Depression tugenekereje mu kinyarwanda twakita kwiheba no kwigunga cyangwa se agahinda gasaze, ni ikibazo gifata imitekerereze y’umuntu nyamara akaba rimwe na rimwe atabimenya cyangwa se abamukikije nabo ntibabimenye bikaba byakomera indwara ikamukomerana.
Ni ikibazo giterwa n’impamvu zinyuranye kandi kukivura iyo ufatiranye hakiri kare ntibigombera imiti ahubwo ubujyanama buhabwa uwayirwaye buba buhagije gutuma asubira ku murongo.
Mu biyitera harimo igihombo gikabije, kubura uwo ukunda yaba apfuye cyangwa agiye kure yawe, guterwa indobo, kwirukanwa ku kazi, ubushyamirane mu miryango burimo gutereranwa n'uwakakwitayeho, n’ibindi binyuranye.
Muri iyi nkuru tugiye kuvuga ku bintu bitanu bigaragaza ko wafashwe na depression.
Mu buzima tubamo buri wese agira ibimuzanira umunezero binyuranye. Iyo wafashwe na depression rero ntiwongera kwishimira ibyo bintu. Ndetse usanga uwo yafashe atangira kwihunza inshuti ze bagendanaga, bakinanaga, basangiraga, niba yakundaga umuziki ntiyongere kuwikoza, niba yakundaga film bikaba uko. Ku bashakanye usanga no gukora imibonano mpuzabitsina biba bitakimushishikaje.
Ikindi kimenyetso cya depression ni uko usanga umuntu atongera kurya uburyo bukwiriye. Bamwe bararyagagura ugasanga babyibushye by'indengakamere abandi ugasanga kurya byaranze babaye iminanu. Ibi bigira ingaruka no ku buzima busanzwe.
Usanga uwarwaye depression atangira kurwara igifu gihoraho, umutwe udakira, impatwe cyangwa impiswi, impinduka mu mikorere y imisemburo, ndetse rimwe na rimwe hakazamo n indwara ziterwa n'uko ubudahangarwa bwagabanyutse.
Guhorana umunaniro, kubura ibitotsi no kurotaguzwa cyangwa guhora uhondobera nabyo ni ibindi bimenyetso.
Guhora ubyuka nijoro, cyangwa kwizindura bidasanzwe nabyo ni ikindi kimenyetso.
Uwo depression yarembeje agera aho yiyanga, akumva isi yose yamubihiye ndetse agashaka no kuba yakiyahura. Iyo bigeze kuri uru rwego haba hakenewe ubutabazi bwihuse, no kumuba hafi kuko aba yumva ntacyo ari cyo, ntacyo amaze mu bandi…

1. Kutongera kwishimira ibyagushimishaga
Mu buzima tubamo buri wese agira ibimuzanira umunezero binyuranye. Iyo wafashwe na depression rero ntiwongera kwishimira ibyo bintu. Ndetse usanga uwo yafashe atangira kwihunza inshuti ze bagendanaga, bakinanaga, basangiraga, niba yakundaga umuziki ntiyongere kuwikoza, niba yakundaga film bikaba uko. Ku bashakanye usanga no gukora imibonano mpuzabitsina biba bitakimushishikaje.
2. Impinduka mu mirire
Ikindi kimenyetso cya depression ni uko usanga umuntu atongera kurya uburyo bukwiriye. Bamwe bararyagagura ugasanga babyibushye by'indengakamere abandi ugasanga kurya byaranze babaye iminanu. Ibi bigira ingaruka no ku buzima busanzwe.
3. Kurwaragurika
Usanga uwarwaye depression atangira kurwara igifu gihoraho, umutwe udakira, impatwe cyangwa impiswi, impinduka mu mikorere y imisemburo, ndetse rimwe na rimwe hakazamo n indwara ziterwa n'uko ubudahangarwa bwagabanyutse.
4. Umunaniro uhoraho
Guhorana umunaniro, kubura ibitotsi no kurotaguzwa cyangwa guhora uhondobera nabyo ni ibindi bimenyetso.
Guhora ubyuka nijoro, cyangwa kwizindura bidasanzwe nabyo ni ikindi kimenyetso.
5. Kwiyanga
Uwo depression yarembeje agera aho yiyanga, akumva isi yose yamubihiye ndetse agashaka no kuba yakiyahura. Iyo bigeze kuri uru rwego haba hakenewe ubutabazi bwihuse, no kumuba hafi kuko aba yumva ntacyo ari cyo, ntacyo amaze mu bandi…
Muri make ibi bimenyetso 5 tuvuze nuramuka ugize ibyo wibonaho cyangwa ukabibona ku wawe uzihutire gushaka ubufasha ku bajyanama n’abahanga mu buzima bwo mu mutwe.
Comments
Post a Comment