Ukunze kurwaragurika kandi warwara ukaremba? Ese indwara zirakwibasira kurenza abandi? Ibi niba bikubaho bishobora kuba biterwa nuko ubudahangarwa bwawe buri hasi.
Iyo havuze ubudahangarwa bw’umubiri haba havugwa imbaraga ukoresha mu kurwanya no kukurinda indwara ziyuranye cyane cyane iziterwa na mikorobi, indiririzi ndetse no kukurinda kanseri zinyuranye.
Ubudahangarwa bw’umubiri nyamara kuba bucye cyangwa bukagabanyuka ntibipfa kuza gutyo gusa ahubwo hari impamvu zinyuranye zibigiramo uruhare nk’uko tugiye kubirebera hamwe muri iyi nkuru
Nubwo benshi batabiha agaciro nyamara stress iri mu bintu bituma ubudahangarwa bwawe bugabanyuka. Noneho iyo uhorana stress ho cyane cyane kubera ibyakubayeho wananiwe kwakira cyangwa guhora utotezwa se bituma umusemburo wa cortisol wiyongera nuko bikagabanya ikorwa rya prostaglandin zizwiho gufasha ubudahangarwa bw’umubiri.
Stress uretse kuba isoko y’ubudahangarwa bucye inazwiho kuba yatera indwara zinyuranye z’umutima
Meditation, yoga, guseka ni bimwe mu birwanya stress
Kurya kenshi ibyanyujijwe mu nganda, isukari nyinshi buri munsi, kutarya imboga n’imbuto biri na byo mu bigabanya ubudahangarwa
Indyo iboneye nyamara ntigoye kuko igizwe n’imbuto n’imboga, ibinyampeke byuzuye, n’ibindi binyuranye bidatera ikibazo umubiri
Kimwe n’isukari nyinshi, inzoga nyinshi nayo igabanyiriza ingufu insoro zera ari zo zishinzwe kurwanya mikorobi mu mubiri.
Uko inzoga unywa ziyongera niko n’ibyago byo kuzahazwa n’indwara bigenda byiyongera.
Ubusanzwe umuntu mukuru aba asabwa gusinzira amasaha ari hagati ya 7 na 9 ku munsi. Iyo udasinzira amasaha ahagije bituma urwungano rw’ubwirinzi rutabona umwanya wo kwisana nuko ubudahangarwa bukagabanyuka
Iyo ubyibushye bikabije bituma insoro zera zitabasha kwiyongera mu mubiri nuko izipfuye cyangwa zangiritse ntizisimburwe ku gihe. Ibi bikurikirwa no kugabanyuka k’ubudahangarwa
Iyo ukora siporo umuvuduko w’amaraso usa n’uwiyongera bityo bikorohereza umubiri gusohora imyanda binyuze mu byuya. Kwa kwihuta kw’amaraso kandi bituma ibirwanya indwara bibasha gukwira mu mpande zose z’umubiri.
Iyo udakunze gukora siporo biragorana gukira ndetse ubushakashatsi bugaragaza ko udakora siporo atinda gukira ugereranyije n’ukora siporo barwaye indwara zimwe banafata imiti imwe.
Iminota byibuze 30 ku munsi ugenda n’amaguru ni uburyo bworoshye bwagufasha
Nubwo imiti ituvura nyamara kandi kuyikoresha nabi, kuyikoresha mu gihe idakenewe cyangwa uvura indwara itari ivurwa n’uwo muti bituma iyo urwaye indwara ivurwa na wa muti utabasha kuyivura kubera byahungabanyije ubudahangarwa.
Cyane cyane ku miti ya antibiyotike si byiza kuyikoresha mu gihe utayandikiwe na muganga
Isuku nke ituma umubiri wawe wiyongeramo mikorobi nyinshi bityo bigahungabanya ubudahangarwa
Akamenyero ko koza amenyo byibuze kabiri ku munsi, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune mbere yo kurya na nyuma yo gukoresha ubwiherero, kwiyuhagira buri munsi, guca inzara ni bimwe mu byatuma uhorana isuku bikakurinda indwara
Ushobora kuba utarinywa ariko menya ko mu itabi habonekamo ibinyabutabire bisaga ibihumbi bine kandi byose bikaba ari uburozi ku mubiri. Uko ugenda urinywa bigenda bigabanya ubudahangarwa bigatera guhorana indwara zinyuranye cyane cyane izo mu buhumekero
Iyo mu mubiri hagabanyutsemo amazi bitera ibibazo binyuranye harimo kudasinzira, kudasohora imyanda mu mubiri, kunanirwa ubwonko n’ibindi. Ibi byose bikaba bihungabanya ubudahangarwa. Nyamara kandi amazi ni cyo kinyobwa kiboneka hose, kuyanywa ni ingenzi

Stress

Imirire mibi

Inzoga nyinshi
Kimwe n’isukari nyinshi, inzoga nyinshi nayo igabanyiriza ingufu insoro zera ari zo zishinzwe kurwanya mikorobi mu mubiri.
Uko inzoga unywa ziyongera niko n’ibyago byo kuzahazwa n’indwara bigenda byiyongera.
Tunywe mu rugero
Kudasinzira
Ubusanzwe umuntu mukuru aba asabwa gusinzira amasaha ari hagati ya 7 na 9 ku munsi. Iyo udasinzira amasaha ahagije bituma urwungano rw’ubwirinzi rutabona umwanya wo kwisana nuko ubudahangarwa bukagabanyuka
Umubyibuho ukabije
Iyo ubyibushye bikabije bituma insoro zera zitabasha kwiyongera mu mubiri nuko izipfuye cyangwa zangiritse ntizisimburwe ku gihe. Ibi bikurikirwa no kugabanyuka k’ubudahangarwa
Kudakora siporo
Iyo ukora siporo umuvuduko w’amaraso usa n’uwiyongera bityo bikorohereza umubiri gusohora imyanda binyuze mu byuya. Kwa kwihuta kw’amaraso kandi bituma ibirwanya indwara bibasha gukwira mu mpande zose z’umubiri.
Iyo udakunze gukora siporo biragorana gukira ndetse ubushakashatsi bugaragaza ko udakora siporo atinda gukira ugereranyije n’ukora siporo barwaye indwara zimwe banafata imiti imwe.
Iminota byibuze 30 ku munsi ugenda n’amaguru ni uburyo bworoshye bwagufasha
Imiti
Nubwo imiti ituvura nyamara kandi kuyikoresha nabi, kuyikoresha mu gihe idakenewe cyangwa uvura indwara itari ivurwa n’uwo muti bituma iyo urwaye indwara ivurwa na wa muti utabasha kuyivura kubera byahungabanyije ubudahangarwa.
Cyane cyane ku miti ya antibiyotike si byiza kuyikoresha mu gihe utayandikiwe na muganga
Isuku nke
Isuku nke ituma umubiri wawe wiyongeramo mikorobi nyinshi bityo bigahungabanya ubudahangarwa
Akamenyero ko koza amenyo byibuze kabiri ku munsi, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune mbere yo kurya na nyuma yo gukoresha ubwiherero, kwiyuhagira buri munsi, guca inzara ni bimwe mu byatuma uhorana isuku bikakurinda indwara
Itabi
Ushobora kuba utarinywa ariko menya ko mu itabi habonekamo ibinyabutabire bisaga ibihumbi bine kandi byose bikaba ari uburozi ku mubiri. Uko ugenda urinywa bigenda bigabanya ubudahangarwa bigatera guhorana indwara zinyuranye cyane cyane izo mu buhumekero
Umwotsi w’itabi wica n’utarinywa
Kutanywa amazi
Iyo mu mubiri hagabanyutsemo amazi bitera ibibazo binyuranye harimo kudasinzira, kudasohora imyanda mu mubiri, kunanirwa ubwonko n’ibindi. Ibi byose bikaba bihungabanya ubudahangarwa. Nyamara kandi amazi ni cyo kinyobwa kiboneka hose, kuyanywa ni ingenzi
[…] Bigabanya ubudahangarwa […]
ReplyDelete[…] gutwara umwuka wa oxygen mu mubiri. Sibwo gusa dsangamo kuko hanabonekamo Zinc, izwiho gufasha ubudahangarwa no kugena ibyerekeye […]
ReplyDelete[…] kandi ziteye ubwoba, ndetse kuri buri muntu ushobora kuhasanga bumwe muri bwo, gusa iyo ufite ubudahangarwa buzima ntacyo zigutwara. Ariko iyo bugabanyutse urarwara gusa imiti irahari yo mu bwoko bwa […]
ReplyDelete[…] ariko iyo zibaye nyinshi zitera umubiri ibibazo binyuranye harimo umunaniro uhoraho, kugabanyuka k’ubudahangarwa, kubyimba amara n’ibindi binyuranye biba mu rwungano […]
ReplyDelete