n’imboga by’icyatsi bizabikurinda ahubwo bitume ugira amaraso ahagije
Izi mbuto n’imboga birimo vitamini C, ndetse binarimo ibisohora imyanda mu mubiri byose bifatanya mu kongerera ubudahangarwa ingufu bikanarinda kanseri zinyuranye.
Habonekamo kandi imyunyungugu na za vitamini bifatanyiriza hamwe kugabanya ibiro kuko uretse avoka irimo ibinure (nabyo bikaba ibinure byiza) izindi mbuto n’imboga by’icyatsi bikungahaye cyane kuri fibre, kandi ziza mu bifasha umubiri kugabanya ibiro

Gufasha igogorwa

Gufasha amaso
Bigeze bakubwira bati jya urya imboga zizagufasha kureba neza? Ntabwo bakubeshye kuko imbuto n’imboga by’icyatsi bikungahaye kuri vitamini A ikaba ifasha mu mikorere y’amaso no kurinda ubuhumyi bukunze kuza nijoro.
- Kongera amaraso
Iyo ubutare bwagabanyutse mu mubiri bituma igipimo cy’amaraso kigabanyuka bigatera ikibazo mu mubiri aho ushobora guhorana isereri, intege nke n’ibindi bibazo. Kurya imbuto n’imboga by’icyatsi bizabikurinda ahubwo bitume ugira amaraso ahagije
Kongerera ingufu ubudahangarwa
Izi mbuto n’imboga birimo vitamini C, ndetse binarimo ibisohora imyanda mu mubiri byose bifatanya mu kongerera ubudahangarwa ingufu bikanarinda kanseri zinyuranye.
Gufasha kugabanya ibiro
Habonekamo kandi imyunyungugu na za vitamini bifatanyiriza hamwe kugabanya ibiro kuko uretse avoka irimo ibinure (nabyo bikaba ibinure byiza) izindi mbuto n’imboga by’icyatsi bikungahaye cyane kuri fibre, kandi ziza mu bifasha umubiri kugabanya ibiro
Iyi page ni ingirakamaro kbs, nsigaye mfungura facebook ariyo inzanyeho gusa pe
ReplyDeleteMurakoze cyane
ReplyDelete