Uko wakivura kuyaga mu maso

Imvugo ngo yatetse ikidiya, ikoreshwa barengurira ku muntu ufite mu maso hahora hayaga niyo yaba nta mavuta yisize.

Ibi biterwa nuko umubiri uba ukora ibinure byinshi bya sebum, bikaba bikorwa n’imvubura ziba munsi y’uruhu. Ubusanzwe sebum ni nziza kuko irinda uruhu kuma no gukanyarara ariko iyo ibaye nyinshi biba byongera ibyago byo kurwara ibiheri mu maso kuko ituma utwengehu kenshi tuziba.
Akoko, imisemburo, stress nibyo ahanini bituma ibi binure byiyongera.

Hano twaguteguriye ibyo wakifashisha uhangana no kuyaga mu maso, gusa uburyo bumwe iyo butagukundiye uhindura ubundi kuko abantu ntibahuza uruhu kandi n’impamvu ntiziba zimwe. Kandi iyo hari uburyo ukoresheje ukabona aho gukira biri kwiyongera cyangwa umubiri ukabugiraho ubwivumbure urabuhagarika ugakoresha ubundi.

 


  1. KARABA MU MASO




 

Nibyo koko usanzwe ukaraba mu maso ariko kubera kuyaga usabwa gukaraba mu maso kabiri ku munsi. Mu gukaraba usabwa gukoresha isabune isanzwe, nta cyangwe cyangwa ibindi byagukobora mu maso. Ukiyunyuguza ukihanagura, ukumuka.

 


  1. UBUKI




 

Ubuki buri mu miti y’umwimerere myiza ku ruhu. Bwifitemo ibyica bagiteri ndetse n’ibizibuza kororoka kandi bunazwiho gutuma uruhu rutuma ariko niruyagirane cyane. Mu kubukoresha, usabwa kwisiga ubuki bw’umwimerere nkuko wiwiga amavuta asanzwe ukabirekeraho iminota 10, noneho ukiyunyuguza n’amazi y’akazuyazi, ukihanagura ukumuka.

 


  1. IBUMBA




 

Ibumba riri amoko menshi habaho iry’umutuku, icyatsi n’andi moko. Hano irivugwa ni ibumba ry’icyatsi. Mu kurikoresha uvanga akayiko gato karyo n’amazi kugeza bibaye igipondo cyoroshye nk’igikoma. Bisige mu maso ubirekereho kugeza ibumba ryumye (ubibwirwa nuko wumva biri kugukanyaga). Nyuma wiyunyuguze n’amazi ashyushye, wihanagure wumuke.

 


  1. UMWERU W’IGI N’INDIMU




 

Ibi byo benshi babikoresha bashaka kugira isura icyeye nyamara ni na byiza ku bafite mu maso hayaga.
Gusa niba ugira ubwivumbure ku magi uyu si umuti wawe.
Mu kubikora vanga umweru w’igi rimwe n’akayiko gato k’umutobe w’indimu.
Ubyisige urindire byume, nuko wiyunyuguze wihanagure wumuke

 


  1. IGIKAKARUBAMBA




 

Kizwiho ubusanzwe koroshya ubushye n’izindi ndwara z’uruhu. By’umwihariko ni cyiza ku bafite uruhu ruyaga. Mu kugikoresha ufata umushongi wacyo ukawisiga ugiye kuryama nijoro ukabikaraba mu gitondo ubyutse.
Gusa kuko gishobora gutera ubwivumbure, isige gicyeya ku kuboko ahantu hato ubirekereho kugeza bucyeye. Nihashira iminsi ibiri nta buryaryate urumva aho hantu ubone kugikoresha mu maso.

 


  1. URUNYANYA




 

Mu nyanya habonekamo salicylic acid, ikaba ikunze gushyirwa mu miti ikoreshwa mu kuvura ibiheri kandi kenshi bituruka ku ruhu ruyaga.
Mu kurukoresha vanga akayiko gato k’isukari n’inombe y’urunyanya rumwe. Ubisige mu maso bimareho iminota itanu nyuma wiyunyuguze n’amazi ashyushye noneho wihanagure wumuke.

 

ICYITONDERWA


 

Nkuko twabivuze ruguru, ukoresha uburyo bumwe bwakanga ugahindura. Kandi iyo ubonye umubiri ubugizeho ubwivumbure urabuhagarika. Mu gihe uri kurwana na byo kandi usabwa kutisiga amavuta, kuko waba uri kongera kuyaga. Usabwa kandi kutisiga powder mu moko yazo yose cyane cyane za fond de teint kuko zipfuka utwengehu.
Si ibi gusa, ariko nibyo twaguhitiyemo byoroshye kubibona.

Comments