Ibyiza bizanwa no kurya maracuja

Uru rubuto rugira amazina atandukanye bitewe n’akarere. Bamwe bayita INTABABARA, abandi bakayita ITUNDA, MARACUJA, n’ayandi. Habaho izitwa iza kizungu n’iza Kinyarwanda gusa zose zigira imimaro imwe mu buzima.

Ni urubuto ruryohera rugakundwa na benshi baba abakuru n'abato ariko uretse kuryoha gusa runafitiye umubiri akamaro nkuko muri iyi nkuru tugiye kubivuga


Akamaro ku buzima





  1. Uru rubuto rufatiye runini ubudahangarwa bw’umubiri. Bitewe nuko maracuja ikize kuri vitamin C, beta-carotene na cryptoxanthin ibi byose bikaba byongerera ingufu abasirikare b’umubiri bikanongera umubare wabo. Iyo uriye garama 100 zayo uba winjije 100% bya vitamin C umubiri wawe ucyeneye.

  2. Habonekamo vitamin A iyi ikaba izwiho kurinda umubiri kanseri zinyuranye cyane cyane kanseri y’ibihaha no mu kanwa. Si ibyo gusa kuko iyi vitamin ni ingenzi mu buzima bw’amaso kuko irinda ubuhumyi cyane cyane kutareba neza iyo bwije.

  3. Uru rubuto rukize kuri fibre. Izi fibres zizwiho gutuma ibyo twariye bigogorwa neza bikanafasha mu kwituma neza. 98% z’ibyo umubiri wawe uba ucyeneye ku munsi wabibona ugiye ufata garama 100 za maracuja. Ibi bizakurinda impatwe (constipation), ndetse bifashe mu gusohora imyanda mu mubiri.

  4. Uru rubuto rukize kuri potasiyumu, ahubwo rukagira sodiyumu hafi ya ntayo. Ibi bituma ruba urubuto rw’ingenzi mu kurinda umuvuduko udasanzwe w’amaraso, gukora nabi k’umutima. Si ibyo gusa kuko potasiyumu ituma umubiri ubasha gukoresha kalisiyumu iwurimo. Nubwo kugirango ibyo turya biryohe dukenera umunyu kandi urimo sodiyumu, si byiza kurya mwinshi. Ahubwo kurenza maracuja ku byo wariye bizafasha umubiri gukoresha sodiyumu ucyeneye, idakenewe isohoke mu nkari.

  5. Maracuja ifite 20% by’ubutare (fer/iron) umubiri wacu ukeneye. Ibi bituma uru rubuto rufasha mu kurwanya kuzungera no kubura amaraso, kuko byongera hemoglobin amaraso acyeneye. By’umwihariko ni ingenzi ku bagore batwite n’abonsa kuko baba bacyeneye ibitunga abantu babiri ni ukuvuga we n’umwana.

  6. Si ibyo gusa kuko uretse ubutare, maracuja inakize kuri manyeziyumu, umuringa (copper/cuivre), na fosifore (phosphore). Ibi byose bifasha mu gukomera kw’amagufa no kuringaniza imyunyu-ngugu umubiri wacu ukeneye. Bizakurinda rero kuribwa n’amagufa, kubyimbirwa, kurwara goute na rubagimpande.

  7. Uru rubuto rurimo harman, iyi ikaba izwiho gutera ibitotsi. Rero mu gihe wumva wabuze ibitotsi, ufite stress, udatuje, mbere yo kuryama banza urye maracuja, ubundi urebe ngo urasinzira neza. Si ibyo gusa, kuko niyo wakoresha indabo zayo (Passiflore) ukazicanira mu mazi yamara kuba akazuyazi atangiye guhora ukayicaramo bizagufasha kumva uruhutse. (Ibi ushaka kubimenya birenze wasoma igitabo cyitwa “vivez sans stress” cyanditswe n’abadivantiste)

  8. Igishishwa cya maracuja ntukagite. Kataguramo uduce duto duto ucanire mu mazi ubundi uhe umurwayi w’inkorora na asima. Bizafungura mu mazuru no mu gatuza ubundi babashe guhumeka neza. Ibi biterwa nuko iriya vitamin C ifasha umubiri guhangana na histamines arizo soko yo kurembywa na asima. Gusa aha ubyumve neza si ukuvura asima ahubwo ni ukugabanya ingaruka zayo iyo yakaze (crise)

  9. Irya potasiyumu irimo kandi ifasha mu mikorere myiza y’impyiko ndetse ku banywi b’itabi ifasha imibiri yabo gusohora uburozi buzanwa na ryo. Ku basiganwa ku maguru kandi n’abakunda siporo muri rusange ibongerera ingufu.


Iribwa ite?



Ushobora kuyirya urya iby’imbere ugata igishishwa, gusa mbere yo kuyirya banza uyironge n’amazi meza kuko akenshi aho zihingwa ku bwinshi bazitera imiti. Igishishwa kandi na cyo mu gihe ugikeneye ntugite muri poubelle, ukibike ahantu kuko twabonye ko kigira akamaro

Ushobora no gukoramo umutobe, wawukora wifashishije imashini yabugenewe cyangwa ugakoresha igitambaro cyiza wageneye gukora imitobe gusa, aho uzitonoreramo ugakamura, noneho uwo mutobe ukavangamo agatobe k’indimu kugira ubikike igihe.

Icyitonderwa



  • Kuko harimo amasukari anyuranye, ku barwayi ba diyabete si byiza kuzirya cyane

  • Niba wakoze umutobe nyuma y’igihe ukabona utangiye kuzaho urufuro, wumene kuko washaje.

  • Imitobe yakorewe mu nganda akenshi iba yongewemo ibindi si myiza cyane cyane ku bana

  • Niba uhisemo kuwukorera umwana, jya uvangamo utuzi kugirango ugabanye isukari.


Muryoherwe

Comments