Zimwe mu ngaruka zo kurarana makeup

Byahawe akazina k’ibirungo by’ubwiza, ibi bikaba ibyisigwa mu maso cyane cyane ku bakobwa n’abagore, biri mu mabara anyuranye n’amoko anyuranye. Harimo ibisigwa mu isura muri rusange, ku maso hejuru no hasi, no ku munwa.
Byose ni imvange y’ibinyabutabire binyuranye, bikaba bishobora kugira ingaruka mbi ku ruhu rwawe igihe uryamye utabikuyeho. Bikarushaho kuba bibi iyo wisize makeup ya kabiri (cyane cyane nk’iyo wabize ibyuya ugashaka kongera kwirunga) udakarabye iya mbere kuko uba uyisize hejuru y’ivumbi ryakugiyeho, za mikorobe zinyuranye zagufasheho, …
Uruhu rwacu rukora amasaha 24 kuri 24. Ku manywa akazi karwo kaba ari ako kuturinda cyane cyane ingaruka zazanwa n’imirasire y’izuba. Naho nijoro rukisana ubwarwo aho rukora uturemangingo dushya, rugasana collagen ariyo irutera kudakanyarara n’ibindi biyuranye. Iyo uryamye ugifite makeup rero uruhu birarugora kwisukura no kwisana dore ko utwengehu tuba dusa n’udupfutse kubera ibyo wahomyeho. Ingaruka rero zinyuranye ziraza nkuko tugiye kuzivuga.


  1. Kurwara amaso no kuyakuba




Nkuko bitangazwa n’impuguke mu kuvura indwara z’uruhu, Dr Joel Schlessinger kurara udakarabye makeup zo ku maso (mascara) bishobora kuyatera kumagara, gutukura, kuryaryatwa no kuba yazana ubwandu butewe na bagiteri burangwa ahanini n’imirishyi mu maso.


  1. Iminkanyari




Nk’uko twabivuze nijoro uruhu rukora akazi ko kwisana no kwisukura. Kurarana makeup bishobora kongera ibyago byo kuzana iminkanyari mu maso imburagihe, dore ko makeup zituma uburozi bwo mu mubiri butabona uko busohoka kandi busohoka nijoro muri cya gihe cyo kwisana.


  1. Ibiheri




Iyo ufite ibiheri ukisiga makeup bituma bitagaragara rwose, ariko kandi kuyirarana uba wiyongerera ibyago byo kubyongera kuko uko utwengeho twipfutse, niko ibinure mu ruhu bisunika bishaka gusohoka ngo bihe uruhu kuyaga nuko bigatuma ibiheri byiyongera. By’umwihariko ku bafite uruhu ruyaga kurarana makeup ni ukongera ibyago byo kurwara ibiheri


  1. Uruhu rwumagaye




Ya makeup iyo uyiraranye ikora ikimeze nka bariyeri gituma ubuhehere umubiri wakikoreye utabasha kubukora bityo bikavamo kumagara. Bigatuma n’ubutaha wisiga amavuta ukabona ntagufata kuko umubiri wamaze kuba gutyo


  1. Kwangirika ingohe n’ibitsike




Ka mascara na tiro kubirarana bitera aho bisizwe hangirika, ibi bikaba byapfura ibitsike n’ingohe ugasanga usigaye ukenera gushyiraho ibyomekano (nubwo ngo bigezweho nubundi).


  1. Kwangirika umunwa




Ibisigwa ku munwa (dore ko ari naho hasigwa kenshi ku munsi) nabyo bishobora gutera umunwa kwangirika. Ni mu gihe kuko nubwo ubisigaho ngo biwuhe kubobera no gusa uko ushaka (nanze kuvuga ngo gusa neza kuko siko bose babibona), ariko nanone ni ikintu uba uhomye ku ruhu, nuko nijoro mu gihe cyo kwisana hakaba hazitiye.
Rero kurarana ku munwa lipstick iyo ariyo yose ni bibi, byibuze niba ushaka kurara uyisize wasigaho ka labello, kuko yo ni amavuta gusa.

Dusoza


Niyo waba unaniwe cyangwa ufite ibitotsi byinshi, gufata iminota itarenze ibiri ukoga mu maso ntibyakunanira. Kandi ukibuka kutisiga amavuta ayo ariyo yose ugiye kuryama kugirango uruhu rubashe guhumeka no kwisana neza.
Ahasigaye mukomeze mwibere beza.

Comments