Uruhare rw'umubyeyi mu mikurire y'umwana

Abanyarwanda baravuga ngo UBURERE BURUTA UBUVUKE ndetse hari n’uwagize ati KURERA SI UKUGABURA GUSA. Ibi byose hamwe n’ibindi ni ibyerekana yuko imikurire y’umwana igirwamo uruhare rw’ibanze n’ababyeyi be kandi uko umureze niko akura nubwo sosiyete nayo igira uruhare rwayo ndetse n’igihe avutsemo, agace avukiyemo n’izindi mpamvu zinyuranye. Gusa kuba mu myaka ye ya mbere abana n’ababyeyi umunsi ku wundi, agatangira amashuri abanza ataha iwabo (nubwo bamwe babashyira aho biga babayo) ni amahirwe ku babyeyi yo kuba bamenyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo.

Yaba umubyeyi w’umugabo n’umugore bombi bafite inshingano zo guha uburere umwana. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe inshingano n’uruhare by’umubyeyi mu mikurire y’umwana mu bice byose: ubwenge, imyitwarire, imibanire

1. Babere urugero rwiza


Abana bigana ku buryo bworoshye, ni nayo mpamvu bavuga ngo inyana ni iya mweru. Uko yaba angana kose, mubere urugero kandi umwerekere icyo gukora muri buri ngorane n’ikibazo. Kumutuka no kumucunaguza akosheje siko kumuhana nyako, bizamugira igikange n’igisare amaherezo. Mwigishe gucyemura ibibazo no guhanga udushya.


  1. Umva ibyifuzo bye




Ntabwo ari ngombwa ngo ibyo ashaka byose abibone ariko banza umutege amatwi umwumve. Niyo yaba muto gute hamwe anakubwira kuzamugurira indege, wihita umutwama cyangwa umwereka ko avuze ubusa ahubwo mwumve, kandi umwereke ko ibyo yifuza bishoboka.

3. Mugaragarize amarangamutima


Umwana wawe akeneye kwerekwa urukundo niyo yaba yakosheje, muhane mu rukundo. Mutere umwete mu byo akora, mu masomo yiga niyo yaba yatsinzwe kuko kumubwira ko ari umuswa sibyo bituma yisubiraho ahubwo kumwereka ko ubutaha azakora neza kurushaho ni byo nyabyo.

4. Ganira na we


Mubwire kandi umwumve mbere yo guhita ufata umwanzuro uwo ari wo wose. Muri buri kiganiro ugiranye na we gerageza kujya mu myaka ye, ni byo bizagufasha kumwumva neza kandi umuhe umwanya agaragaze uko abyumva. Bizatuma atagutinya kandi aharanire gutera imbere

5. Gira imvugo n’imyitwarire byiza


Akajambo kose ukoresheje mu rugo umwana ahita akamira. Gukoresha amagambo akomeretsa, asesereza, gutongana no kurwana n’uwo mwashakanye cyangwa abaturanyi, gutukana byose umwana aba abyumva kandi arabimira. Ahazaza he, hazaba habi kuko azakura abikoresha uko yabibonye iwabo. Byirinde ubigendere kure, nibinakubaho ko uvuga nabi cyangwa utongana wirinde ko umwana abimenya.

 

6. Gira gahunda ngenderwaho


Kugirango umwana amenyere gukorera kuri gahunda no kugira gahunda mu buzima bwe, akeneye urugero rwawe. Igihe cyo gukina, isaha yo kurya, kuryama, byose abe abizi. Niba ubyuka ukigendera aho utahiye naho ntumubaze ibyo yakoze uwo munsi uri guhemukira ahazaza he. Umwana akeneye kubwirwa icyo agomba gukora kandi nijoro mbere yo kuryama ukabanza kumubaza gahunda ye y’umunsi niba yayubahirije (cyane cyane abamaze gutangira ishuri)

 

7. Genera umuryango umwanya uhagije


Nibyo koko kubera imirimo bishoboka ko waba utaha muri weekend gusa, ariko siko mwese mutahaba. Ubana n’abana umunsi ku munsi ni byiza kubagenera igihe cyo gusangirira hamwe, kuganira, kureba amakuru, filimi se, gukina, ubabe hafi. Niho bazakurana urukundo n’urugwiro. Niyo waba utashye unaniwe, ibuka ko aribo uvunikira. Umwanya niyo yaba iminota 30 uri kumwe nabo nawo ubwawo urakuruhura


  1. Wikibagirwa aho ukomoka




 

Abavandimwe, ababyeyi, abandi bose mufitanye isano yaba iya hafi cyangwa ya kure ibuka ko bahari ubagenere umwanya wo kubasura kandi ujyane n’abana. Ibuka ko nawe uzasaza ugakenera gusurwa n’abana bawe. Tangira ubaha urugero bazakurikiza nibakura

 


  1. Ba umunyakuri




Ukuri, ubupfura, ubunyangamugayo cyane cyane ku byerekeye imibanire mu rugo n’ahakuzengurutse ni ingenzi ku bana. Niba umwana amenye ko hari icyo ubeshye umuturanyi, uwo mwashakanye se, na we ntazatinya kubeshya. Kandi niba afashe imico ahandi agatangira kwiga kukubeshya, mucyahe umwereka ingaruka mbi zo kubeshya.

10. Bafashe aho bananiwe


Niba yatsinzwe cyangwa hari umurimo wamushinze gukora ukamunanira cyangwa ntawurangize, mbere yo kumunenga no kumugaya banza umenye neza aho byapfiriye. Ashobora kujya kuvoma agasanga hari abantu benshi agatinda, aho kwihutira kumutonganya ngo yatinze banza umenye icyamutindije. Ashobora kuva ku ishuri agatinda gutaha kuko mu muhanda hari umubyigano, banza ubimenye. Tekereza mbere yo kuvuga.

Comments