Ubushakashatsi bugaragaza ko mu ngo zose, izigera kuri 15% zigira ikibazo cyo kutabyara. Wasangaga kera bizwi ko umugore ari we uba atabyara aho iyo mutabyaraga wasangaga umugabo yishakira undi mugore ashakisha urubyaro. Nyamara ubushakashatsi bugaragaza ko ibibazo byo kutabyara biba ku bagabo kurenza abagore kuko ku ngo zabuze urubyaro usanga abagabo barenga 50% ari bo bafite ikibazo.
Ibibazo bitera kutabyara habamo ibivurwa nyuma ukaba wabyara gusa hanabaho ibitavurwa.
Hano twakusanyije impamvu zinyuranye zishobora gutera umugabo kutabyara harimo izerekeye ubuzima bwe, aho aba, uko abayeho.
Uretse kuba umugabo amenya ko afite ikibazo cyo kutabyara iyo akora imibonano ntatere inda, hari ibindi bimenyetso ushobora guheraho ukamenya ko ufite ikibazo cyo kubyara.
Twavugamo:
Nkuko twabivuze ruguru ibitera abagabo kutabyara biri mu bice byinshi. Kugirango ubashe gutera inda, hari ibisabwa:
Kutubahirizwa kw'ibi bituruka ku mpamvu zinyuranye tugiye kubona hano hasi.
Impamvu ziza ku isonga mu gutera umugabo kutabyara ni izijyanye n'ubuzima zirimo imiterere cyangwa indwara runaka.
Ibi ni igihe imitsi ijyana amaraso mu mabya ibyimba ndetse igasa n'iyiboheranya. Nubwo isano ya varicocelle no kutabyara idasobanutse neza ariko bigira uruhare mu kwiyongera k'ubushyuhe mu mabya no kudakorwa kw'intanga nzima. Icyiza ni uko ibi bikosorwa bigakira.
Izi ndwara zirimo izifunga imiyoborantanga kimwe n'izangiza amabya ntabashe gukora intanga nzima. Muri zo twavuga izandurira mu mibonano mpuzabitsina nk'imitezi,mburugu na virusi itera SIDA. Zimwe muri zo iyo zitavuwe neza kandi ku gihe zishobora kwangiza amabya burundu
Aha ni igihe aho gusohora ngo amasohoro asohoke ahubwo ahita ayoba akigira mu ruhago. Ibi biterwa n'impamvu nyinshi zirimo diyabete, kwangirika umugongo, imiti imwe n'imwe, kubagwa uruhago, porositate cyangwa umuyoborantanga.
Hari igihe abasirikare b'umubiri bashobora kwibeshya nuko bakabona intanga nk'umwanzi uteye umubiri aturutse hanze yawo nuko bakazishwanyaguza bashaka kuzivana mu mubiri burundu.
Ibibyimba na za kanseri bishobora kujya mu myanya myibarukiro y'umugabo bikaba byatera ikibazo cyo kutabyara nka kanseri ya porositate kimwe nuko kuvura kanseri bishobora kwangiza imyororokere ye.
Ku bagabo bamwe hari igihe avuka rimwe cyangwa amabya yombi ntamanuke ngo ajye mu dusaho twayo ibi bikagira ingaruka ku burumbuke bwe ntabashe gutera inda.
Kutabyara kandi bishobora guturuka ku bibazo bifata imvubura zinyuranye harimo hypothalamus, hypophyse, thyroid na adrenal. Kugira testosterone nkeya ni imwe mu mpamvu zijyanye n'imisemburo zitera kutabyara.
Hari imiyoboro inyuranye igira uruhare mu itwarwa ry'intanga. Iyi miyoboro ikaba ishobora kuziba biturutse ku mpamvu zinyuranye harimo impanuka, kubagwa, indwara ziterwa na mikorobi, n'izindi zinyuranye.
Chromosome ni utunyangingo umuntu akomora ku babyeyi bombi, hakabamo rero utugena igitsina azavukana aho umuhungu aba afite X na Y naho umukobwa akagira X na X gusa. Hari igihe rero aho kuvukana X imwe umuhungu avukana X ebyiri (bikaba XXY) icyo gihe agira ikibazo ku myororokere iyo akuze.
Hano hazamo kutabasha gushyukwa neza, gusohora vuba, kubabara uri gukora imibonano, kuba umuyoborantanga uteye nabi (hari igihe uba usohokera munsi yigitsina aho kubamo hagati) ibi byose bishobora kugira uruhare mu kudatera inda.
Aha ni mu gihe umugabo agira ikibazo cy'ubwivumbure kuri gluten (ibi tuzabivugaho) bikaba byamutera kutabasha kubyara. Gusa iyo afashe ifunguro ritagira gluten ikibazo kiracyemuka.
Imiti imwe n'imwe ishobora guhungabanya ikorwa ry'intanga. Iyo miti twavugamo imwe mu miti ivura imiyege, imiti ya kanseri, ikoreshwa rirambye ry'imiti ikomoka ku misemburo, imwe mu miti y'ibisebe mu gifu.
Hari ukubagwa gushobora guhungabanya ikorwa ry'intanga harimo kubagwa porositate, kubagwa kanseri y'amara, kubagwa ibice byegereye amabya n'ahandi hose hafite aho hahurira n'ikorwa ry'intanga.
Iki ni igice cya mbere, ubutaha tuzakomeza tureba ku mpamvu zindi ndetse tunarebe ibikosorwa n'ibidakosorwa.

- Ikibazo mu gukora imibonano, aho usohora ducye cyane, kudashyukwa neza cyangwa gushyukwa amazinga
- Kubabara no kubyimba amabya ukumvamo ikimeze nk'ikibuye
- Guhorana indwara zo mu buhumekero zigenda zigaruka (benshi bavuga angine ariko si yo gusa)
- Kudahumurirwa na gacye
- Kumera amabere akaba Manini
- Kutamera ubwanwa cyangwa insya kimwe no kutagira ibindi bimenyetso byo kugimbuka
- Kugira intanga nkeya mu masohoro (iziri munsi ya miliyoni 15 muri mililitiro imwe y'amasohoro cyangwa se ziri munsi ya miliyoni 39 uko usohoye)
Ni iki gitera kutabyara?
Nkuko twabivuze ruguru ibitera abagabo kutabyara biri mu bice byinshi. Kugirango ubashe gutera inda, hari ibisabwa:
- Ugomba kuba ufite intanga nzima. Kugirango intanga zawe zibe nzima bisaba ko byibuze rimwe mu mabya yawe riba rikora neza kandi imvubura zikora imisemburo ya testosterone zikaba zikora neza nazo.
- Intanga zigomba kugezwa mu masohoro kuko aho zikorerwa siho amasohoro akorerwa kandi niyo azitwara akanazirinda.
- Intanga zigomba kuba zihagije mu masohoro, nkuko hejuru twabonye imibare isabwa.
- Intanga zigomba kuba zibasha kwinyeganyeza no kugenda muri macye zikaba ari nzima kandi zikoze neza.
Kutubahirizwa kw'ibi bituruka ku mpamvu zinyuranye tugiye kubona hano hasi.
Impamvu zijyanye n'ubuzima
Impamvu ziza ku isonga mu gutera umugabo kutabyara ni izijyanye n'ubuzima zirimo imiterere cyangwa indwara runaka.
Varicocelle
Ibi ni igihe imitsi ijyana amaraso mu mabya ibyimba ndetse igasa n'iyiboheranya. Nubwo isano ya varicocelle no kutabyara idasobanutse neza ariko bigira uruhare mu kwiyongera k'ubushyuhe mu mabya no kudakorwa kw'intanga nzima. Icyiza ni uko ibi bikosorwa bigakira.
Indwara ziterwa na mikorobi
Izi ndwara zirimo izifunga imiyoborantanga kimwe n'izangiza amabya ntabashe gukora intanga nzima. Muri zo twavuga izandurira mu mibonano mpuzabitsina nk'imitezi,mburugu na virusi itera SIDA. Zimwe muri zo iyo zitavuwe neza kandi ku gihe zishobora kwangiza amabya burundu
Ibibazo byo gusohora
Aha ni igihe aho gusohora ngo amasohoro asohoke ahubwo ahita ayoba akigira mu ruhago. Ibi biterwa n'impamvu nyinshi zirimo diyabete, kwangirika umugongo, imiti imwe n'imwe, kubagwa uruhago, porositate cyangwa umuyoborantanga.
Kuba abasirikare barwanya intanga
Hari igihe abasirikare b'umubiri bashobora kwibeshya nuko bakabona intanga nk'umwanzi uteye umubiri aturutse hanze yawo nuko bakazishwanyaguza bashaka kuzivana mu mubiri burundu.
Ibibyimba na kanseri
Ibibyimba na za kanseri bishobora kujya mu myanya myibarukiro y'umugabo bikaba byatera ikibazo cyo kutabyara nka kanseri ya porositate kimwe nuko kuvura kanseri bishobora kwangiza imyororokere ye.
Amabya ataramanutse
Ku bagabo bamwe hari igihe avuka rimwe cyangwa amabya yombi ntamanuke ngo ajye mu dusaho twayo ibi bikagira ingaruka ku burumbuke bwe ntabashe gutera inda.
Ikibazo ku misemburo
Kutabyara kandi bishobora guturuka ku bibazo bifata imvubura zinyuranye harimo hypothalamus, hypophyse, thyroid na adrenal. Kugira testosterone nkeya ni imwe mu mpamvu zijyanye n'imisemburo zitera kutabyara.
Ikibazo ku miyoborantanga
Hari imiyoboro inyuranye igira uruhare mu itwarwa ry'intanga. Iyi miyoboro ikaba ishobora kuziba biturutse ku mpamvu zinyuranye harimo impanuka, kubagwa, indwara ziterwa na mikorobi, n'izindi zinyuranye.
Ikibazo kuri chromosomes
Chromosome ni utunyangingo umuntu akomora ku babyeyi bombi, hakabamo rero utugena igitsina azavukana aho umuhungu aba afite X na Y naho umukobwa akagira X na X gusa. Hari igihe rero aho kuvukana X imwe umuhungu avukana X ebyiri (bikaba XXY) icyo gihe agira ikibazo ku myororokere iyo akuze.
Ikibazo mu gukora imibonano
Hano hazamo kutabasha gushyukwa neza, gusohora vuba, kubabara uri gukora imibonano, kuba umuyoborantanga uteye nabi (hari igihe uba usohokera munsi yigitsina aho kubamo hagati) ibi byose bishobora kugira uruhare mu kudatera inda.
Indwara ya Celiac
Aha ni mu gihe umugabo agira ikibazo cy'ubwivumbure kuri gluten (ibi tuzabivugaho) bikaba byamutera kutabasha kubyara. Gusa iyo afashe ifunguro ritagira gluten ikibazo kiracyemuka.
Imwe mu miti
Imiti imwe n'imwe ishobora guhungabanya ikorwa ry'intanga. Iyo miti twavugamo imwe mu miti ivura imiyege, imiti ya kanseri, ikoreshwa rirambye ry'imiti ikomoka ku misemburo, imwe mu miti y'ibisebe mu gifu.
Kubagwa
Hari ukubagwa gushobora guhungabanya ikorwa ry'intanga harimo kubagwa porositate, kubagwa kanseri y'amara, kubagwa ibice byegereye amabya n'ahandi hose hafite aho hahurira n'ikorwa ry'intanga.
Iki ni igice cya mbere, ubutaha tuzakomeza tureba ku mpamvu zindi ndetse tunarebe ibikosorwa n'ibidakosorwa.
Ntuzacikwe.
ndifuza kubaza: mbese umuntu wavutse amezeneza hanyuma amabya akazamuka akabura ,ashobora kuvurwa?
ReplyDeleteYego kwa muganga bashobora kuyagarura
ReplyDelete